• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Ubwanditsi 19 Jun 2017 POLITIKI

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko wavukiye mu Rwanda, Hervé Berville, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagaraririye ishyaka En Marche! rya Emmanuel Macron uyobora iki gihugu.

Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 nibwo Hervé Berville yatsinze ku majwi 64% aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.

Ay’icyiciro cya mbere yabaye ku cyumweru gishize, yari yasize Hervé Berville ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Icyo gihe Didier Déru wo mu ba-Républicains yari yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 13,81 %, akurikirwa na Viviane Le Dissez wo mu ishyaka ry’aba-Socialistes wagize 12,20 % na Didier Giffrain wo mu ishyaka France Insoumise wabonye 11,98 %.

Hervé Berville w’imyaka 27 y’amavuko yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa baramurera.

Aya mahirwe yo guhagararira iri shyaka mu matora y’abadepite Berville ayabonye ahigitse Umuyobozi w’Umujyi wa Dinan, Didier Lechien, nawe washakaga uyu mwanya.

Hervé Berville ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki, Sciences-Po, (iherereye mu Mujyi wa Paris). Yize kandi mu Ishuri ry’Imari ry’i Londres (London Schools of Economics). Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ryayo muri Kenya.

Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane yaba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.

-7000.jpg

Umunyarwanda Hervé Berville ahagarariye ishyaka En Marche! rya Emmanuel Macron mu Nteko Ishinga Amategeko

2017-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Ubwanditsi 16 Dec 2017
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda
ITOHOZA

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Mar 2017
RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora
UBUKERARUGENDO

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Ubwanditsi 26 Dec 2019
Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel
Mu Mahanga

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Ubwanditsi 01 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru