• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Ubwanditsi 10 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri iyi minsi hamaze iminsi hari amatora y’abadepite mu bihugu byinshi by’uburayi ndetse no ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Nko mu Bubiligi, mu matora yaba kuri iki cyumweru, mu biyamamaje harimo Abanyarwanda, bazwi mu gatsiko k’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri abo harimo na Laure Uwase, wiyamamarizaga kuba umudepite mu Nteko y’Abafurama, Marie Bamutese, umugore wa Peter Verlinden nawe wiyamamarizaga kujya mu Nteko y’Abafurama, umugabo we Peter Verlinden we washakaga kujya mu Nteko y’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, na Mugabe Nizeyimana wiyamamaziraga mu Nteko y’akarere ka Buruseli.

Nk’uko twabivuze, abo bose bahuriye kuba bari mu mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi baratanzwe n’ishyaka ryari inshuti magara y’ingoma ya Kayibanda na Habyarimana, ishyaka ry’Abafurama b’abakirisitu rikaba ryari no mpuzamashyaka ya gikirisitu, IDC (Internationale Démocarte Chrétien) rizwi kuba ijwi ry’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rikaba ryaragaragaye kenshi mu mugambi ugamije guhirika FPR ku butegetsi

Laure Uwase ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, ruharwa wamaze Abatutsi, naho nyina Agnes Mukarugomwa akaba ari mu bambere bashinze imiyoboro ya YouTube igamije gusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Laure Uwase ni umunyamategeko, ariko kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yakuze yigishwa, yabyifashishije mu kuyihakana, ndetse biba akarusho ubwo yinjiraga muri politike y’Ububiligi.

Uwase yashyizwe muri Komisiyo yiga ku ngaruka igihugu cy’Ububiligi cyagize ku bihugu cyakolonije, ariko imyemerere ye ya politike imaze kugaragazwa baza kumukaramo.

Yigize impuguke y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ariko usanga ibyo avuga ari nabyo abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi bahoza mu kanwa.

Kuba atsinzwe ruhenu rero ni 8byo kwishimira kuko inteko y’abafarama itahaye intebe umuhakanyi wa jenoside.

Peter Verlinden ni umunyamakuru w’Umubiligi umaze igihe, akaba yari afitanye ubucuti bwa hafi na Perezida Habyarimana, binyuze muri rya shyaka ry’abafurama. Niwe wakoreshwaga kugirango ingoma ya Kinani igaragare neza mu Bubiligi .

Peter Verlinden yavanze politiki n’itangazamakuru, ahinduka ushinzwe icengezamatwara mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ijwi ry’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abifashwamo n’umugore we Marie Bamutese uhisha amateka ye, dore ko akabeshya ko ababyeyi be biciwe muri Kongo, kandi baraguye mu nzira bahunga. Agoreka amateka abishaka kugirango atagatifuze abakoze jenoside.

Bamutese n’umugabo we bemeza ko Jenoside yakozwe na FPR Inkotanyi nk’uko byamamazwa n’abandi bagome nka Judi Rever. Bamutese kandi yemeza ko Se yiciwe mu Ruhango na FPR naho nyina akicwa muri 2017.

Ibi ndetse babisubiyemo muri film ya BBC “Rwanda: Untold Story”.

Amakuru yizewe ni uko Marie Bamutese ababyeyi be ari Tharcisse Sempura na nyina Beatrice Kabusoro. Se akaba yaraguye mu nzira ahungira muri Kongo kubera igicuri yarwaraga.

Bamutese yagarutse mu Rwanda, mbere y’uko ajyanwa mu Bufaransa muri 1999, ariko ibyo byose ntabyo avuga, ahubwo abeshya ko yagiye i Burayi avuye muri Kongo.

Undi wo muri Jambo asbl, ni Mugabe Nizeyimana watsinzwe amatora mu Nteko ya Buruseli.

Uyu Nizeyimana Mugabe ntabwo akunda kuvuga, ariko kuba ari umunyamuryango wa Jambo asbl birumvikana umurongo ahagazeho.

Abana b’abicanyi bahawe ubutumwa bwo gutagatifuza ababyeyi babo bakoresheje uburyo bwose, haba itangazamakuru, kwinjira muri politiki y’ibihugu bibacumbikiye, ndetse no kwifashisha inshuti zabo mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2024-06-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo

Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo

Ubwanditsi 04 Feb 2016
Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Ubwanditsi 10 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF
Amakuru

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Ubwanditsi 17 Oct 2024
Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’
UBUKUNGU

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu
INKURU NYAMUKURU

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 26 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru