• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside
Rukundo Faustin

Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Ubwanditsi 28 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu nyandiko uwitwa Faustin Rukundo yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, arahamagarira kwibuka no guha ”icyubahiro” abagome baguye mu ntambara yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu. Abo babiziranyeho bamwakiriye mwangu, bati tugomba kwibuka “rubanda nyamwinshi”.

Imvugo n’irondabwoko ya”rubanda nyamwinshi”, irazwi cyane mu mateka mabi y’u Rwanda, dore ko abaparimehutu, impuzamugambi n’interahamwe, bakunze kuyikoresha, bumvisha igice kimwe cy’abaturage ko aribo bene Igihugu, ko ubwinshi bwabo bubemerera gutoteza abandi Banyarwanda, ntibahanwe kuko ari benshi nyine . Ni ya ngengabitekerezo ya “Hutu-Power”, igamije gusumbanya no gushyamiranya Abanyarwanda.

Rukundo Faustin
Violette Uwamahoro Umugore wa Rukundo

Uyu Faustin Rukundo aragaragaza urwango rukabije afitiye Umuryango wa RPF-Inkotanyi, awugerekaho imfu z’abo yiye ababyeyi be, abavandimwe n’inshuti,  atashatse gusobanura uko bishwe n’aho bapfiriye. Nta gitangaje ariko kuko yahoze ahagarariye urubyiruko rwayobeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, anashingwa umubano n’indi mitwe ya politiki yo mu mahanga, ubu akaba abuyera mu Bwongereza. Umugore we Violette Uwamahoro banasangiye ubugome n’ingengabitekerezo, mu mwaka w’2017 yafunzwe akurikiranwaho ibyaha birimo no kurema umutwe witwaje intwaro, aza kurekurwa mu buryo butanyuze ubushinjacyaha. Mubyara we Jean Pierre Shumbusho baregwaga mu rubanza rumwe, we yemeye ibyaha.

Faustin Rukundo ni umwe mu bakwiza ya manjwe ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gusa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yonyine yabaye mu Rwanda. Arahomera iyonkeje ariko, kuko n’abamubanjirije nacyo bagezeho.

Biramenyerewe ko aba bagome bahitamo kubyutsa aya macakubiri cyane cyane  mu gihe Abanyarwanda n’isi yose baba bitegura cyangwa bari mu bikorwa byo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikigamijwe aba ari ukwambura agaciro abazize iyo Jenoside, gutoneka abayirokotse n’abayihagaritse, gutagatifuza abayigizemo uruhare, abishwe bagahindurwa abicanyi.

Faustin Rukundo na bagenzi be ni inkorabusa ariko, kuko isi yose yamaze kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda n’ababigizemo uruhare. N’ikimenyimenyi ubu abajenosideri barahigishwa uruhindu hirya no hino ku isi. Abatarafatwa isi yababanye nto, ubuzima bwabo bwabaye ubwo kubundabunda ngo barebe ko basunika iminsi.

Imyaka ibaye agahiryi hakwirakwiza imvugo ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, yemwe hari n’abanyamahanga bagize uruhare mu kuyikorera ubuvugizi ariko ntacyo byatanze. Abakiyitsimbarayeho rero, mushatse musubize amerwe mu isaho, iki ni ikinyoma cyanze gufata.

 

 

2022-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Ubwanditsi 09 Jun 2021
U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

Ubwanditsi 01 Sep 2016
# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Ubwanditsi 18 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere
Mu Mahanga

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa
Mu Rwanda

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech
IKORANABUHANGA

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru