• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Ubwanditsi 08 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha urubuga “kenyanforeignpolicy.com”, aravuga ko mu nama ihurije i Dar Es Salaam Abakuru bw’Ibihugu bya EAC na bagenzi babo bo muri SADC, hamaze kuba icyo twakwita “impanuka muri dipolomasi”, ubwo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, yasohorwaga mu nama mu buryo butunguranye.

Nyuma y’ifoto y’urwibutso Bwana Mahamat yahuriyemo n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama yiga ikibazo cy’umutekano muri Kongo, ndetse akanakurikira umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro , Bwana Musa Faki Mahamat ngo yasabwe gusohoka mu cyumba cy’inama, ubwo yari igiye gukomereza mu muhezo.

Uwatanze amabwiriza yo kumusohora ntaramenyekana, gusa ikizwi ni uko yatumiwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe.

Nyuma yo kubona ko hakozwe amahano yo guheza Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, mu nama nk’iyi ireba ibibazo bihangayikishije umugabane wose, Bwana Faki Mahamat yasabwe kugaruka mu cyumba cy’inama, ariko ubwo twateguraga iyi nkuru yari yanze kugaruka.

Abasesenguzi barasanga iki ari ikimenyetso cy’ubwumvikane bucye hagati y’iyi miryango yombi( EAC na SADC)ku kibazo cya Kongo.

Biravugwa ko Faki Mahamat, kimwe n’abayobozi bo muri EAC, basanga intambara ya kongo itazarangizwa n’urusaku rw’imbunda, bityo Perezida Tshisekedi akaba agomba gushyikirana na M23. Ni mu gihe benshi mu bagize SADC bo bashyigikiye Tshisekedi mu nzira y’intambara, doreko banamwoherereje ingabo n’ibikoresho byo kumurwanirira.

Hasigaye kumenya rero agaciro k’imyanzuro y’iyi nama, n’icyizere cy’uko izashyirwa mu bikorwa, mu gihe uhagarariye umuryango w’ibihugu byose by’Afrika yimwe ijambo.

2025-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ubwanditsi 28 Jan 2018
‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Mar 2022
Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Ubwanditsi 16 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?
Amakuru

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024
Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru