• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubwanditsi 21 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Mu magambo adatunguranye, Ingabire Victoire yumvikanye ashimagiza umutwe wa Wazalendo wo mu gihugu cya Congo-Kinshasa uri inyuma y’ibikorwa byo guhohotera Abatutsi b’abakongomani.

Ingabire Victoire ni umugore warekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2018 ariko mu mwaka wa 2019 yasanzwe ariho ashishikariza urubyiruko rw’abahutu batarengeje imyaka 25, akaba ari nayo myaka abavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite kugirango bishyire hamwe bayoboke ishyaka rye.

Ntabwo ushobora kuvuga FDLR utavuze Ingabire Victoire kuko yabaye umukuru wa RDR (Rassemblement pour le Retour des Refugiés’,) yaje kubyara FDLR. Gushimagiza Wazalendo ni ugushimagiza FDLR ndetse no gushyigikira ibikorwa byayo byo guhungubanya umutekano w’u Rwanda ndetse no gukomeza umugambi wayo wa Jenoside. Hari hashize igihe Ingabire acecetse ariko gushimagiza FDLR anasaba ko Perezida Kagame atagomba kwiyamamaza ni ibintu bibiri bifite aho bihuriye kugirango yongere yimike ingoma ya Hutu Power. Ingabire yabigerageje kenshi.

Hari tariki ya 11 Gicurasi 2019, ubwo Ingabire yatwaraga imodoka ye yerekeza Kirehe, mu murenge wa Kigina, akagari ka Ruhanga umudugudu wa Nyakarambi ahitwa Sun City Hotel, aho yakoresheje inama y’ishyaka rye ritemewe rya FDU Inkingi aho abagera kuri 22 bitabiriye iyo nama.

Iyi ni inshuro ya kenshi Ingabire yari agerageje gushyiraho umutwe w’insoresore uhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko mu byo yafungiwe harimo no gushyiraho umutwe witwara gisirikari nkuko inyandiko zakuwe murugo rwe mu Buholandi zibigaragaza.

Kuba Ingabire Victoire yashyigikira umutwe wa Wazalendo wo mu gihugu cya Congo-Kinshasa, ntibitangaje kuko uwo mutwe uhuje abitwa Nyatura, Mai Mai na FDLR bose bahuje intego n’Interahamwe bakaba ingengabitekerezo yayo ari imwe niy’interahamwe akaba ari ukwirukana no kwica Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mutwe wa Wazalendo, Ingabire ashimagiza wakoze ibyaha bitandukanye gushyira abana mu gisirikari, gufata abagore ku ngufu, kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi n’ibindi.

Akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko, Ingabire arishimira ibikorwa bya Wazalendo akemeza no kubishyigikira kuko n’umutwe wa FDLR urimo.

Mu mwaka wa 2010 nibwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda rwagaragaje abasirikari batatu bakuru barimo gukorana na Victoire Ingabire gushyiraho umutwe wa gisirikari abo ni Lt. Col. Mbiturende Tharcisse; Lt. Col. Habiyambere Noel and Lt. Karuta Jean-Marie. Bamwe muri aba basirikari bafatiwe mu Burundi baje gufata amafaranga

Tariki ya 14 Nzeli 2018, nibwo Perezida Kagame yababariye Ingabire Victoire wari wakatiwe imyaka 15 hizewe ko yahindutse nyuma yo gusaba imbabazi. Mu nama ye yabereye Kirehe, Ingabire yashakaga urubyiruko rwakora impinduramatwara nkiyabaye mu bihugu by’abarabu mu majyaruguru y’Afurika

Icyo Ingabire yamenya ni uko atari hejuru y’amategeko, n’akomeza ibikorwa bye byo gucamo Abanyarwanda amacakubiri azagezwa imbere y’amategeko. Naho ibyo kujya mu buyobozi abyibagirwe kuko kumubabarira imyaka yari asigaje gufungwa ntabwo bimukuraho icyasha cyo gutandukanya Abanyarwanda. Bityo ntiyemerewe kwiyamamaza.

 

 

 

2023-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Ubwanditsi 18 Apr 2021
Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo
Mu Rwanda

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

Ubwanditsi 17 Sep 2017
RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano
INKURU NYAMUKURU

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe  yiterabwoba
Mu Rwanda

Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe yiterabwoba

Ubwanditsi 13 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru