• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Ubwanditsi 07 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida Félix Tshissekedi wa Kongo amaze iminsi mu bitaro byitwa”Saint-Luc” by’i Buruseli mu Bubiligi, aho yanabagiwe kubera uburwayi bw’umugongo.

Mu gihe abaganga bamusabaga kuba agumye mu bitaro akabanza agatora agatege, amakuru yamugezeho ko M23 ikomeje kwambura ingabo ze ibirindiro byinshi kandi bikomeye, maze ahitamo gutoroka abaganga, ngo ajye kurwana intambara y’amagambo, dore ko ariyo we n’abambari be bagikanyakanyamo.

Ikindi cyamuhubanuye mu bitaro akirwaye, ni igitutu cy’amakuru yasohotse, ahishura ko Leta ya Kinshasa yohereje intumwa i Kampala gushyikirana mu ibanga na M23. Kubera ko Tshisekedi yabeshye abahezanguni ko adashobora gushyikirana na M23, yagombaga gutabara bwangu, akaza gushimisha abanzi b’amahoro, abemeza ko” igihe cyose azaba akiri Perezida atazigera ashyikirana na M23″.

Ngiyo impamvu rero abajyanama be, barimo Patrick Muyaya, bamushushubikanyije, bamushora mu itangazamakuru akirwariye, birengagije ko umuntu ukiva ku iseta bimusaba igihe gihagije ngo ibitekerezo bye bisubire ku murongo.

Reka rero Perezida Tshisekedi bamuterere agatebe imbere y’abanyamakuru, muri ambasade ya Kongo-Kinshasa i Buruseli, maze si uguhuzagirika no gusohora amagambo atabanje gupima uburemere bwayo, sinakubwira!

Ikibabaje kurushaho, abamushoye imbere ya camera akirwaye ntibabanje no kumva aho yinyuzemo ngo bahakate, cyangwa bamusabe kuhakosora mbere y’uko amangambure ye atambutswa.Twibutsa ko iki kiganiro kitari” live”, ko rero kugitunganya byashobokaga mbere yo kugishyikiriza muri rubanda.

Tshisekedi ati” turishyura ikiguzi cyo kuba abajenosideri barinjiranye intwaro muri Kongo”.

Nta gihe u Rwamda rutasobanuye ko imwe mu ntandaro z’umutekano muke cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo, ari abajenosideri bo muri FDLR bagiye gukomereza umushinga wabo w’ubwicanyi n’ubundi bunyamanswa muri Kongo, bibasira by’umwihariko Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.

U Rwanda kandi ntirwahwemye kugaragariza isi yose ko Leta ya Kongo yashyize ku ibere abajenosideri ba FDLR, ibaha imyitozo n’intwaro ziyongera ku zo binjiranye muri 94, ndetse ibinjiza mu gisirikari cya Leta, umugambi ari ugutsemba Abatutsi b’Abanyekongo, ariko cyane cyane guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Igihe cyose havugwaga ikibazo cya FDLR, Leta ya Kongo yabyitaga” urwitwazo rw’uRwanda rushaka gusahura Kongo, kuko nta FDLR ikirangwa ku butaka bwa Kongo”. Ubuhubutsi bwa Tshisekedi rero bugize neza, kuko yeruye ati:” Umuryango mpuzamahanga wakoze ikosa rikomeye ryo kurekera intwaro abajenosideri ubwo baduhungiragaho, none Kongo irimo kwishyura ikiguzi cyabyo”.

Mu gushimangira kandi ko FDLR atari “baringa” nk’uko yajyaga abikwiza,Tshisekedi yanavuze ko impande zirebwa n’imyanzuro ya Luanda nineho zigiye gutangira gahunda yo guhashya FDLR. Gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko ibyo ari cya kinyoma Tshisekedi asanganywe, kuko adafite ubushake n’ubushobozi bwo kwikuraho FDLR, kandi ari amaboko ye.

Bwa mbere, Tshisekedi yashinje ku mugaragaro Joseph Kabila kuba inyuma y’umutwe wa AFC/M23.

Kugeza ubu ibyo kuba Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Kongo-Kinshasa, yaba ari mu bikorwa bya gisirikari birwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, byajyaga bivugwa mu matamatama gusa gusa, ariko byari bitarashyirwa ahagaragara n’umutegetsi ukomeye nka Perezida wa Repubulika. Muri icyo kiganiro rero, adaciye ku ruhade, Perezida Tshisekedi yagize ati: “Joseph Kabila yanze kwitabira amatora aheruka, ahitamo kwigomeka, kuko AFC ni iye bwite”.

Perezida Kagame niwe wigeze kuvuga ko Tshisekedi ashobora gukora ibintu byose bimuje mu mutwe, uretse gupima uburemere bw’amagambo ye. Aha Tshisekedi yari amaze guhagarara ku maguru ye abiri, atangaza ko azagaba ibitero ku Rwanda, atitaye ku gaciro u Rwanda rwagombaga guha ayo magambo, mu rwego rwo gukumira ibyo bitero.

N’ubu rero yakije umuriro adafitiye ubushobozi bwo kuzimya. Guhuza Joseph Kabila na AFC/ M23 ntawe uzi uko Kabila abyakira, gusa bishobora kuba nko gukora mu jisho ry’intare yari yisinziriye.

Nubwo Joseph Kabila asanzwe ari Senateri, ntakunze kumvikana avuga kuri politiki ya Kongo. Ndetse bivugwa ko inzego za Leta zagiye zimwendereza, nko kuvogera umutekano we n’uwabagize umuryango we, ariko akomeza kuzima amahirwe yo guhangana ku mugaragaro, ngo zitabona aho zihera zimushinja kuvutsa igihugu umudendezo.

Ese niba koko Kabila ari muri AFC/M23, kuki atamburwa ubudahangarwa bwa senateri, ngo akurikiranweho ” ibikorwa by’iterabwoba”, nk’uko byagenze kuri Muzehe Mwangacucu n’abandi.

” Kuva naba Perezida wa Kongo niyemeje KUGABANYA ubushobozi bw’abaturage mu guhangana n’ibiciro ku masoko”

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’ubukene bw’Abakongomani ugereranyije n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, aho kugira ati:”Twiyemeje KUZAMURA ubushobozi bw’Abakongomani mu guhangana n’ibiciro ku isoko”, kubera intege nke z’uburwayi yisanze avuze ko biyemeje “kugabanya” ubwo bushobozi. Uburangare (niba atari ubugome) bw’abajyanama be, ndetse n’ubw’ abo banyamakuru, nyamara bamubeshyaga ko bariho bamufasha mu icengezamatwara, ntibwatumye Perezida yumva ko akoze amahano, ngo akosore imvugo. Ku mbuga nkoranyambaga Abakongomani ntibabifashe nko kunyerera k’ururimi, ahubwo babyuririyeho, bati:” imvugo ya Tshisekedi ijyanye neza n’imikorere y’ubutegetsi bwe”.

Ibi tubagejejeho ni bike cyane ugereranyije n’ ibidasanzwe mu mvugo z’umukuru w’igihugu ( insolites) byavugiwe muri icyo kiganiro, nko gutukana no kwikoma abandi, kumena amabanga, kubeshya no gucikwa akemera ubuswa mu nzego z’ubutegetsi bwe, guhubuka n’ ubwana muri politiki.

Tumwifurije gukira vuba no kwiga kuvuga ibikwiye, mu gihe gikwiye.

2024-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Ubwanditsi 26 Oct 2017
Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Ubwanditsi 31 Mar 2022
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Ubwanditsi 16 Dec 2025
Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima
ITOHOZA

Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 06 Sep 2017
Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre
Mu Rwanda

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Ubwanditsi 25 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru