• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwanditsi 16 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwarekuye umujenosideri Laurent Bucyibaruta watsembye Abatutsi  benshi mu duce tunyuranye tw’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye Perefe.

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, nibwo urukiko rw’abaturage rw’i Paris rwari rwahamije uyu Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Nyuma rero y’amezi 2 gusa yari amaze muri gereza,  uwo mwicanyi yarekuwe ngo kuko afite uburwayi ”bukomeye”, akaba afunguwe by’agateganyo, mu gihe ubujurire bwe bugisuzumwa.

Kurekura uyu mwicanyi ruharwa byababaje imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi irimo “IBUKA”, isanga iki cyemezo gitonetse inkovu z’abo Bucyibaruta yagize imfubyi n’abapfakazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yabwiye itangazamakuru ko  bidakwiye gukinisha ibihano byahawe abajenosideri, kuko byaba ari ugupfoya ibyaha ndengakamere byabahamye. Bwana Ahishakiye asanga kwitwaza uburwayi ukarekura umuntu nka Bucyibaruta bidasobanutse, kuko muri gereza hari uburyo buhagije bwo kwita ku barwayi.

Alain Gauthier ukuriye impuzamiryango“CPCR”, nayo irengera ubutabera n’inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, we yavuze ko nta cyizere ko urubanza rw’ubujurire bwa Bucyibaruta rwazihutishwa akaba yasubizwa muri gereza, kuko hari izindi manza  z’abajenosideri zamaze imyaka zigitegereje kuburanishwa mu bujurire. Muri izo manza twavuga nk’urwa Octavien Ngezi, Tito Barahira,na Pascal Simbikangwa zasabye imyaka 2 ngo hafatwe icyemezo mu bujurire.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78 yahungiye mu Bufaransa mu mwaka w’1997, aho yageze avuye mu mashyamba ya Kongo.

2022-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Ubwanditsi 08 Aug 2023
Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Ubwanditsi 14 Dec 2017
Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Ubwanditsi 20 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’aho  Amb. Eugene Gasana  aherewe inshingano zo  guhungisha imitungo  ya Kabila yanyerejwe  ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri  Kongre y’Amerika  gutanga ubuhamya
ITOHOZA

Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Ubwanditsi 07 Oct 2017
Mohamed Ali apfuye yaragacishijeho
IMIKINO

Mohamed Ali apfuye yaragacishijeho

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano
Mu Mahanga

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru