• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver (Ifoto/Internet)

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Ubwanditsi 16 Nov 2017 UBUKUNGU

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko hagiye kurebwa uburyo guteza cyamunara imitungo y’abaturage byakorwa neza bityo ruswa ivugwamo ikarwanywa.

Amb. Claver Gatete avuga ko hagiye kurebwa uko hajya hashyirwaho umuntu wigenga, ku buryo ari we wajya ajya mu guteza cyamunara umutungo w’umuntu wananiwe kwishyura umwenda wa banki, aho gukorwa na banki.

Gatete avuze ibi nyuma yo guhamagazwa na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, mu gusuzuma raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2016/17.

Muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2016-2017 hagaragaye ikibazo cy’abaturage binubira ikibazo cyo guteza cyamunara imitungo yabo, aho ngo bigaragara ko hari ikibazo cyo kugena agaciro k’imitungo itezwa cyamunara ndetse n’inzira za cyamurana zitubahirizwa ibi bikaba bigaragaramo ibyuho bya ruswa n’akarengane.

Alfred Kayiranga Rwasa uyobora iyi komisiyo, avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije abaturage kandi Leta igomba guhagurukira.

Rwasa avuga ko bitumvikana uburyo umutungo uba ufite nk’agaciro ka miliyoni 60, banki yaza guteza cyamunara kubera ko wa muturage yari afite umwenda muto wa banki, yo ugasanga igurishije wa mutungo ku mafaranga make ishaka kuvanamo ayayo, akenshi ngo ugasanga hari ababa babyihishe inyuma.

Mu mwaka wa 2015 umushoramari Inyarubuga Bonaventure nyiri Cari Hotel iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, yandikiye Perezida Kagame amusaba guhagarika cyamunara ya Banki ya Kigali, aho banki yavugaga ko iyo hoteli ifite agaciro ka miliyoni 220 mu gihe we yavugaga ko abagenagaciro bemewe na Banki y’Igihugu banzuye ko ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyari.

  • Umushoramari yandikiye Perezida Kagame atabariza hoteli ye igiye gutezwa cyamunara

Minisitiri Gatete na we avuga ko n’ubwo bitoroshye kuba watahura icyaha, gusa ngo hari ikigomba gukorwa.

Agira ati “Ubusanzwe ntabwo umuntu unaniwe kwishyura bahita bateza cyamunara umutungo we, barabanza bakagerageza ariko byavaho bikanga, hari amategeko abiteganya, ntabwo uyu munsi unanirwa kwishyura ngo bahite bateza cyamunara kuko igira amategeko ayigenga.”

Yakomeje agira ati “Kuba harimo ruswa akenshi ushobora kuyikurikirana ukanayibura ariko ukaba ureba ibikorwa ukavuga uti ‘aha hari ikibazo’, ukamenya ko hari ikibazo ariko udafite ukuntu wagifata, ubu ibyo turimo kureba ni uko hari abantu babiri, hari banki hari n’uwafashe inguzanyo wananiwe kwishyura, ngira ngo twareba umuntu wigenga akaba ari we ukoresha cyamunara, banki itarimo na wa wundi atarimo, ese ibi bintu wenda ntibyagira icyo bitanga? Icyo ni igitekerezo cyiza abantu bareba turashaka kureba uko twashaka umuti urambye.”

Ni kenshi abaka inguzanyo bagenda bagaragaza ko guteza cyamunara harimo ruswa, bakavuga ko akenshi bigirwamo uruhare na bamwe mu bakozi bo mu mabanki baba bashaka kwigurira ya mitungo,cyangwa indi ruswa.

2017-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Ubwanditsi 16 May 2019
U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Ubwanditsi 21 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo
SHOWBIZ

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Ubwanditsi 20 Jan 2018
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru