• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Ubwanditsi 24 Oct 2017 Amakuru

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 20 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yagiranye ikiganiro n’abatuye Umurenge wa Gahunga ibasaba kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye no gutungira Polisi agatoki ababikora.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza afatanyije n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Ayinkamiye Pelagie. Ibiganiro bagiranye n’abo baturage byabereye mu kagari ka Nyangwe.

AIP Nshimiyumukiza yabwiye abari aho bageraga kuri 600 ko afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko.

Yavuze ko imirimo ivunanye ikoreshwa abana hirya no hino mu karere ka Burera harimo kwikorera ibirayi babivana mu mirima babijyana ku makusanyirizo, kwikorera amakoro yo kubakisha, kwikorera imitwaro mu masoko no kubakoresha mu gutunda ibiyobyabwenge.

Yagize ati,”Abakoresha abana iyi mirimo babiterwa n’uko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo basabwa n’abantu bakuru. Abayibakoresha n’abayibashoramo baragirwa inama yo kubihagarika kuko biharwa n’amategeko ; kandi usibye n’ibyo ni ukubangamira uburenganzira bwabo.”

AIP Nshimiyumukiza yababwiye ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwaabana ; mu ngingo yayo ya 14.

Yibukije ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, kubaho, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangura , ishimutwa n’icuruzwa, kugaragaza ibitekerezo , bakanagira uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Yasabye abatuye aka karere muri rusange gutangira ku gihe amakuru ajyanye n’ihohotera rikorerwa abana kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye ; cyangwa bagahamagara Polisi kuri nomero za telefone zitishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).

Mu butumwa bwe, Ayinkamiye yagize ati,”Gukoresha umwana imirimo ivunanye bigira ingaruka ku mikurire ye. Buri wese akwiriye kuba umufatanyabikorwa mu kurinda umwana imirimo ivunanye aho iva ikagera.”

Kuri uwo munsi kandi AIP Nshimiyumukiza yagiranye ikiganiro n’abashinzwe uburezi mu mirenge ya Kinoni ,Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kagogo na Kinyababa abakangurira kugira uruhare mu kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana bakangurira umuryango nyarwanda kubyirinda.

Source : RNP

2017-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Ubwanditsi 23 May 2021
Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Ubwanditsi 24 Sep 2024
REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

Ubwanditsi 30 Jan 2023
Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020
UBUKERARUGENDO

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

Ubwanditsi 07 Nov 2019
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda
Amakuru

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Ubwanditsi 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru