• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata
Umuyobozi uhagarariye IMF mu Rwanda, Laura Redifer, yavuze ko inguzanyo u Rwanda rumaze gufata zidakanganye Kwamamaza

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Ubwanditsi 19 Feb 2018 UBUKUNGU

Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), cyatangaje ko nubwo urwego rw’imyenda u Rwanda rumaze gufata rwazamutse, nta mpungenge iteye kuko inzego zishinzwe ibijyanye n’imari zashyizeho ingamba zikwiye zo kuyicunga neza.

Aganira na The New Times, Umuyobozi uhagarariye IMF mu Rwanda, Laura Redifer, yavuze ko urwego runaka igihugu kiba gikeneye imyenda kugira ngo gitere imbere, kandi iyo u Rwanda rumaze gufata nta mpungenge iteye.

Yagize ati “Urwego rw’imyenda y’u Rwanda rucungwa neza. Umubare wayo warazamutse mu myaka ishize ariko iracyacungwa neza. Mukeneye imyenda ngo mutere imbere, Minisiteri y’imari n’igenamigambi iri maso ku bijyanye n’imyenda yakwa.”

Yakomeje avuga ko igikwiye kwitabwaho ari ibitungurana bishobora gutuma imyenda yakwa idakoreshwa icyateganyijwe mu ngengo y’imari.

Redifer avuga ko muri rusange imyenda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara irimo kwiyongera, bitewe n’ingamba bimwe mu bihugu byafashe zo kugerageza kwirinda ihungabana ry’ubukungu.

Ati “Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara turimo kubona imyenda yiyongera cyane kubera impamvu zitandukanye. Ku ruhande rumwe ibihugu byohereza Peteroli mu mahanga birimo gufata imyenda myinshi ngo byirinde ikibazo icyo ari cyo cyose. Hari ibindi bihugu birimo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba bifata imyenda ngo byubake ibikorwa remezo, ariko ntabwo ari imyenda myinshi.”

Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, IMF, yasanze Guverinoma yaka imyenda hanze yamaze kubona umusaruro izabyara ndetse hagatekerezwa n’uburyo bwo kubona ubushobozi bitanyuze mu kwaka imyenda myinshi.

Yagize ati “Ku Rwanda bafata imyenda batekereza uko igiye gukoreshwa n’inyungu zizavamo. Ingano y’imyenda yariyongereye mu myaka mike ishize ariko turizera ko itanga umusaruro. Nko ku mushinga w’ikibuga cy’indege barimo gushaka uko babona amafaranga ariko bitanyuze mu kwaka imyenda myinshi.”

Redifer avuga ko mu rwego rwo gukomeza gucunga neza imyenda, u Rwanda rugomba kwirinda kwaka imyenda idakenewe kandi itazabyara umusaruro.

Ku bijyanye n’imyenda y’imbere mu gihugu, Redifer, yavuze ko bitaragera ku kigero cyiza kuko igihenze bitewe n’inyungu ku nguzanyo zisabwa.

Imibare ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko imyenda yo hanze mu musaruro mbumbe (GDP), yari 36.6% ikaba ari mike ugereranyije n’itagomba kurenzwa n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ingana na 50% bya GDP. Imyenda y’imbere mu gihugu yanganaga na 10% mu mpera za 2017.

Yariyongereye ugereranyije n’uko mu mpera za 2016, imyenda yo hanze y’igihugu yari 35.2% naho iy’imbere mu gihugu ikaba 9.4%.

Banki y’Isi igaragaza ko imyenda ivuye mu mahanga yari yihariye 80% (bivuze 35.8% bya GDP) naho amadeni y’igihe kirekire kandi ku nyungu nto yari kuri 60%. Imyenda yafashwe imbere mu gihugu yavuye kuri 4.7% bya GDP mu mwaka wa 2011 agera kuri 8.6% mu 2016.

Banki y’Isi iteganya ko imyenda y’u Rwanda izaba igeze kuri 47.1 % bya GDP mu 2018, agere kuri 48.7 % muri 2019.

Imyenda y’u Rwanda mu myaka mike ishize yazamuwe n’ishoramari mu mishinga minini nka RwandAir ndetse n’inyubako ya Kigali Convention Centre. Byanatewe n’ingamba igihugu cyafashe zo kudategereza ak’i muhana cyangwa abaterankunga.

IMF kandi ivuga ko biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 6.8% bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi, kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga n’ibindi.

2018-02-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Ubwanditsi 07 Feb 2019
Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Ubwanditsi 27 Feb 2018
U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

Ubwanditsi 01 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya
Mu Rwanda

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa
Mu Mahanga

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe
Mu Rwanda

Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Ubwanditsi 25 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru