• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Ubwanditsi 01 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ni byiza ko dufata umwanya tukibuka ko iyo hataba intwari zatwitangiye, u Rwanda dufite uyu munsi rwari kuba ari urundi. Rukiri mu  maboko  y’ ibisahiranda, ari amatongo  abatindi bifuzaga ko dutura. Nyamara izo mbonezamisakura zararurasaniye, ziritanga ngo zirutabare, zanga ko ruba intizanyo, none twe imponoke turazishima. Ntitukiri ingaruzwamuheto, ubu dutuye u Rwanda rufite ijabo n’ijambo. Iki ni igihango n’ikuzo tuzuhaba ubuziraherezo.

Uyu mwanya tuvuga ibigwi izo ntore ariko, ni n’uwo kugaya intozo zarutengushye, zirarugambanira rurakomereka, dore n’ubu turacyarwomora ibikomere. Abo ni abashyize imbere amacakubiri muri bene Kanyarwanda, bimika ubusambo n’urwango, u Rwanda rurahababarira cyane. Ubwicanyi bwatwaye ubuzima bwa benshi, kwangara, gukurira no kugwa ishyanga nyamara warigeze iwanyu, bizonga inzirakarengane. Abimitse aya mahano ntibazabaha amahoro na rimwe!  Ibigwari byashyize imbere itoteza, abato bagakura ari abanzi, byibwiraga ko ari umuvuno, nyamara byababereye umuvumo. Tuzabagaya ubudatuza, bazaba ibigwagasi n’ibigwiranda, kabone n’iyo bagoreka amateka, yo ntagoheka, azatinda abibaryoze.

Abiyise “abarwanashyaka” ba Parimehutu, interahamwe za  MRND n’ impuzamupanga za  CDR, amateka azazirikana ubuyobe bwabaranze, kugera n’aho muyoberwa icyerekezo. Dore ubu murangara, kuko u Rwanda rwakabakijije ubworo, mwaruhaye urwango, muruvutsa urubyaro  nk’umubyeyi. Kayibanda Gerigori, mwene so Rwagasana yararusananiye, yanga kuba igisahiranda nkawe. Tuzamushima iteka, wowe tuzakunnyega by’itetu. Aho gutera ikireng mu cye, wataye mu gico, aricwa, urwo rubanza ntuzarutsinda! Mbonyumutwa Dominiko n’abagukomokaho, mwokamwe n’ubwiko, mworeka u Rwanda. Igihano rwabahaye ni ukuzahora muzerera, boshye Gahini wishe Abeli.

Abajenosideri mbibarize: Léon Mugesera, Bagosora, Kanziga, Kambanda, n’izindi mbata z’ibugwari, iyo abandi baratwa ubutwari, mwe mushimishwa no kumwarira ishyanga no mu ibohero ritagira iherezo? Dore abo mwashoye mu mashyamba bashiriyeyo, nkayoberwa n’icyo ngo mushyashyanira? Mwaradindiye bikomeye, kuko abakomeye ku neza yarwo barahari, bazaharanira ko muhora mutsindwa.

Mwarahemutse cyane. Erega n’abo mwabyaye ntimubakunda. Mwabareze nabi, mwabaraze ubutindi, kandi ntibazatinda kubona ko mwababeshye. Abo nibo twumva muri za Jambo ASBL, mu biryabarezi ngo ni amashyaka, n’ibindi by’imburamumaro.Nibo ngo “barwanyi” ba FDLR, n’ibindi binywamaraso, birwana n’umutima kuko bitazi icyo birwanira. Twagiramungu , aha hari isomo! Witatira isano ufitanye n’Urwakubyaye, va mu bitekerezo bisobanye, naho ubundi usaziye ubusa.

Ibigarasha namwe, kuki mutigira ku mateka?Mwabonye uwahiriwe n’ubuhemu ryari? Buriya Karegeya na Rutabana bahiriwe n’urugendo? Kayumba Nyamwasa na bagenzi bawe, ubu koko uwo niwo murage Rwigema Fred yabasigiye? Wigeze kurubeshya ngo urarurasanira, kumbi byari ubusahiranda? Reka ubupfapfa, utazapfa kubera inda kandi waraganiriye n’imfura!

Burya ugira Imana, abona umugira inama. Burya Igihugu gihora ku ntebe y’imbabazi, kuko ibyaye iboze irakirigata. Njye mbona muciye bugufi mukicuza, u Rwanda rwaca inkoni izamba. Mufite isoni zo kwijandika mu nyanja y’ibyaha,nibyo. Ariko mwitandukanyije n’ikibi, amateka yadohora, ikirara kikagaruka mu muryango.

Umunsi mwiza w’Intwari z’u rwanda. Isoni n’ikimwaro ku banyamwaga n’ umwanda mu mutima. Ubutwari bukomeze butwubake, naho ubugwari bukomeze bugwe nabi ababwimitse.

2021-02-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 

Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 

Ubwanditsi 18 Oct 2024
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Ubwanditsi 16 Feb 2018
Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Ubwanditsi 12 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye
Mu Rwanda

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Ubwanditsi 29 May 2018
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba
Amakuru

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Ubwanditsi 01 Sep 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru