• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Ubwanditsi 27 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Gideon Rugali Rukundo, ukunda kwigaragaza ko akunda NRM akaba ashaka no kuba umunyapolitiki wiyamamariza kuba umudepite uhagararaiye akarere ka Ndorwa, ahora ku mbuga nkoranyambaga arwanya u Rwanda. Ari kurutonde rw’abayobozi ba RNC muri Uganda hamwe na Sulah Wakabiligi Nuwamanya n’umukobwa w’inshuti ye Prossy Bonabaaana. Rugari ntabwo ajya asiba inama zihuza ubuyobozi bwa RNC i Kampala.

Yavukiye kandi akurira I Rubaya mu karere ka Kabale muri 1974, ni umuhungu wa Rugali na Makulata. Makulata ni Umunyarwanda utuye muri Uganda ukomoka mu karere ka Musanze. Rukundo Rugali ni imfura mu muryango w’abana barindwi, afite abagore babiri akaba yarize ubuganga  muri Kaminuza ya Makerere mu ishami ryo kubaga akaba akora mu bitaro bya Mulago.

Sulah Wakabiligi Nuwamanya

Amateka ya Rukundo Rugali ateye inkeke;  muri 2003, Rugali yahungiye mu Rwanda aho ibiro bya gisirikari bya Uganda (CMI) byamuhigaga bukware kubera guha imiti umutwe witwara gisirikari warwanyaga Uganda witwa  Popular Resistance Army (PRA). Byasabye ko Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu icyo gihe akaba ubu ari Minisitiri w’Intebe, Dr Ruhakana Rugunda amusaba guhinduka nuko kuburyo butunguranye ahindurwa umwere. Kuva icyo gihe yiyumvise kuba umunyembaranga n’indakorwaho.

Mukazi ke yatangiye kugaragaza ikinyabupfura gikeya no kwiyenza kugeza aho umunsi umwe, umuyobozi we Dr Diane Twine (ubu akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima) yumvishe bikabije maze aramwirukana.

Gideon Rugali Rukundo

Nyuma yo kwirukanwa, Rugari yugarijwe n’ubukene aho byamugoye kubona ibitunga mu buzima bwa buri munsi ingo ze ebyiri aho rumwe rubarizwa Nalya muri Kampala urundi muri Kabale.

Buri gihe aba yiyegereza abakomeye ngo bamufashe mu nzozi ze za politiki, byaramufashije kuko abafite inkomoko mu Rwanda bakorera Museveni ubutaruhuka. Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gen Elly Tumwine niwe wahaye akazi Rukundo kugirango afashe urwego rushinzwe iperereza mu gihugu ISO mu mugambi wayo wo kubeshya amakuru ku Rwanda nyuma yo kubona ko yamenya gutukana ku mbuga nkoranyambaga. Rugari yafashijwe kuko nubundi yirirwaga azenguruka mu bayobozi asaba ubufasha aha twavuga nka Gen Muzeyi Sabiti, Umukuru wungirije wa Polisi ya Uganda.

Muri iki gihe Rukundo arashaka kwitwaza imibanire itari myiza hagati ya Uganda n’u Rwanda kugirango agaragare nk’umuntu ukunda igihugu kugirango abasirikari bakuru bazamufashe mu mugambi we wa politiki. Ubu bakaba bamuhembera gutuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga amafaranga azifashisha yiyamamaza.

Gusa Rukundo yakwibaza impamvu abo basirikari bakuru batigeze bamufasha igihe Umunyamabanga Uhoraho Diane Twine yamwirukanaga. Baramufasha kubera atuka u Rwanda bakaba bazamwihakana igihe bazabona ntacyo azageraho.

Abasesenguzi ba politiki bemeza ko kumufasha mu matora y’abadepite bizaterwa n’uburyo Museveni azabona ubushobozi rwe mu kurwanya u Rwanda, gusa muri iki gihe ibintu ntibimeze neza kuri Rugali. Niba mu myaka 25 ishize, Museveni yaragerageje kurwanya u Rwanda bikamupfira ubusa, ubu ni Rugali uzabishobora?

Nkubu afite urubanza mu nkiko aho bigaragara ko ruzamuteza ubukene. Gusa yiyemeza ibyo atazashobora, nibyo Museveni yananiwe gukora. Icyabera cyiza Rugari nuko umuntu yamugira inama akisubirira mu kazi ke k’umwuga ko kuvura

2019-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi

ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu
INKURU NYAMUKURU

Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf
INKURU NYAMUKURU

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye
Mu Rwanda

Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru