• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe
Ibumoso n'iburyo ni amafoto atandukanye ya Benoit Umuhoza naho hagati ni Edouard Kabagema

Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe

Ubwanditsi 29 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yaho Ben RUTABANA aburiwe irengero bikaba byaremejwe n’umuryango wa Ben Rutabana ko irigiswa rye ryakozwe na bimwe mubigugu bya RNC, barimo cyane cyane Frank Ntwali na muramu we Kayumba Nyamwasa. Abenshi mu bayoboke be bahise batangira kwitandukanya n’uwo mutwe w’iterabwoba. Ubu umuriro urakomeje hagati y’agatsiko ka Kayumba Nyamwasa n’abamushinja ubujura, kwicisha abayoboke no kutagira umurongo uhamye wa politiki. Mu minsi ishize umugore wa Patrick Karegeya, Lea Karegeya  yagaragaje ko  RNC ya Kayumba na muramu Frank Ntwali we igeze aharindimuka, ndetse anaterana amagambo na bamwe mu bambari ba Kayumba   bashinjanya ubugambanyi, amarozi, guhuzagurika no kunyereza umutungo basoroma mu bigarasha, Interahamwe na bimwe mu bihugu bishyigikiye umugambi wo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ubu noneho inkuru igezweho ni iy’uwitwa Benoit UMUHOZA, uyobora RNC mu Bufaransa, ariko akaba agaragaza ko atakiri kumwe n’ibigarasha. Yashatse kubyerura ku mugaragaro maze akorana ikiganiro na Jean Paul Turayishimye aho yanenze ku mugaragaro Kayumba Nyamwasa aho yagize ati “Kayumba yirukana abantu mu ishyaka kuko bagize icyo bamubaza, ubwo ayoboye Leta noneho yakora iki” Amakuru dukesha inshuti ze za hafi aravuga ko Benoit amaze iminsi avugira mu ruhame ko RNC ari agatsiko k’abajura, kadashobora kuyobora abantu, kuko n’intambara gategura ngo yuzuyemo ikinyoma gikabije. Ayo makuru yizewe aranahamya ko Benoit UMUHOZA yaba anitegura  gusaba imbabazi Abanyarwanda akigarukira mu Gihugu, kuko ngo arambiwe no kubeshywa n’abakurikiriye kuzuza ibifu byabo nka Kayumba ndetse nibindi bisuma nkawe.

Ibi rero ni nabyo byanamuviriyemo kwirukanwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa RNC mu Bufaransa, ndetse akanama ngo gashinzwe discipline muri RNC, kayobowe na Edouard KABAGEMA ,  tariki 14 Gicurasi 2020 ,kamwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro ku.. «  bitutsi atuka RNC n’ubuyobozi bwayo, ariko cyane cyane Kayumba Nyamwasa na Gervais CONDO ».

Iyi baruwa Benoit UMUHOZA yaje kuyisubiza, ashimangira ko .. « atayoborwa n’ikinyoma, ndetse ababajwe n’umwanya yataye ngo akurikiye ibigarasha bidashobora no kwiyobora ubwabyo.. ».

Iyi baruwa ye yongereye peteroli mu muriro, maze tariki ya 27 Gicurasi, Edouard KABAGEMA yongera kwandikira Benoit UMUHOZA, amusaba gusobanura impamvu asuzugura ubuyobozi.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru Benoit UMUHOZA yari atarasubiza ibaruwa ya kabiri yandikiwe yihanangirizwa, ariko ababikurikiranira hafi bakaba batubwiye ko azashyira amabanga menshi hanze, bikarushaho gushyira  ku Karubanda amahano ya RNC.

Uyu Benoit UMUHOZA yahoze mu ngabo za RDF, aza gutoroka igihugu akurikiranyweho amakosa akomeye mu kazi. Akigera mu buhungiro ibigarasha byamusamiye hejuru, ndetse atangira no gusebya abayobozi b’u Rwanda.Ni uko yagororewe gutegeka RNC mu Bufaransa. Uko igihe cyagiye gishira ariko, ngo yagiye abona ko yaguye mu mutego w’abanyenda nini, maze we n’abandi batari bake, batangira kuvugira mu ruhame ko  ibyo Kayumba n’abambari bavuga ari amateshwa. Muri abo bicuza kuyoboka RNC harimo n’abababajwe n’uburyo uwo mutwe w’iterabwoba watinyutse kwifatanya n’umutwe wa FDLR wasabitswe n’ingengabitegerezo ya Jenoside. Turacyabakurikiranira amacakubiri avugwa mu bigarasha bya RNC! Amakuru atugeraho ni uko Pasteri Deo Nyiligira ariwe Kayumba Nyamwasa akurikiza Benoit Umuhoza.

2020-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Ubwanditsi 18 May 2022
Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Ubwanditsi 18 Feb 2018
Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko

Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubwanditsi 06 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika
UBUKUNGU

Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23
Amakuru

Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Ubwanditsi 04 Dec 2023
Azam  fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo
IMIKINO

Azam fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo

Ubwanditsi 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru