• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

Ubwanditsi 24 Apr 2018 UBUKUNGU

Banki ya Kigali yazamuye igihe cyahabwaga abishyura inguzanyo z’inzu, kiva ku myaka itajyaga irenga 15 kigera ku myaka 20, nyuma yo kubona ko inzu zigezweho ziri kwiyongera mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu mudugudu wa Vision City.

Uyu ni umwihariko ku mushinga w’ikigo Ultimate Developers Ltd (UDL) cyubatse umudugudu ugezweho i Gacuriro mu Karere ka Gasabo, izo nguzanyo zikazagenda zitangwa ku nyungu ya 12%.

Ubu buryo bushya bw’inguzanyo z’inzu bureba izigera kuri 362 zirimo inzu zo guturamo ebyiri ebyiri zifatanye (semi-detached) 58 n’izo guturamo zubatse zijya hejuru (apartment) 304.

Zihagazeho mu biciro kuko ‘apartment’ y’ibyumba bibiri igura 125, 000$ (hafi miliyoni 110Frw); iy’ibyumba bitatu ni 184,000$ (agera kuri miliyoni 160 Frw) mu gihe iy’ibyumba bine ari 214,000$ (nibura miliyoni 190 Frw).

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yatangarije IGIHE ko mbere inzu zari ku isoko byabonekaga ko zitari ku rwego ruhambaye cyane ndetse kuzigura wasangaga bisaba inguzanyo yishyurwa mu myaka 10 cyangwa 15 gusa.

Izo nguzanyo kandi ngo wasangaga ziri hagati ya miliyoni 10 Frw na 35Frw, abenshi ugasanga bakeneye kubaka inzu zabo, atari ukugura izubatse nk’uko bimeze kuri iyi nshuro.

Dr Karusisi yagize ati “Iyi ni intangiriro ya gahunda yacu y’igihe kirekire yo gufasha Abanyarwanda mu mikoro yose bafite, ngo babashe kugira inzu; turi kwita iyi gahunda uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo y’inzu.”

Yakomeje agira ati “Inyungu ya 12 ku ijana ku nzu za Vision City ni umwihariko twagezeho hamwe n’abafatanyabikorwa bacu. Kongera imyaka yo kwishyura inguzanyo ikava kuri 15 ikagera kuri 20 ni ikimenyetso cy’uburyo tworohereje abantu, ku buryo bitewe n’amikoro y’umuntu, ashobora kwishyura munsi yayo, mu myaka irindwi, ariko ntirenge 20.”

Dr Karusisi yavuze ko intego ya BK ari ugushyigikira ubwubatsi bw’inzu ziciciritse bijyanye n’imbaraga leta iri gushyiramo ariko bigakorwa ku bufatanye n’abantu basanzwe bakora ubwubatsi.

Iyi gahunda nshya yo gutanga inguzanyo z’inzu yashobotse ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB, gifite imigabane igera kuri 25.1% muri BK, kikaba ari nacyo muterankunga w’umushinga w’ubwubatsi ushyirwa mu bikorwa na UDL.

Umuyobozi w’agateganyo wa UDL, Eng. Alain Abimana, yavuze  ko batekereje iki gikorwa bagamije korohereza abantu benshi kubona inzu.

Ati “Umuntu ushaka inzu azajya aza twumvikane, noneho tumwohereze muri banki, irebe ibisabwa kuko iyo banki igiye guha umuntu inguzanyo hari ibyo igomba kubanza gusesengura. Nibamara kumvikana na banki twe tuzasinyana amasezerano y’ubugure nawe, tuyohereze muri banki itwishyure, ubundi nawe asigare ayishyura.”

Yakomeje agira ati “Ni uburyo bwo gufasha abantu kugura inzu mu buryo buboroheye, kuko urabizi uyu munsi kujya muri banki gufata inguzanyo y’igihe kirekire, nibura baguha kuri 17.5%, urumva ikinyuranyo kirimo cya 5.5% ni amafaranga menshi cyane urebye igihe cyose uba uzamara wishyura inguzanyo.”

Eng. Abimana yavuze ko mu byiciro bitaha, UDL iri gukorana n’abahanga ngo barebe ko nibura ibiciro bizajya hasi cyane ku buryo igiciro cya ‘apartment’ kitarenga miliyoni 100 Frw.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, bateganya ko ubufatanye bwo kugura inzu biciye mu nguzanyo buzakomereza ku zindi banki.

UDL ifite umushinga wo kubaka inzu zisaga 4,500 mu byiciro bine mu gihe cy’imyaka umunani. Mu cyiciro cya mbere hubatswe inzu 504, izigera ku 120 zimaze kugurishwa.

Umudugudu wa Vision City

Eng. Abimana avuga ko kugeza ubu abantu bashaka inzu ari benshi ugereranyije n’iziri ku isoko, ku buryo umuntu yahamya ko ari ubucuruzi bwunguka.

Ati “Uburyo abantu bagura inzu buri hejuru cyane, ku buryo abazikeneye baruta abazubaka. Uyu munsi imibare y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko nibura buri mwaka hagombye kubakwa inzu 32000 ariko iyo urebye ku isoko muri rusange, inzu zubakwa zigurishwa nta n’ubwo zirenze 1500. Haracyarimo icyuho mu rwego rw’ubwubatsi.”

Icyiciro cya mbere cya Vision City cyubatswe kigenewe abakiliya binjiza amafaranga menshi kuko inzu za mbere zabarwaga hagati ya miliyoni 143.2 Frw na miliyoni 448 Frw, gahunda ikurikira ikaba iyo kubaka mu buryo nk’ubwo inzu ziciriritse n’izigenewe ab’amikoro make.

Inyigo yakozwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu 2012, yerekanye ko umujyi ugenda ukenera inyubako nyinshi, ku buryo mu gihe cy’imyaka 10 hazaba harimo icyuho cy’inzu zo guturamo 350,000 niba nta gikozwe mu guhangana n’icyo kibazo.

Ubuke bw’inzu bushingiye ahanini ku buryo abaturage bava mu byaro bajya mu mijyi icyo gihe byari ku gipimo cya 4.8 ku ijana, mu gihe biteganywa ko mu 2020 Abanyarwanda bagera kuri 35% bazaba batuye mu mijyi.

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Ubwanditsi 23 Dec 2018
CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

Ubwanditsi 05 Dec 2019
Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Ubwanditsi 25 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Bk
    April 28, 20187:16 pm -

    Leta ni ikore ubucukumbuzi bwimbitse ku gihombo gikomeye cyabatekereje kubaka izi nzu kuko bashinguje ayabo none barashaka kugerekaho urusyo abanyarwanda ubu koko ninde barabona abanyarwanda batazi ubwenge tubabwize ukuri ziriya nzu zizahinduka umusaka cyangwa ikidaturwa kubera ibisambo byazubakishije bishaka kwikoreza imitwaro abandi naho mwazitangira munsi ya miliyoni 10 ntazijyamo bk nitegereze nibona numwe izangaye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi
POLITIKI

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi

Ubwanditsi 07 Jun 2017
Batatu batawe muri yombi  bagerageza guha Ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Ubwanditsi 27 Oct 2016
Hari Akagambane  Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Hari Akagambane Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Ubwanditsi 15 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru