• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Ubwanditsi 18 Feb 2019 ITOHOZA

Hari amagambo yifashishijwe y’umunyamerika w’ikirangirire mu guharanira uburenganzira bwa muntu Malcolm X , ati “ivangura rimeze nka Cadillac, basohora ubwoko bushya buri mwaka.” Icyo gihe abivuga, Malcolm X yageragezaga guhangana n’irondabwoko muri sosiyete yaranzwemo ubucakara n’ivangura rishingiye ku ruhu.

Kimwe n’abanyarwanda, bamaze imyaka 25 bahanganye n’ihakana rya Jenoside ariko imbogamizi ikomeye ni uko abayihakana bahorana uburyo bushya bwo gutesha agaciro ubutabera no kwiyunga mu Rwanda.

Kuva Jenoside yakorwa hano mu 1994, uburyo bushya bwo guhakana Jenoside bwagiye buzamo kuvuga ko abatutsi bakabaye baragumye muri Ethiopia, ko FPR itakabaye yaratangije urugamba rwo kwibohora ku gihugu cyari cyifitiye ‘amahoro’, ko amoko n’ubundi yari mu ntambara bityo kuba ubwoko bumwe bwaragerageje kurimbura ubundi ari ibisanzwe, cyangwa se ko indege ya Perezida yahanuwe n’abatutsi bityo bagombaga gutsembwa n’abaturage bari bafite “umujinya” bihoreraga.

Abahimba ibi bisobanuro byose bafite aho bahuriye mu buryo butaziguye cyangwa buziguye n’ubu bwicanyi ndengakamere cyangwa se bafite umubano mu buryo ubu n’ubu n’abagize uruhare muri ayo mahano. Intego y’ababigizemo uruhare n’ababashyigikiye ni ukuburizamo kubazwa ibyo bakoze haba mu buryo bw’amategeko cyangwa uburyo rusange.

Abafitanye ubushuti na bo bagerageza kubafasha. Birangira bahimbye uburyo butabarika bwo gushinja abari ku ruhande rwahagaritse Jenoside. Abantu beza bahindurwa babi maze abantu babi bakagirwa beza. Baramutse babigezeho, ubwo umuco wo kudahana waba wimitswe. Bivuze ko baba babonye amahirwe yo gucengeza imyumvire yabo igamije kurimbura n’abarokotse ari na bo babangamiye umugambi wo guhakana Jenoside kuko ari abahamya b’ibanze b’ibyabaye.

Abahakana Jenoside bashikamye ku ‘mpamvu ibibatera’ nk’uko ishyirahamwe ryose rishikama ku matwara yatumye rishingwa. Bariyemeje, bakora amanywa n’ijoro. Nibyo bakesha kubaho.

By’umwihariko bagaragara cyane iyo ibihe byo kwibuka Jenoside byegereje. Muri iki gihe nibwo bashakisha inkunga z’ubwoko bwose ngo baburizemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bahora bannyega, bakanibasira abagerageje kubarokora. Uyu mwaka ubaye uwa 25 Jenoside ibaye, ubukana bw’ihakana byitezwe ko buziyongera bidasanzwe.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare, umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo Shannon Ebrahim, yamaze kwandika ahakana Jenoside mu nkuru yise “Rwanda’s masterful deception during the 1994 genocide”.

Kwa kwihinduranya yabihaye intebe muri iyo nkuru. Umurage wa ruharwa Theoneste Bagosora wambitswe Perezida Paul Kagame ashinjwa gutuma Jenoside ibaho. Ngo “Imigambi ya Kagame aho kuba iya Bagosora, kwari ugutuma abantu benshi bashoboka bapfa kugira ngo abone uburyo bwo kuzayobora igihugu imyaka n’imyaniko mu gihe kizaza.”

Byakugora kubona undi muntu utekereza wahakana ko intego y’abateguye Jenoside kwari ukwica kugira ngo bazabashe gutegeka ubuziraherezo ariko ibihamya by’ibi birigaragaza ari nabyo byagejeje Bagosora ku gukatirwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Undi wafata umwanya wa Bagosora akawushyiramo undi muntu byamusaba ibimenyetso. Ebrahim ariko ibyo ntabyitayeho, icyo ashaka ni ugushyira Kagame mu mwanya wa Bagosora uko byagenda kose. Abishimangira nta n’akamenyetso na kamwe, ko mu myaka 20 ishize Gen Romeo Dallaire wari umugaba w’ingabo za Loni yamwibwiriye ko Kagame yifuzaga ko Jenoside imara igihe kinini.

Uyu mwanditsi Ebrahim agerageza no kwifashiah amateka, ko Perezida Kagame na Gen Dallaire babivuganyeho byimbitse.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994 abo bagabo babiri (Kagame na Dallaire) barashwanye. Ntibumvikanaga ku kuba bakurikiza inzira yari iriho yo kurangiza ibibazo by’impande zitavuga rumwe mu gihe ubwicanyi bwari bwatangiye cyangwa se kubirengaho bagatabara abantu benshi bashoboka.

Kagame yabwiye Dallaire ko nadahagarika ubwicanyi by’umwihariko nka Loni yari ifite intwaro zihagije zo kubigeraho, ubwe yagombaga kubyikorera.

Dallaire yandika ko yanagerageje kuvugana na Bagosora ngo ubwicanyi buhagarare ariko ngo ubwo yahuraga na Bagosora yaje gusanga ibyo yakoze ari “Ugusuhuzanya na sekibi” ari na wo mutwe yahaye igitabo cye “Shake Hands with Devil”, gikubiyemo ubuhamya bw’itegurwa rya Jenoside mbere y’uko iba mu 1994 ndetse n’imiburo itaragize icyo igeraho yagiye yohereza ku biro bya Loni i New York.

Guhakana Jenoside hazamo no kujugunya amabuye mu gihuru ngo urebe ikivumbukamo. Mu nkuru ye, Ebrahim agaruka no ku bya Jenoside ebyiri, avuga ko ababohoye (Kagame na RPA) batangiye “bahanagura abahutu ari bo nyamwinshi” kandi ko impunzi z’abahutu “zatsembewe mu nkambi mu burasirazuba bwa Congo”.

Uyu ni umunyamakuru watumwe kandi ntazatuma hari umuhagarika. Ntiwamwumva avuga ku bijyanye no kwisuganya kw’abajenosideri mu nkambi z’impunzi bagamije kugaruka gufata igihugu ngo “barangize akazi”. Ntiwanamwumva avuga ku bikorwa by’ubwitange budasanzwe by’ababohoye igihugu n’uburyo bagiye batabara abantu babaga bafashwe bugwate.

Umwanditsi yirengagiza abantu ba nyabo bahuye n’akaga, akihimbira ngo “akarengane abanyarwanda babayemo”. Amategeko igihugu gifite agamije ubwiyunge n’ubumwe bw’igihugu ayatesha agaciro, akavuga ko “ari amayeri yo gukwirakwiza ubwoba mu baturage”.

Ikindi, uwo mwanditsi agerageza guhuza uburyo amatora yagakwiye gushingira ku bwoko, akagaragaza ukuntu hakenewe “uburyo bw’amatora” buteza imbere ihame ry’ubutegetsi bwa ‘Rubanda Nyamwinshi.”

Nguwo umurage uhoraho w’abakoze Jenoside utuma bamenyekana ari nabyo Ebrahim yisunze nka kimwe mu byo yari amaze imyaka 25 ategereje ngo akore, Nka bya bindi by’udushya twa Cadillac buri mwaka.

Albert Rudatsimburwa , ni Umusesenguzi mu bya politiki. Iki gitekerezo cyatambutse mu rurimi rw’Icyongereza mu kinyamakuru Uncensored Opinion.

2019-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika : Igisirikare cyo mu kirere gihangayikishijwe bikomeye na missiles z’ubwirinzi (S-400) z’u Burusiya n’u Bushinwa

Amerika : Igisirikare cyo mu kirere gihangayikishijwe bikomeye na missiles z’ubwirinzi (S-400) z’u Burusiya n’u Bushinwa

Ubwanditsi 23 May 2018
Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara

Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Ubwanditsi 08 Mar 2019
RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Ubwanditsi 17 Jan 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Cornerstone
    February 19, 20199:54 am -

    Aliko jye mbona hali impamvu ngikomeza kumva ko abanyafrika bamwe bakagombye kuba bagikolonijwe.
    Nkuyu munyamakuru Ebrahim wa S .A , buriya koko ubona atagifunze mumutwe? Yakwanditse ku vangura ryiwabo abazungu bagikorera bene wabo? Yakwanditse ruswa, kwikubira Mandela atabaraze biba mu shyaka ANC ryabo? Ko mbona se ahubwo iwabo byabaye imyandaro gusa? Abazungu biwabo bashora mu rwanda imali se batahizeye?
    Nifuza umuzungu nka ambassador wabo mu Rwanda.
    Pole sana Africa, inzira iracyali ndende.
    Imisega yabantafrika abazungu barayubakiye igihugu, ubu batangiye no gusuzugura abanyarwanda biyubakira icyabo! Utwo nudufaranga twa Rujugiro bamutamitse ngo asebye abanyarwanda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu uruvunganzoka mu gitaramo Bobi Wine yemerejemo kwiyamamariza kuyobora Uganda-AMAFOTO
POLITIKI

Abantu uruvunganzoka mu gitaramo Bobi Wine yemerejemo kwiyamamariza kuyobora Uganda-AMAFOTO

Ubwanditsi 14 Nov 2018
Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2019
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda
Amakuru

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru