• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

  • FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium   |   02 Mar 2026

  • Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi   |   02 Mar 2026

  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Ubwanditsi 27 Mar 2020 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe yiga ku cyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus yahuje abayobozi b’ibihugu bikize ku Isi byibumbiye mu Muryango G20 harebwa uburyo bwo guhangana n’ingaruka zacyo.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2020, yabaye mu buryo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference).

Perezida Paul Kagame yayitabiriye ’nk’Umuyobozi wa Komite Nyobozi y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa AUDA-NEPAD’.

Iyi nama yateranye mu gihe Isi yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19, yarebewemo ingaruka gifite ku bukungu bw’Isi n’uko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere byafashwa guhangana nazo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko muri iyi nama hatanzwe inkunga izakoreshwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Yagize ati “Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bikomeye ku Isi byibumbiye muri G20 n’Umuryango AUDA-NEPAD uyobowe na Perezida Kagame, yafatiwemo umwanzuro wo gutanga tiliyari $5 zizifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’ubukungu n’imibereho myiza bizaterwa n’icyorezo cya Coronavirus ku Isi.’’

G20 ni Umuryango w’Ibihugu bikize ku Isi, ukaba ugizwe n’ibigera kuri 19 byiyongeraho Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.

Ibihugu biwugize birimo Argentina, Australia, Brazil, u Bwongereza, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Soudite, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo, Turikiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva COVID-19 yaboneka mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, abamaze kuyandura basaga ibihumbi 522, muri bo 23,621 bitabye Imana mu gihe 123,322 barayikize.

Banki y’Isi ifatanyije n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), byasohoye itangazo rihamagarira ibihugu bikize ku Isi bihuriye muri G20, kuba bihagaritse kwishyuza ibihugu bikennye bifite imyenda, mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ingaruka zirimo guterwa na Coronavirus.

Ibi bigo byavuze ko “Iki cyorezo gifite ingaruka zikomeye byaba mu by’ubukungu n’imibereho, ku bihugu bikennye bisanzwe bihabwa inguzanyo n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga imyenda-IDA.’’

Rivuga ko “Guhera ubu, bigendeye ku mategeko y’ibihugu bigurizwa, Banki y’Isi na IMF bihamagarira ibigo bitanga inguzanyo kuba bihagaritse kwishyuza ibihugu bikennye bisaba kwihanganirwa.”

Ibi bigo bivuga ko “Ibi bizafasha ibihugu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no gushobora gusesengura ingaruka mu by’ubukungu.”

Banki y’Isi na IMF kandi byatumiye abayobozi bagize G20 guha inshingano ibi bigo byombi gukora amagenzura, harimo no kumenya ibihugu bifite ibi bibazo by’inguzanyo no gutegura umushinga uboneye ugaragaza ubufasha bwatangwa no kuvanaho izi nguzayo kuri ibi bihugu.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, yavuganye n’abaminisitiri b’imari muri ibi bihugu n’abahagariye banki zabyo, abamenyesha ko COVID-19 irimo kugira ingaruka ku bihugu bikennye, abisaba gufata ingamba zikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva, yavuze ko batewe impungenge n’inguzanyo ifitwe n’ibihugu bikennye, avuga ko iki ari ikibazo barimo gufatanyamo na Banki y’Isi.

2020-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

Ubwanditsi 10 Jul 2019
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo
HIRYA NO HINO

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru