• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Ubwanditsi 24 Oct 2017 Amakuru

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 20 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yagiranye ikiganiro n’abatuye Umurenge wa Gahunga ibasaba kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye no gutungira Polisi agatoki ababikora.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza afatanyije n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Ayinkamiye Pelagie. Ibiganiro bagiranye n’abo baturage byabereye mu kagari ka Nyangwe.

AIP Nshimiyumukiza yabwiye abari aho bageraga kuri 600 ko afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko.

Yavuze ko imirimo ivunanye ikoreshwa abana hirya no hino mu karere ka Burera harimo kwikorera ibirayi babivana mu mirima babijyana ku makusanyirizo, kwikorera amakoro yo kubakisha, kwikorera imitwaro mu masoko no kubakoresha mu gutunda ibiyobyabwenge.

Yagize ati,”Abakoresha abana iyi mirimo babiterwa n’uko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo basabwa n’abantu bakuru. Abayibakoresha n’abayibashoramo baragirwa inama yo kubihagarika kuko biharwa n’amategeko ; kandi usibye n’ibyo ni ukubangamira uburenganzira bwabo.”

AIP Nshimiyumukiza yababwiye ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwaabana ; mu ngingo yayo ya 14.

Yibukije ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, kubaho, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangura , ishimutwa n’icuruzwa, kugaragaza ibitekerezo , bakanagira uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Yasabye abatuye aka karere muri rusange gutangira ku gihe amakuru ajyanye n’ihohotera rikorerwa abana kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye ; cyangwa bagahamagara Polisi kuri nomero za telefone zitishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).

Mu butumwa bwe, Ayinkamiye yagize ati,”Gukoresha umwana imirimo ivunanye bigira ingaruka ku mikurire ye. Buri wese akwiriye kuba umufatanyabikorwa mu kurinda umwana imirimo ivunanye aho iva ikagera.”

Kuri uwo munsi kandi AIP Nshimiyumukiza yagiranye ikiganiro n’abashinzwe uburezi mu mirenge ya Kinoni ,Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kagogo na Kinyababa abakangurira kugira uruhare mu kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana bakangurira umuryango nyarwanda kubyirinda.

Source : RNP

2017-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal

Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal

RUSHYASHYA 18 Jun 2026
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ubwanditsi 05 Jul 2022

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023
APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo

APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo

Ubwanditsi 24 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo
HIRYA NO HINO

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Ubwanditsi 25 Jan 2019
Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 17 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru