• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe
Ibumoso n'iburyo ni amafoto atandukanye ya Benoit Umuhoza naho hagati ni Edouard Kabagema

Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe

Ubwanditsi 29 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yaho Ben RUTABANA aburiwe irengero bikaba byaremejwe n’umuryango wa Ben Rutabana ko irigiswa rye ryakozwe na bimwe mubigugu bya RNC, barimo cyane cyane Frank Ntwali na muramu we Kayumba Nyamwasa. Abenshi mu bayoboke be bahise batangira kwitandukanya n’uwo mutwe w’iterabwoba. Ubu umuriro urakomeje hagati y’agatsiko ka Kayumba Nyamwasa n’abamushinja ubujura, kwicisha abayoboke no kutagira umurongo uhamye wa politiki. Mu minsi ishize umugore wa Patrick Karegeya, Lea Karegeya  yagaragaje ko  RNC ya Kayumba na muramu Frank Ntwali we igeze aharindimuka, ndetse anaterana amagambo na bamwe mu bambari ba Kayumba   bashinjanya ubugambanyi, amarozi, guhuzagurika no kunyereza umutungo basoroma mu bigarasha, Interahamwe na bimwe mu bihugu bishyigikiye umugambi wo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ubu noneho inkuru igezweho ni iy’uwitwa Benoit UMUHOZA, uyobora RNC mu Bufaransa, ariko akaba agaragaza ko atakiri kumwe n’ibigarasha. Yashatse kubyerura ku mugaragaro maze akorana ikiganiro na Jean Paul Turayishimye aho yanenze ku mugaragaro Kayumba Nyamwasa aho yagize ati “Kayumba yirukana abantu mu ishyaka kuko bagize icyo bamubaza, ubwo ayoboye Leta noneho yakora iki” Amakuru dukesha inshuti ze za hafi aravuga ko Benoit amaze iminsi avugira mu ruhame ko RNC ari agatsiko k’abajura, kadashobora kuyobora abantu, kuko n’intambara gategura ngo yuzuyemo ikinyoma gikabije. Ayo makuru yizewe aranahamya ko Benoit UMUHOZA yaba anitegura  gusaba imbabazi Abanyarwanda akigarukira mu Gihugu, kuko ngo arambiwe no kubeshywa n’abakurikiriye kuzuza ibifu byabo nka Kayumba ndetse nibindi bisuma nkawe.

Ibi rero ni nabyo byanamuviriyemo kwirukanwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa RNC mu Bufaransa, ndetse akanama ngo gashinzwe discipline muri RNC, kayobowe na Edouard KABAGEMA ,  tariki 14 Gicurasi 2020 ,kamwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro ku.. «  bitutsi atuka RNC n’ubuyobozi bwayo, ariko cyane cyane Kayumba Nyamwasa na Gervais CONDO ».

Iyi baruwa Benoit UMUHOZA yaje kuyisubiza, ashimangira ko .. « atayoborwa n’ikinyoma, ndetse ababajwe n’umwanya yataye ngo akurikiye ibigarasha bidashobora no kwiyobora ubwabyo.. ».

Iyi baruwa ye yongereye peteroli mu muriro, maze tariki ya 27 Gicurasi, Edouard KABAGEMA yongera kwandikira Benoit UMUHOZA, amusaba gusobanura impamvu asuzugura ubuyobozi.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru Benoit UMUHOZA yari atarasubiza ibaruwa ya kabiri yandikiwe yihanangirizwa, ariko ababikurikiranira hafi bakaba batubwiye ko azashyira amabanga menshi hanze, bikarushaho gushyira  ku Karubanda amahano ya RNC.

Uyu Benoit UMUHOZA yahoze mu ngabo za RDF, aza gutoroka igihugu akurikiranyweho amakosa akomeye mu kazi. Akigera mu buhungiro ibigarasha byamusamiye hejuru, ndetse atangira no gusebya abayobozi b’u Rwanda.Ni uko yagororewe gutegeka RNC mu Bufaransa. Uko igihe cyagiye gishira ariko, ngo yagiye abona ko yaguye mu mutego w’abanyenda nini, maze we n’abandi batari bake, batangira kuvugira mu ruhame ko  ibyo Kayumba n’abambari bavuga ari amateshwa. Muri abo bicuza kuyoboka RNC harimo n’abababajwe n’uburyo uwo mutwe w’iterabwoba watinyutse kwifatanya n’umutwe wa FDLR wasabitswe n’ingengabitegerezo ya Jenoside. Turacyabakurikiranira amacakubiri avugwa mu bigarasha bya RNC! Amakuru atugeraho ni uko Pasteri Deo Nyiligira ariwe Kayumba Nyamwasa akurikiza Benoit Umuhoza.

2020-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Ubwanditsi 22 Nov 2024
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Ubwanditsi 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo
Mu Mahanga

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.
Amakuru

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]
SHOWBIZ

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]

Ubwanditsi 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru