• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Ubwanditsi 05 May 2016 Mu Rwanda

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka mu Burundi bisa nk’aho hari agahenge kuko umubare w’abantu bishwe wari muto ugereranyije n’abishwe mu kwezi gushize kwa kane.

Mu kwagatatu hishwe abantu icyenda naho muri uku gushize kwa kane hicwa abantu 31, hakaba hari impungenge z’uko muri uku kwa gatanu hakwicwa benshi kurushaho !

Uyu mubare munini w’abantu bishwe mu Burundi mu kwezi gushize watumye benshi bahamya yuko abamaze kwicwa, kuva icyo gihugu cyajya mu mvururu mu kwa kane umwaka ushize, bagomba kuba ari benshi kuruta utangwa n’ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu aho rishyira uwo mubare ku bantu 513 atabariyemo abishwe muri uku kwezi gushize kuko uwo mubare wari uwo kugeza mu kwagatatu uyu mwaka.

Abanyamakuru b’Abarundi bakorana hafi na Rushyashya bahamya yuko uyu mubare ari muto cyane bagapfa kwemera utangwa na Pierre Claver Mbonimpa.

Mbonimpa uyoboye ishyirahamwe rerengera uburenganzira bwa muntu n’bw’imfungwa mu Burundi aherutse kubwira abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya LONI i New York yuko abantu bazwi neza yuko bamaze kwicwa ari 1098.

Mbonimpa nawe warashwe bikomeye, mu kwa cyenda umwaka ushize ariko akarusimbuka, ubu akaba ari mu buhungiro mu Bubiligi avuga yuko uretse abo bizwi neza yuko bishwe ngo hari n’abandi bantu 800 baburiwe irengero, hashobora kuba harimo n’abapfuye. Anavuga kandi yuko hari n’abandi 5,000 bafashwe bagafungwa, hashobora kuba harimo ababa bariciwe mu mabohero ariko ntibimenyekane.

Ibi bishobora kuba aribyo kuko amakuru ahamya yuko muri ayo mabohero yo mu Burundi abantu bakunze kuyapfiramo ubutegetsi bukabiceceka. Abo banyamakuru b’Abarundi bavuga yuko abapfa bikamenyekana ari ababa barafunzwe bazwi cyane nka ambasaderi Yakobo Bihozagara wigeze kuba Minisitiri hano mu Rwanda.

Bihozagara wagize uruhare rukomeye mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha hagati ya RPF n’icyari guverinoma y’u Rwanda amaze kuva mu butegetsi yahisemo kujya kwikorera ubucuruzi mu Burundi. Nyuma y’aho imvururu zitangiriye yarafashwe arafungwa aza kugwa mu munyururu.

-2744.jpg

Ge. Kararuza uheruka kwicwa ari kumwe n’umugorewe n’umukobwa we

Abo banyamakuru b’Abarundi batubwira yuko iyo mibare itangwa y’antu bishwe abenshi baba ari abiciwe mu mujyi wa Bujumbura ngo naho abicirwa mu ntara, cyane cyane mu byaro, akenshi batamenyekana. Bakavuga yuko ababa baraburiwe irengero kenshi baba barishwe. Bakanavuga kandi yuko amahanga atagize icyo yakora byhutirwa mu Burundi hashobora kwicwa abantu benshi cyane kandi mu gihe gito muri aya mezi kake ari imbere.

Kayumba Casmiry

2016-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ubwanditsi 27 Jun 2022
De Gaulle uyobora Ferwafa arashinjwa kwihemba amafaranga ya Manda ataratorerwa

De Gaulle uyobora Ferwafa arashinjwa kwihemba amafaranga ya Manda ataratorerwa

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Gasogi United yatewe mpaga na Rayon  inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande

Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande

RUSHYASHYA 22 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo
Mu Rwanda

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye
Amakuru

Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Ubwanditsi 29 Nov 2021
Uganda: Abakozi ba ISO  bashimuta impunzi bazikangisha  kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Ubwanditsi 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru