• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

RUSHYASHYA 27 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUTABERA

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwasabiwe n’ubushinjacyaha guhamya uruhare rwa Claude Muhayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rusaba ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Ibi byatangajwe ku wa 26 Gashyantare 2026 mu iburanisha rya nyuma ry’urubanza rwatangiye ku wa 3 Gashyantare, aho biteganyijwe ko umwanzuro uzatangazwa ku wa Gatanu.

Claude Muhayimana yahamijwe n’urukiko rwa Paris mu 2021 icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Bisesero hagati ya Mata na Kamena 1994, akatirwa imyaka 14 y’igifungo. Nyuma y’iyo myanzuro yajuririye asaba kugirwa umwere, ndetse n’ubushinjacyaha n’abaregwa barajuriye, bituma urubanza rusubirwamo mu bujurire.

Ruharwa Muhayimana yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi, mu 1961. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoraga akazi ko gutwara imodoka. Yagiye kuba mu Bufaransa mu 2001, aza kubona ubwenegihugu bwabwo muri 2010, aho yakoraga mu mirimo y’ubuyobozi bw’umujyi wa Rouen.

Mu iburanisha ryo mu bujurire, abatangabuhamya batandukanye bagaragaje ko Muhayimana yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa by’ubwicanyi. Umwe mu batangabuhamya, wari umugore we, yavuze ko yamubonye atwara Interahamwe mu modoka itukura yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yanditseho “Guest House”, itwaye abantu bitwaje intwaro baririmba indirimbo zikangurira kurimbura Abatutsi.

Yavuze ko yamubonye kenshi muri Mata, Gicurasi na Kamena 1994 mu Kibuye.

Yavuze kandi ko Muhayimana yatwaye umurambo w’umujandarume wishwe i Karongi ajyanwa gushyingurwa. Uwo mugore yahakanye ibyo kwitwaza ko nta bushobozi yari afite bwo kugira uruhare mu bwicanyi, agaragaza ko kuba yaragenzuraga imodoka zitwara abicanyi, agatwara imirambo kandi akagirana imikoranire n’inzego z’ubuyobozi byerekana ko yagize uruhare rugaragara mu bwicanyi.

Abandi batangabuhamya, barimo uwo bakoranaga, babwiye urukiko ko babonye imodoka zitandukanye zirimo Daihatsu y’ubururu n’imodoka itukura zikoreshwa mu gutwara Interahamwe mu gihe cya Jenoside. Ubuhamya bwerekanye ko yajyanaga abo bicanyi mu bice bitandukanye birimo imisozi ya Karongi na Bisesero aho Abatutsi bahigwaga, akabagarura mu mujyi wa Kibuye.

Ku ruhande rw’abunganira Muhayimana, basabye ko yagirwa umwere, bavuga ko ibimenyetso bitatanzwe mu buryo bufatika kandi ko ubuhamya bumushinja budafite ireme. Bavuze ko hari ukunyuranya mu matariki n’aho ibikorwa bivugwa byabereye, ndetse ko hari n’umutangabuhamya wigeze kwisubiraho akuraho ubuhamya bwe.

Claude Muhayimana yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa ku wa 9 Mata 2014 nyuma y’ikirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda.

Urutonde rw’abakatiwe n’inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo amazina atandukanye y’abahamijwe uruhare muri ayo mahano. Muri bo harimo Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu 2014, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe igifungo cya burundu mu 2016 no mu bujurire mu 2018, ndetse na Laurent Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2022 azira uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Hari kandi Sosthène Munyemana wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu akatirwa imyaka 24 y’igifungo mu 2023, Eugène Rwamucyo wakatiwe imyaka 27 y’igifungo mu 2024 azira ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse na Philippe Hategekimana uzwi nka “Biguma” wakatiwe igifungo cya burundu mu 2023 ku ruhare yagize mu bwicanyi bwo mu 1994.

Izi manza zigaragaza ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, ubutabera mpuzamahanga bukomeje gukurikirana abakekwaho kuyigiramo uruhare aho bari hose ku isi, hagamijwe kurenganura abarokotse no guca umuco wo kudahana ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

2026-02-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe

Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe

RUSHYASHYA 21 Jul 2026
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021
Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara  gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Ubwanditsi 04 Mar 2016
Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Ubwanditsi 18 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja
POLITIKI

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Ubwanditsi 25 Jan 2020
Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition
POLITIKI

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball
Amakuru

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Ubwanditsi 16 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru