• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside
Rukundo Faustin

Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Ubwanditsi 28 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu nyandiko uwitwa Faustin Rukundo yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, arahamagarira kwibuka no guha ”icyubahiro” abagome baguye mu ntambara yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu. Abo babiziranyeho bamwakiriye mwangu, bati tugomba kwibuka “rubanda nyamwinshi”.

Imvugo n’irondabwoko ya”rubanda nyamwinshi”, irazwi cyane mu mateka mabi y’u Rwanda, dore ko abaparimehutu, impuzamugambi n’interahamwe, bakunze kuyikoresha, bumvisha igice kimwe cy’abaturage ko aribo bene Igihugu, ko ubwinshi bwabo bubemerera gutoteza abandi Banyarwanda, ntibahanwe kuko ari benshi nyine . Ni ya ngengabitekerezo ya “Hutu-Power”, igamije gusumbanya no gushyamiranya Abanyarwanda.

Rukundo Faustin
Violette Uwamahoro Umugore wa Rukundo

Uyu Faustin Rukundo aragaragaza urwango rukabije afitiye Umuryango wa RPF-Inkotanyi, awugerekaho imfu z’abo yiye ababyeyi be, abavandimwe n’inshuti,  atashatse gusobanura uko bishwe n’aho bapfiriye. Nta gitangaje ariko kuko yahoze ahagarariye urubyiruko rwayobeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, anashingwa umubano n’indi mitwe ya politiki yo mu mahanga, ubu akaba abuyera mu Bwongereza. Umugore we Violette Uwamahoro banasangiye ubugome n’ingengabitekerezo, mu mwaka w’2017 yafunzwe akurikiranwaho ibyaha birimo no kurema umutwe witwaje intwaro, aza kurekurwa mu buryo butanyuze ubushinjacyaha. Mubyara we Jean Pierre Shumbusho baregwaga mu rubanza rumwe, we yemeye ibyaha.

Faustin Rukundo ni umwe mu bakwiza ya manjwe ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gusa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yonyine yabaye mu Rwanda. Arahomera iyonkeje ariko, kuko n’abamubanjirije nacyo bagezeho.

Biramenyerewe ko aba bagome bahitamo kubyutsa aya macakubiri cyane cyane  mu gihe Abanyarwanda n’isi yose baba bitegura cyangwa bari mu bikorwa byo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikigamijwe aba ari ukwambura agaciro abazize iyo Jenoside, gutoneka abayirokotse n’abayihagaritse, gutagatifuza abayigizemo uruhare, abishwe bagahindurwa abicanyi.

Faustin Rukundo na bagenzi be ni inkorabusa ariko, kuko isi yose yamaze kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda n’ababigizemo uruhare. N’ikimenyimenyi ubu abajenosideri barahigishwa uruhindu hirya no hino ku isi. Abatarafatwa isi yababanye nto, ubuzima bwabo bwabaye ubwo kubundabunda ngo barebe ko basunika iminsi.

Imyaka ibaye agahiryi hakwirakwiza imvugo ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, yemwe hari n’abanyamahanga bagize uruhare mu kuyikorera ubuvugizi ariko ntacyo byatanze. Abakiyitsimbarayeho rero, mushatse musubize amerwe mu isaho, iki ni ikinyoma cyanze gufata.

2022-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Ubwanditsi 20 Nov 2020
Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Ubwanditsi 10 Mar 2022
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa
Mu Mahanga

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.
Amakuru

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru