• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Editorial 01 Nov 2018 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cyarangiye muri Nzeri 2018, urwego rw’imari rwitwaye neza ndetse n’inguzanyo zitishyurwa zikagabanuka.

Nyuma y’inama ngarukagihembwe y’Akanama Gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (FSC) yo ku wa 30 Nzeri 2018, BNR yatangaje ko inzego z’imari zose zagize urwunguko mu mezi atatu ashize.

Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara, igaragaza ko banki zungutse miliyari 37.24 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, mu mwaka ushize mu gihe nk’iki inyungu ikaba yari miliyari 30.6 Frw.

Naho inyungu y’ibigo by’imari iciriritse yavuye kuri miliyari 2.3 Frw igera kuri miliyari 4.3 Frw.

BNR isobanura ko urwo rwunguko ku urwego rw’imari rwakomotse ku bukungu bwitwaye neza mu mezi atandatu ya mbere ya 2018.

Mu bindi bikomeye byagaragaye ni uko inguzanyo zitishyurwa mu mabanki zagabanutse zikava kuri 7.7 % muri Nzeri 2017 zikagera kuri 7.2% muri Nzeri 2018. Mu bigo by’imari iciriritse, zavuye ku 8% muri Nzeri 2017 zigera kuri 6.8% muri Nzeri 2018.

Iri gabanuka ryakomotse ku izamuka ry’ubukungu mu gihugu no gusiba imyenda yashyizwe mu cyiciro cy’ iri mu gihombo.

Umutungo w’Urwego rw’imari nawo ukomeje kwiyongera. Uw’amabanki wazamutseho 10.4 %, ugera kuri miliyari 2.905 Frw kugeza mu mpera za Nzeri 2018. Mu mwaka ushize nk’icyo gihe, wari wazamutseho 17.1%.

Umutungo w’ibigo by’imari iciriritse wo wazamutseho 12.3% ugera kuri miliyari 272 Frw mu gihe mu mwaka washize wari wazamutseho 9.5 %.

Ni mu gihe umutungo w’urwego rw’ubwiteganyirize yazamutseho 8% akagera kuri miliyari 747 Frw, mu mwaka ushize yari 15%.

Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi wazamutseho 13% ugera kuri miliyari 437 Frw.

2018-11-01
Editorial

IZINDI NKURU

New York : Kagame yavuze uko u Rwanda rwasenywe na Jenoside rwiyubatse

New York : Kagame yavuze uko u Rwanda rwasenywe na Jenoside rwiyubatse

Editorial 12 Apr 2019
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Editorial 26 Jul 2018
Perezida Kagame yakeje iterambere ry’abikorera nk’umusaruro w’inama ihuza Afurika n’u Buyapani

Perezida Kagame yakeje iterambere ry’abikorera nk’umusaruro w’inama ihuza Afurika n’u Buyapani

Editorial 28 Aug 2019
Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Editorial 12 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru