• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Ubwanditsi 29 Jun 2017 ITOHOZA

Ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ya RwandAir yasobanuye ko umugenzi ukomoka muri Uganda witwa Mutabazi George yasohowe mu ndege ku ngufu kubera ko yari abangamiye abandi bagenzi.

Ibi byabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 24 Kamena 2017 ku mugoroba mu ndege yari ifite numero WB464 yerekezaga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe ivuye i Kigali.

Ubuyobozi bwa RwandAir bubinyujije ku rubuga rwa Twitter buvuga ko uyu mugabo yasohowe mu ndege ngo abandi bagenzi bagende batekanye.

RwandAir yagize ati “Kugira ngo abandi bagenzi batekane, umugenzi umwe mu ndege numero WB464 yaganaga i Entebbe yasohowe mu ndege kubera imyitwarire yatezaga akajagari.”

-7134.jpg

Mutabazi George uherutse gusohorwa mu ndege ya RwandAir

Video

Itangazo rya RwandAir rikomeza rivuga ko uyu mugabo yafatiwe indi ndege ikurikiyeho kuri uwo munsi akabasha kuva i Kigali yerekeza muri Uganda.

Uyu mugabo Mutabazi George asanzwe ari umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi bw’Akarere ka Lwengo muri Uganda.

Mu mashusho yanyujije kuri Televiziyo ya NBS yo muri Uganda, Mutabazi yasobanuye ko yari yagiye i Bujumbura mu nama nyuma anyura i Kigali ataha aho yatinze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali amasaha atanu.

Ashimira ubuyobozi bwa RwandAir ko bwamufashije kongera kubona indi ndege imuzana kuko ngo abantu bafashe ibyo babonye ku mbuga nkoranyambaga ukundi nyamara yarasohowe mu ndege kubera ko hari habayeho kwibeshya ku byangombwa bye.

Yasabye abantu bose kwirengangiza ibiri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo yatashye akagera iwabo amahoro.

Nyamara Polisi ya Uganda binyuze mu muvugizi wayo Asan Kasingye ivuga ko Mutabazi yashakaga kwicara mu myanya y’imbere izwi ‘business class’ kandi nyamara yari afite itike y’inyuma muri ‘economy’.

-7133.jpg

Col .Chance Ndagano, Umuyobozi wa RwandAir

2017-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bategerejwe muri Ethiopia

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bategerejwe muri Ethiopia

Ubwanditsi 17 Apr 2018
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019
RNC Ishaje m’uBwongereza  komite nshya itaramara n’ukwezi bararebana ayingwe

RNC Ishaje m’uBwongereza komite nshya itaramara n’ukwezi bararebana ayingwe

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

Ubwanditsi 24 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa
Mu Mahanga

Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Ubwanditsi 15 Oct 2017
Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi
Mu Rwanda

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto
IMIKINO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubwanditsi 30 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru