• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Ubwanditsi 25 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuwa 16 Nzeri 2019 inama ya mbere ya komisiyo ihuriweho na Uganda n’u Rwanda ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama 2019, yabereye i Kigali.

Mu gihe abayobozi ku mpande zombi bagerageza gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano, Abanyarwanda bafite amatsiko yo kongera kubona abo bakunda bafungiwe muri Uganda bafungurwa mu gihe Abagande bategereje kubona imipaka ifungurwa. Nyamara ariko, ngo ibi byose ntibizapfa koroha kuko Uganda ikomeje kohereza abanyarwanda mu mitwe y’iterabwoba ikorera kubutaka bwa Congo , irimo RUD-Urunana na FPP, izwiho gukorana na Kayumba Nyamwasa. Abasesenguzi bahamya ko n’ubwo Uganda yarekura umwe umwe ibi nta na kimwe kizakemura impamvu nyamukuru y’ikibazo mugihe Uganda ikomeje gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikibazo nyamukuru gihari ni umubano w’akadasohoka Uganda ifitanye na RNC n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR. Umuti rukumbi urambye ukaba ari uko yahagarika iyi mibanire naho ibitari ibyo nta gisubizo kirambye gishoboka ku bibazo biri mu mibanire ya Uganda n’u Rwanda.

Abanyarwanda bagiriwe inama yo kudakora ingendo muri Uganda kubera ko Guverinoma y’u Rwanda itashoboraga kubizeza umutekano wabo n’ubwisanzure muri Uganda.  Izi mpungenge zikaba zaratewe no kuba abayobozi ba Uganda barahaye rugali RNC ngo ijye itoteza abatayishyigikiye, abanze kwifatanya nayo cyangwa abanze kuyiha umusanzu.

Inzego z’umutekano za Uganda nk’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare ruzwi nka CMI ndetse n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ruzwi nka ISO, zivugwaho gufatanya na RNC mu gutoteza abo Banyarwanda.

Abanyarwanda bagiye birukanwa ku butaka bwa Uganda bakaba barahishuye ko abantu babahataga ibibazo mu nzu z’ibanga (safe houses) babaga bavuga Ikinyarwanda gitomoye.

Ikindi, ni ibibazo babaga babazwa nko kumenya isano baba bafitanye n’abantu bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, igisirikare n’igipolisi, niba barazibayemo, uko babona ingabo, kumenya niba abo muri izi nzego mu Rwanda bishimiye uko babayeho n’akazi kabo, byagaragaje ko bari abakozi ba RNC babaza.

Ubuhamya bw’aba Banyarwanda birukanwa nibwo bwagaragaje neza ko Uganda ikorana na RNC. Fidel Gatsinzi, Umunyarwanda wa mbere watawe muri yombi, agakorerwa iyicarubozo mbere yo kujugunywa ku mupaka, yafatiwe na Rugema Kayumba muri Kampala aho yari yagiye gusura  umuhungu we kuri Kaminuza ya Gikirisitu ya Mukono. Rugema Kayumba uyu ni umukozi wa RNC, akaba mubyara wa Kayumba Nyamwasa, kandi icyo gihe niwe wari umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya RNC muri Uganda.

Yataye muri yombi Gatsinzi ku manywa y’ihangu buri wese areba amufatiye neza iruhande rwa station ya polisi. Gatsinzi yaje kujugunywa ku mupaka wa Gatuna nyuma afite ibikomere bikiri bibisi, akeneye igare rigenderamo abarwayi kuko atabashaga gutambuka. Hari mu Ukuboza 2017.

Ubu nibwo buryo n’Abandi Banyarwanda batandukanye bagiye batabwamo muri yombi nka Rene Rutagungira washimutiwe mu kabari kari mu nkenkero za Kampala muri Kanama 2017 umugore we akaba yaravuze ko abakozi ba RNC bari bamaze igihe kirekire bashyira igitutu ku mugabo we ngo yifatanye nabo ndetse bakaba baranamuteraga ubwoba bamubwira ko bafite ubushobozi bwo kumuteza ibibazo naramuka yanze arabyirengagiza.

Rutagungira ntiyari azi ko ubushobozi abakozi ba RNC bavugaga ari ubwo kuba bashyigikiwe na Leta ya Uganda, by’umwihariko inzego nka CMI na ISO. Mu yandi magambo, ko bashyigikiwe na Perezida Museveni.

Mbere y’aho, uyu mubyara wa Kayumba Nyamwasa yari yagiye kuri facebook atera urwenya kuri ibi agira ati: “Sinzakorana na CMI gusa ahubwo nzaba umwe muri bo,” ibi yabyanditse ku mugaragaro, mu mezi yakurikiyeho biba ingorabahizi mu gutandukanya RNC na CMI.

Icyakurikiyeho, hagati ya 2017 na 2019, umukwabu uhuriweho n’izi mpande zombi watumye Abanyarwanda benshi babigenderamo. Bivugwa ko kuri ubu amagana y’Abanyarwanda bafunzwe binyuranyije n’amategeko muri kasho zitandukanye no mu nzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo bita ‘safe houses’.

Inyungu za CMI na RNC zagiye zihurira ku gutoteza Abanyarwanda: RNC yifuzaga abo kwinjiza mu migambi yayo, CMI ikagira abanze kwifatanya na RNC intasi mu rwego rwo gutanga impamvu yo kongera ingengo y’imari yayo mu guca intege icyo kibazo.

Ikibazo Uganda yaje guhura nacyo rero nyuma yo kugenda ita muri yombi abo Banyarwanda, ni ukubura ibimenyetso bijyanye n’ubutasi bashinjwa byatuma bajyanwa mu nkiko. Perezida Museveni ubwe mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe uyu mwaka, yavuze ko abashinzwe ubutasi be badafite ibimenyetso bituma bita abo Banyarwanda intasi. Ati: “Numva inkuru nyinshi, ariko sinazizamura keretse maze kuzemeza.”

RNC ntiyabashije kugira icyo ikora ngo ifashe abafatanyabikorwa bayo muri iki kibazo bafatanyije kurema. Ubwo Inzego z’ubutasi za Uganda zahisemo kugumisha inzirakarengane mu minyururu zikomeza kubakorera iyicarubozo ngo zibumvishe kwifatanya na RNC ariko umubare umaze kuba mwinshi ikibazo kirushaho gukomera.

Mu gihe inzego z’ubutasi za Uganda zari zumanye inzirakarengane zitabasha no kuzigeza mu rukiko, u Rwanda rwari rusigaranye amahitamo amwe yo kuburira abaturage barwo ngo bareke gukora ingendo muri Uganda.

Icyo ibi byose bisobanuye ngo ni uko inzira imwe rukumbi kurekura Abanyarwanda muri Uganda byakemura ikibazo gihari ari uko Abanyarwanda barekeraho kujya muri Uganda burundu. Naho ubundi ngo RNC izakomeza kujya ibafata ibashyikirize CMI bongere bakorerwe ibikorwa bibi kandi ngo buri kimwe kizongera kibe.

2019-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu

Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu

Ubwanditsi 06 Sep 2018
Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.
Mu Mahanga

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Ubwanditsi 03 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru