• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Ubwanditsi 05 May 2016 Mu Rwanda

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka mu Burundi bisa nk’aho hari agahenge kuko umubare w’abantu bishwe wari muto ugereranyije n’abishwe mu kwezi gushize kwa kane.

Mu kwagatatu hishwe abantu icyenda naho muri uku gushize kwa kane hicwa abantu 31, hakaba hari impungenge z’uko muri uku kwa gatanu hakwicwa benshi kurushaho !

Uyu mubare munini w’abantu bishwe mu Burundi mu kwezi gushize watumye benshi bahamya yuko abamaze kwicwa, kuva icyo gihugu cyajya mu mvururu mu kwa kane umwaka ushize, bagomba kuba ari benshi kuruta utangwa n’ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu aho rishyira uwo mubare ku bantu 513 atabariyemo abishwe muri uku kwezi gushize kuko uwo mubare wari uwo kugeza mu kwagatatu uyu mwaka.

Abanyamakuru b’Abarundi bakorana hafi na Rushyashya bahamya yuko uyu mubare ari muto cyane bagapfa kwemera utangwa na Pierre Claver Mbonimpa.

Mbonimpa uyoboye ishyirahamwe rerengera uburenganzira bwa muntu n’bw’imfungwa mu Burundi aherutse kubwira abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya LONI i New York yuko abantu bazwi neza yuko bamaze kwicwa ari 1098.

Mbonimpa nawe warashwe bikomeye, mu kwa cyenda umwaka ushize ariko akarusimbuka, ubu akaba ari mu buhungiro mu Bubiligi avuga yuko uretse abo bizwi neza yuko bishwe ngo hari n’abandi bantu 800 baburiwe irengero, hashobora kuba harimo n’abapfuye. Anavuga kandi yuko hari n’abandi 5,000 bafashwe bagafungwa, hashobora kuba harimo ababa bariciwe mu mabohero ariko ntibimenyekane.

Ibi bishobora kuba aribyo kuko amakuru ahamya yuko muri ayo mabohero yo mu Burundi abantu bakunze kuyapfiramo ubutegetsi bukabiceceka. Abo banyamakuru b’Abarundi bavuga yuko abapfa bikamenyekana ari ababa barafunzwe bazwi cyane nka ambasaderi Yakobo Bihozagara wigeze kuba Minisitiri hano mu Rwanda.

Bihozagara wagize uruhare rukomeye mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha hagati ya RPF n’icyari guverinoma y’u Rwanda amaze kuva mu butegetsi yahisemo kujya kwikorera ubucuruzi mu Burundi. Nyuma y’aho imvururu zitangiriye yarafashwe arafungwa aza kugwa mu munyururu.

-2744.jpg

Ge. Kararuza uheruka kwicwa ari kumwe n’umugorewe n’umukobwa we

Abo banyamakuru b’Abarundi batubwira yuko iyo mibare itangwa y’antu bishwe abenshi baba ari abiciwe mu mujyi wa Bujumbura ngo naho abicirwa mu ntara, cyane cyane mu byaro, akenshi batamenyekana. Bakavuga yuko ababa baraburiwe irengero kenshi baba barishwe. Bakanavuga kandi yuko amahanga atagize icyo yakora byhutirwa mu Burundi hashobora kwicwa abantu benshi cyane kandi mu gihe gito muri aya mezi kake ari imbere.

Kayumba Casmiry

2016-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida  Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Perezida Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo  ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘

Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘

Ubwanditsi 10 May 2017
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Ubwanditsi 25 Jun 2024
Itangazo rigenewe Abanyamakuru:  Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Itangazo rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Ubwanditsi 07 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati
ITOHOZA

Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli
ITOHOZA

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu
IMIKINO

Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru