• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata
Umuyobozi uhagarariye IMF mu Rwanda, Laura Redifer, yavuze ko inguzanyo u Rwanda rumaze gufata zidakanganye Kwamamaza

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Ubwanditsi 19 Feb 2018 UBUKUNGU

Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), cyatangaje ko nubwo urwego rw’imyenda u Rwanda rumaze gufata rwazamutse, nta mpungenge iteye kuko inzego zishinzwe ibijyanye n’imari zashyizeho ingamba zikwiye zo kuyicunga neza.

Aganira na The New Times, Umuyobozi uhagarariye IMF mu Rwanda, Laura Redifer, yavuze ko urwego runaka igihugu kiba gikeneye imyenda kugira ngo gitere imbere, kandi iyo u Rwanda rumaze gufata nta mpungenge iteye.

Yagize ati “Urwego rw’imyenda y’u Rwanda rucungwa neza. Umubare wayo warazamutse mu myaka ishize ariko iracyacungwa neza. Mukeneye imyenda ngo mutere imbere, Minisiteri y’imari n’igenamigambi iri maso ku bijyanye n’imyenda yakwa.”

Yakomeje avuga ko igikwiye kwitabwaho ari ibitungurana bishobora gutuma imyenda yakwa idakoreshwa icyateganyijwe mu ngengo y’imari.

Redifer avuga ko muri rusange imyenda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara irimo kwiyongera, bitewe n’ingamba bimwe mu bihugu byafashe zo kugerageza kwirinda ihungabana ry’ubukungu.

Ati “Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara turimo kubona imyenda yiyongera cyane kubera impamvu zitandukanye. Ku ruhande rumwe ibihugu byohereza Peteroli mu mahanga birimo gufata imyenda myinshi ngo byirinde ikibazo icyo ari cyo cyose. Hari ibindi bihugu birimo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba bifata imyenda ngo byubake ibikorwa remezo, ariko ntabwo ari imyenda myinshi.”

Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, IMF, yasanze Guverinoma yaka imyenda hanze yamaze kubona umusaruro izabyara ndetse hagatekerezwa n’uburyo bwo kubona ubushobozi bitanyuze mu kwaka imyenda myinshi.

Yagize ati “Ku Rwanda bafata imyenda batekereza uko igiye gukoreshwa n’inyungu zizavamo. Ingano y’imyenda yariyongereye mu myaka mike ishize ariko turizera ko itanga umusaruro. Nko ku mushinga w’ikibuga cy’indege barimo gushaka uko babona amafaranga ariko bitanyuze mu kwaka imyenda myinshi.”

Redifer avuga ko mu rwego rwo gukomeza gucunga neza imyenda, u Rwanda rugomba kwirinda kwaka imyenda idakenewe kandi itazabyara umusaruro.

Ku bijyanye n’imyenda y’imbere mu gihugu, Redifer, yavuze ko bitaragera ku kigero cyiza kuko igihenze bitewe n’inyungu ku nguzanyo zisabwa.

Imibare ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko imyenda yo hanze mu musaruro mbumbe (GDP), yari 36.6% ikaba ari mike ugereranyije n’itagomba kurenzwa n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ingana na 50% bya GDP. Imyenda y’imbere mu gihugu yanganaga na 10% mu mpera za 2017.

Yariyongereye ugereranyije n’uko mu mpera za 2016, imyenda yo hanze y’igihugu yari 35.2% naho iy’imbere mu gihugu ikaba 9.4%.

Banki y’Isi igaragaza ko imyenda ivuye mu mahanga yari yihariye 80% (bivuze 35.8% bya GDP) naho amadeni y’igihe kirekire kandi ku nyungu nto yari kuri 60%. Imyenda yafashwe imbere mu gihugu yavuye kuri 4.7% bya GDP mu mwaka wa 2011 agera kuri 8.6% mu 2016.

Banki y’Isi iteganya ko imyenda y’u Rwanda izaba igeze kuri 47.1 % bya GDP mu 2018, agere kuri 48.7 % muri 2019.

Imyenda y’u Rwanda mu myaka mike ishize yazamuwe n’ishoramari mu mishinga minini nka RwandAir ndetse n’inyubako ya Kigali Convention Centre. Byanatewe n’ingamba igihugu cyafashe zo kudategereza ak’i muhana cyangwa abaterankunga.

IMF kandi ivuga ko biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 6.8% bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi, kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga n’ibindi.

2018-02-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishusho y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ishusho y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye  kwakira Perezida Kagame

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Ubwanditsi 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye impinduka mu turere twa nyuma mu mihigo ‘twiganje mu gice kimwe cy’igihugu’
ITOHOZA

Perezida Kagame yasabye impinduka mu turere twa nyuma mu mihigo ‘twiganje mu gice kimwe cy’igihugu’

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo  n’ ibitabo by’indirimbo
Mu Rwanda

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko
INKURU NYAMUKURU

Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko

Ubwanditsi 08 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru