• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu cyumweru gishize Polisi ya Zambiya na Polisi y’u Rwanda zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku buryo nta mugizi wa nabi uzongera kwidegembya muri ibyo bihugu byombi.

Zambiya ni kimwe mu bihugu byo mu karere k’Afrika y’ amajyepfo bicumbikiye umubare munini w’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse n’abasize bakoze ibyaha binyuranye nk’ubujura,bageze iyo za Zambiya n’ahandi batangira gukorana n’imitwe y’iterabwoba ihora ishaka guhungabanya umukekano w’u Rwanda.

Abo bose rero bari baratuye,baracuruza sinakubwira,bibwira ko ntaho bazahurira n’ubutabera.Amakuru atugeraho aravuga ko ubu bahiye ubwoba ndetse bakaba batangiye gushwiragira,basanga bene wabo muri za Afrika y’Epfo,za Zimbabwe, Malawi,Kongo-Kinshasa,uBurundi,Uganda n’ahandi.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwashyiriweho kurangira imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda ,aherutse kubwira Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ko Zimbabwe,Afrika y’Epfo na Uganda kugeza ubu byanze kuzuza inshingano yo gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere,President wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bakoze mu Rwanda ari benshi bakidegembya mu karere ka Afrika y’amajyepfo,barimo n’umwicanyi ruharwa Protais Mpiranya.,ndetse kenshi bagakingirwa ikibaba n’abategetsi mu bihugu barimo.Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko u Rwanda rutazacika intege,ahubwo rukazakomeza kwifashisha “diplomacy” ngo abo bantu bafatwe.

Aba bagizi ba nabi,baba abakiri muri Zambiya,baba n’abarimo kuyisohokamo, baba barimo guhungira ubwayi mu kigunda?Abasesenguzi basanga ariho byerekeza,kuko bapfunda imitwe bagira, amaherezo bazatabwa muri yombi kuko amaraso arasama.

2020-12-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Ubwanditsi 21 Apr 2022
Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Ubwanditsi 30 Nov 2017
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Ubwanditsi 22 May 2024
REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe  mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi
IMIKINO

Bamwe mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima
INKURU NYAMUKURU

Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 13 May 2019
Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku
Amakuru

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru