• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Général Victor Byiringiro wa FDLR mu mazi abira

Général Victor Byiringiro wa FDLR mu mazi abira

Ubwanditsi 16 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu mpera z’umwaka wa 2018, nibwo hamenyekanye inkuru y’ifatwa ry’umuvugizi wa FDLR, Fils Laforge Bazeye, ari kumwe na mugenzi we ushinzwe iperereza muri FDLR, Colonel Théophile Abega, ubwo bari bavuye I Kampala guhura n’intumwa za RNC k’ ubufatanye na Museveni. Urugendo rwabo i Kampala rwari rugamije ibikorwa byinshi bibangamiye ubutegetsi bwa Kigali kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.” Aba bayobozi bakuru muri FDLR bahuye n’abantu bakomeye b’i Kampala. Banahuye n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hagamijwe gutegura ibitero byinshi.”

Mu itangazo FDLR yashyize ahagaragara ku ifatwa ryabo bayobozi, ndetse bashinja n’uruhare umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, Gén. Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor.

Muri iri tangazo FDLR ivuga ko Fils Laforge Bazeye na Colonel Théophile Abega ari bamwe mu bayobozi ba FDLR batavugaga rumwe na Général Victor Byiringiro kubijyanye no gushaka uburyo bazakorana na RNC.

FDLR ivuga ko inkoramutima za Général Byiringiro zituye kandi zikora akazi k’ubucuruzi mu gihugu cya Mozambique, arizo Bwana Révocat Karemangingo na Théoneste Misago, RNC yamaze kuzigarurira. Amakuru dufite avuga ko, ubu nta rapport bashyikiriza Général Byiringiro itabanje kunyura kuri Kayumba Nyamwasa.

FDLR ivuga ko Général Victor Byiringiro akwiye kwisubiraho, vuba na bwangu, ahagarika gahunda zose arimo zo gushaka gukorana na RNC, yaba anyuze kuri abo bagambanyi cyangwa no kubandi.

Gen.Major Byiringiro Victor wicaye hagati

FDLR ivuga ko amakosa ya Général Byiringiro amaze kurenga inkombe. Aho ashinjwa kwica abasirikare kumaherere, kwiba, gufatisha abasirikare, kuroga, kwica umubano na SADC, gushyira intwaro hasi, n’ibindi bibi byinshi. FDLR iti : Bimaze kuturenga, nta kwihangana tugifite.

Ngo kubera iyo mpamvu niba ntagihindutse, mu mikorere no mu miyoborere ya Général Byiringiro, nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ntimuzazuyaze k’umusabira ku Mana ngo imwakire mubayo, uretse ko asanzwe n’ubundi akunda amasengesho harubwo n’ubu yaba arimo kwisabira.

FDLR iti :Turabizi  dufite gihamya ko Général Byiringiro ari we wagambaniye Bwana Bazeye na Colonel Abega mu rwego rwo kubikiza, none ubu bakaba barimo kugaraguzwa agati, mu Rwanda.

Kuva mu mpera z’umwaka w’ 2015 , Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwasabye guhabwa iminsi 30 kugira ngo bube bwashyize intwaro hasi mu gihe leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangazaga  ko ibikorwa byo kuyirimbura bitangiye.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe tariki ya 28/1/2015 igasinywaho n’umuyobozi wa FDLR Gen Maj Byiringiro Rumuri Victor (amazina y’ukuri ni Iyamuremye Gaston) ivuga ko FDLR isaba kongererwa iminsi yo gushyira intwaro hasi no gutanga abarwanyi nabo mu miryango yabo ngo bajyanwe mu nkambi ya Kisangani.

Gen Maj Byiringiro, mu ibaruwa ifite nimero Ref: 28012015/SE/TM/15022015,15032015 yandikiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, ubuyobozi bw’Afurika yunze ubumwe, ubuyobozi bwa SADC na ICGLR hamwe n’abayobozi b’ibihugu bya RDC na Tanzania, asaba ko iminsi yo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR yakongerwa kuva tariki ya 15/2/2015 kugera 15/3/2015.

Umuyobozi wa FDLR Gen Maj Rumuri aganiriza abarwayi bashyize intwaro hasi mbere yo kujyanwa i Kanyabayonga.

Umuyobozi wa FDLR Gen Maj Rumuri aganiriza abarwayi bashyize intwaro hasi mbere yo kujyanwa i Kanyabayonga.

Impamvu Gen Maj Byiringiro atanga zatumye igikorwa umutwe ayobora wari wiyemeje kitaragezweho ni imiterere y’aho abarwanyi ayobora bavaga bahurizwa mu nkambi za Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru hamwe na walungu muri Kivu y’amajyepfo nyuma bakaza kujyanwa Kisangani.

Ikindi ngo cyagoye ibikorwa byo gushyira intwaro hasi ku bushake ni uburyo abashyize intwaro hasi bagiye bafatwa nabi bigaca intege abandi barwanyi, ariko akizeza ko igihe basaba bagihawe bagikoresha neza.

Ubuyobozi bwa FDLR bwasabye kongererwa iminsi yo gushyira intwaro hasi mu gihe amezi atandatu bahawe yarangiye tariki ya 2/1/2015. Ubwo umugaba w’ingabo za RDC [ FARDC] yahagurukaga i Kinshasa ajya gutangiza ibikorwa byo kurwanya FDLR, nibwo yo yarimo yandika ibaruwa yo kongererwa igihe cyo gushyira intwaro hasi.

Gen Etumba Didier, Umugaba wa FARDC avuga ko leta ya RDC  ntako itagize kuko yasabwe kurasa kuri FDLR ntibikorwe ariko ngo igihe nibwo cyagera kuva itarubahirije ibyo yijeje amahanga. Gen Etumba avuga ko mu myaka ishize abarwanyi ba FDLR bari 7500 ariko ubu hasigaye abatageze  1400 bagomba guhashywa kubera ibikorwa byabo bibi.

Umugaba w'Ingabo za RDC mu gutangiza ibikorwa byo kurwanya FDLR bwiswe SAKOLA 2.

Umugaba w’Ingabo za RDC mu gutangiza ibikorwa byo kurwanya FDLR bwiswe SAKOLA 2.

Leta y’Amerika yakiriye neza igikorwa cy’ingabo za RDC cyo kurwanya FDLR, umutwe  witerabwoba umaze imyaka hafi 20 uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC ndetse ukabangamira ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere kubera urwicyekwe hagati y’ibihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Jen Psaki, ukuriye ubuvugizi bwa leta y’Amerika rivuga ko FDLR yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje byo gushyira intwaro hasi, ahubwo ikagikoresha mu guhungabanya umutekano no kwinjiza abana mu gisirikare. Ari nabo irigukoresha ihungabanya umutekano w’u Rwanda iciye mu Burundi.

Mu kwezi k’ Ukwakira 2014, abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ICGLR na SADC bari bemeye ko ibikorwa bya gisirikare bishobora gukoreshwa mu kwambura intwaro FDLR mu gihe bigaragaye ko igihe yahawe ntacyo igikoresha, naho tariki 8/1/2015 akanama k’umuryango w’abibumbye gasaba ko hatangizwa ibikorwa byo kurwanya FDLR kumugaragaro.

Leta y’amerika ivuga ko ishyigikiye ibikorwa by’ingabo za RDC hamwe na MONUSCO byo kurwanya FDLR yananiwe gushyira intwaro hasi ku bushake, ikaba isaba ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bijyana no kurinda umutekano w’abaturage kandi bigakorwa kugeza igihe amahoro n’umutekano by’abaturage batuye mu karere k’ibiyaga bigari bigarutse.

2019-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo

Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo

Ubwanditsi 23 Nov 2020
“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 06 Apr 2024
Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Ubwanditsi 28 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame
Mu Rwanda

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq
Amakuru

Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 06 Feb 2024
Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya
UBUKUNGU

Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Ubwanditsi 23 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru