• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy’imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin

Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy’imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin

Ubwanditsi 27 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

­­­Ubuyobozi bw’ikipe ya Police Volleyball Club y’abagabo bwatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza wayo mu gihe cy’imyaka ibiri iiri imbere, akazungirizwa na Munyinya Justin wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kirehe VC.

Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 binyuze ku rubuga rwa X, rusanzwe ruzwi nka Twitter.

Mu ifoto ndetse n’amagambo ubuyobozi bwashyize hanze bwagize buti “Tunejejwe no kubamenyesha ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru w’ikipe ya Police y’abagabo mu gihe cy’imyaka ibiri, azungizwa na Munyinya Justin”.

Musoni Fred agizwe umutoza mukuru asimbuye Umutoza Mbanza Sylvester we wakomereje imirimo mu gihugu cya Benin, kuba mu ntangiriro za Nzeri akigenda Musoni akaba aribwo yahise afata iyi kipe by’abateganyo.

Kwitwara neza kwe harimo gutsinda amakipe atandukanye ya hano muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo muri Volleyball bikaba ari bimwe mu byahesheje uyu musore w’imyaka 30 akazi ko kuba umutoza mukuru.

Mu makipe yatsinze harimo nk’imikino itatu itandukanye amaze gutsinda APR VC, yatwaye igikombe cya Kirehe Open Tournament, harimo no gutwara igikombe cyahuje amakipe yo mu karere cyabereye mu gihugu cya Uganda ndetse anasoza ku mwanya wa gatatu mu irushanwa rya Nyerere International Tournament 2023 ryabereye muri Tanzania.

Musoni Fred si mushya mu mukino wa Volleyball kuko yakiniye amakipe akomeye ya hano mu Rwanda arimo APR VC, UTB VC na Rayon Sports VC, ku rwego mpuzamahanga yakiniye amakipe arimo Liiga Riento na Karelian Hurmos zo muri Finland.

Police VC kandi yatangaje ko umutoza Munyinya Justin wari usanzwe ari mu ikipe ya Kirehe VC nk’umutoza mukuru we yamaze kugirwa umutoza wunguirije muri iyi kipe ifashwa na Police.

Kuri ubu mu gihe habura umunsi umwe wa shampiyona ngo imikino yo kwishyura mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Police VC iri ku mwanya wa Kane aho iri iyuma ya APR VC, Gisagara VC na REG VC.

2023-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 02 Sep 2025
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Ubwanditsi 17 Aug 2022
Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Ubwanditsi 30 Aug 2025
Bayern Munich yandagarije Tottenham iwayo, Real Madrid ikomeza gutungurwa

Bayern Munich yandagarije Tottenham iwayo, Real Madrid ikomeza gutungurwa

Ubwanditsi 02 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever
Amakuru

Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Ubwanditsi 12 Jan 2021
Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa
Amakuru

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Ubwanditsi 15 Dec 2023
Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu  kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 06 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru