• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Ubwanditsi 12 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019, i Gabiro mu Burasirazuba bw’igihugu habereye umuhango wo gusoza umwiherero abayobozi bakuru bamazemo iminsi ine, dore ko bahageze ku wa gatanu tariki 08 Werurwe 2019.

Mu ijambo risoza uwo mwiherero, Perezida Paul Kagame, yasabye abayobozi guhindura imyumvire n’imyitwarire bagaharanira gushyira mu bikorwa ingamba nziza baba biyemeje.

Yagize ati “Ntibikwiye ko duhora tuza hano gusaba imbabazi z’ibyo tutagezeho. Dukwiye gusobanura impamvu tutagera ku ntego twiyemeje.”

Perezida Kagame yibajije icyakorwa kugira ngo imigambi myiza abo bayobozi batahana ihure n’umusaruro batanga.

Ati “Ni gute twagaragaza impinduka mu byo dukora, tukareka guhora dutanga ibisobanuro bimwe n’impamvu zatumye hari ibyo tutageraho?”

Umukuru w’igihugu yasabye abo bayobozi kureka imyumvire yo kumva ko ibintu bidashoboka na mbere y’uko batangira kugerageza kubishyira mu bikorwa, mu gihe nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bintu byashoboraga gukoreka.

Ati “Ntimugatangirire ku gutekereza ko ibintu bidashoboka, ahubwo mujye mutekereza ko bishoboka. Nimugera hagati bikabakomerera, ibyo nta kibazo bizagaragara ko mwagerageje.”

Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi ku bw’ibitekerezo n’ubushake bagaragaje bwo gukora ibyiza, kuko ari byo igihugu kizubakiraho kigatera imbere.

Umukuru w’igihugu yababwiye ko badakwiye guhungabanywa n’inkuru zitandukanye bazumva nibava muri uwo mwiherero.

Ati “Nimuryama, muzagire ibitotsi byiza. Nimubyuka mu gitondo, mwitegure mujye mu kazi kanyu uko bikwiye. Igihugu kimeze neza, kiratekanye.”

Perezida Kagame yabibukije kuzirikana ibyo bemeranyijweho bigomba gushyirwa mu bikorwa no kwihutisha iterambere ry’igihugu, haba mu kuzamura ubukungu, ubushobozi, kunoza itangwa rya serivisi, n’ibindi.

Umukuru w’igihugu yasoje abwira abo bayobozi ko bagomba gukorera hamwe kugira ngo babashe kwesa imihigo.

Ati “Mureke dusenyere umugozi umwe, Imana ibahe umugisha.”

Abayobozi batahanye imigambi mishya

Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu Mwiherero

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye ibitekerezo byatangwaga

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malick Kalima, atanga igitekerezo mu Mwiherero

Uwamariya Assoumpta ukora divayi muri beterave ni umwe mu batumiwe mu Mwiherero

2019-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Gabiro: Perezida Kagame yashoje  imyitozo yo guhangana n’umwanzi

Gabiro: Perezida Kagame yashoje imyitozo yo guhangana n’umwanzi

Ubwanditsi 11 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Nkundurwanda
    March 12, 20197:54 am -

    Nyakubahwa president azadukize nabayobozi ushira umushinga wize ukuvunnye uziko murungurana ibitekerezo kuko project ufite ifite aho ihuriye nimirimo yabo aho kukumva ngo bagufashe mwishyirwa mubikorwa byawo ahubwo bakawukwiba ejo ukumva watangijwe numwe muri benewabo nuwo muyobozi wawuhaye. umuntu akavunika atekereza akora research methodology abandi bategereje gufata ibyo bataruhiye. Uwangeza imbere ya H.E PK Naho abandi banatwumvira ubusa baturya imitsi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika
IMIKINO

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Ubwanditsi 09 Oct 2019
Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu
Amakuru

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Ubwanditsi 06 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru