• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame arashima uruhare rwa Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Kagame arashima uruhare rwa Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 31 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix A Tshisekedi, yakoze akazi gakomeye mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye no mu karere muri rusange, nyamara nta gihe kinini amaze ku buyobozi.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo yakiraga Abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati ” U Rwanda rurashima umubano utanga umusaruro rufitanye n’igihugu cy’igituranyi cyarwo mu gice cy’Uburengerazuba. Twigeze kugirana ibibazo n’icyo gihugu mu bihe byashize. Magingo aya dufitanye ubufatanye ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ibikorwa remezo duhuriyeho, ndetse no gusigasira ubuzima bw’abaturage b’u Rwanda na RDC.”

Perezida Kagame yavuze ko ibitero byatangijwe na Tshisekedi agamije guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro yari yaragize indiri amashyamba ya Congo, irimo n’iyari igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose byagenze neza.

Ati” Turashima ingufu za Tshisekedi n’ingabo za Congo mu kugarura amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byatanze umusaruro mwiza cyane. Twamaze kubona imwe mu mitwe igenda isiragira mu bice bitandukanye, cyane ibyo mu bihugu bibiri duturanye. Bamwe muri bo barafashwe, turabafite aha ngaha kandi bari gukurikiranwa n’ubutabera. Turashima ubufatanye bw’abaturanyi bacu muri urwo rugendo rwo kongera kwiyubaka.”

Umubano mwiza w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wagezweho, nyuma y’uko perezida Antoine Felix Tshisekedi yari amaze gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Cyakora cyo hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bamushinja guca Congo mo ibice, agamije kugira ngo bimwe muri byo bizomekwe ku Rwanda.

Ni amagambo Perezida Tshisekedi yavuze ko nta gaciro afite, ubwo yaganiraga n’Abakongomani baba mu Bwongereza mu cyumweru gishize.

Urugendo rwa Tshisekedi rwo kugarura amahiro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo ruragerwaho 100%, kuko hari imitwe yitwaje intwaro yirara mu baturage ikabica.

Nk’amakuru ahari agaragaza ko kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru inyeshyamba za ADF zo muri Uganda zishe abaturage 36 mu gace ka Beni. Ni ibigagaragaza ko hadakwiye ukwirara, ko ahubwo ari urugamba rukomeza.

Ni mu gihe sosiyete sivile ivuga ko kuva ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatangira kugaba ibitero kuri ziriya nyeshyamba zimaze kwica abaturage 265 bo muri Beni.

Perezida Tshisekedi na we yagaragaje ko hakozwe byinshi mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ariko ko umutekano udateze kugaruka vuba mu burasirazuba bwa Congo n’ubwo urugamba rugikomeza.

2020-01-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Ubwanditsi 22 May 2018
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Ubwanditsi 14 Apr 2021
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
HIRYA NO HINO

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio
POLITIKI

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora
POLITIKI

Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Ubwanditsi 24 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru