• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Ubwanditsi 31 Oct 2017 ITOHOZA

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti (Mission des Nations Unies pour l’appui à la justice en Haïti) bakorera mu Ntara ya Grande Anse , ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka bifatanyije n’abaturage batuye muri Zone 2, yo muri Komini ya Jeremie mu gikorwa cy’umuganda wo gusibura no gutunganya umuhanda ureshya na kilometero n’igice wari wangijwe n’ibiza by’imvura ; maze iboneraho kubaganiriza no kubasobanurira akamaro k’umuganda.

Mu ijambo yagejeje ku magana y’abatugare bawitabiriye,uwari uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye icyo gikorwa, Chief Supt. Eric Mushayija yababwiye ko umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe biba byugarije igihugu n’abagituye.

Yagize ati : “Umutungo w’ibanze w’igihugu ni abaturage bacyo. Namwe rero iterambere rirambye ry’icyanyu riri mu maboko yanyu ; kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira intego, igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi, gukora cyane, gufatanya ; kandi mukagikunda. Abashyize hamwe bagamije inyungu rusange nta kibananira. Umuganda ni igikorwa cyiza cy’ubufatanye kigamije iterambere kuko abantu bahura bagakora igikorwa gifitiye inyungu igihugu n’abagituye.”

CSP Mushayija yasabye abo baturage gukomeza gukorana neza n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo umutekano n’iterambere bigerweho mu buryo burambye.

Umuyobozi wa Zone 2 , Lounesa Apollon yashimye Abapolisi b’u Rwanda ku bwo kwifatanya n’abatuye ako gace mu muganda ; anavuga ko bamaze kwigira byinshi kuri Polisi y’u Rwanda bizabafasha mu nzira y’amahoro n’iterambere birambye.

Kuva mu 2010 U Rwanda rumaze kohereza Abapolisi bagera ku 1120 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

Kugeza ubu rufite abagera ku 1 000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi bakora imirimo itandukanye irimo kurinda Abayobozi bakuru mu bihugu barimo, kurinda ibikorwaremezo no kurinda abaturage.

Source : RNP

2017-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agahuru kimbwa kahiye

Agahuru kimbwa kahiye

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024
Abantu Miliyari  bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Ubwanditsi 19 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika
Mu Rwanda

Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha
Amakuru

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Ubwanditsi 04 Jul 2025
Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda
IKORANABUHANGA

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru