• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya

“Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Iyo Idamande Yvonne na Aimable Karasira bumva impanuro, ntibaba bafunze”-Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 02 Jun 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Umunyabwenge yaciye umugani ati:”Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”, yaciraga amarenga abigira intumva, ko amaherezo bumvishwa n’iminsi.

Yvonne Idamange na Aimable Karasira ubu bari mu maboko y’ubutabera, aho bakurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’imvugo zishishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi.

Yvonne Idamange we yamaze kugezwa imbere y’abacamanza akaba ategereje urubanza mu mizi yarwo, naho Aimable Karasira aracyari mu maboko y’ubugenzacyaha kuko idosiye ye igitunganywa ngo ishyikirize Ubushinjacyaha . Aba bavandimwe bombi bafashwe nyuma yo kwihanangirizwa kenshi, ariko bica amatwi.

Iyo urebye imyitwarire y’aba bantu bombi, kimwe n’abameze nkabo ariko bakidegembya, ukuramo amasomo atari make, yagufasha kumenya uko wabana neza n’amategeko, aho kuba “nyir’irikirimi kibi watanze umurozi gupfa”.

1.Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ntibivuze ubwigomeke. Nibyo, Itegeko Nshinga tugenderaho ryemerera buri wese ubwo bwisanzure, ariko abenshi ntibaha agaciro ingingo yaryo ya 34, ivuga ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo butagomba kubangamira ubw’abandi. Kubirengaho rero ni ukwiharurira inzira ikujyana i Mageragere n’ahandi hasa nka ho.

2. Bakoshya ko uri intwari rwamara kurema bakagutererana. Hari abantu bemera gushukwa, bibeshya ko amahanga, imiryango ”iharanira uburenganzira bwa muntu”, n’abandi ba gashozantambara bazabatabariza igihe ubutabera buzaba bukora akazi kabwo. Ifatwa rya Karasira na Idamange riratwereka ko ibyiza ari ukubaha amategeko y’Igihugu, kuko iyo byagukomeranye abakubeshyaga ko uri igitangaza, ntacyo baba bakikumariye.

3. Urebye umubare w’abaturage basabye inzego za Leta gukurikirana Yvonne Idamange, Aimable Karasira, n’ababaha urubuga mu bitangazamakuru ngo baroge rubanda, bikwereka ko Abanyarwanda bamaze kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Ntibifuza icyabasubiza mu ntambara n’andi madidane, akuruwe n’abiyita abanyamakuru, impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Ni ikimenyetso cy’abaturage batifuza inyangabirama.

4. Inzego z’ubutabera mu Rwanda, cyane cyane Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, zishyira imbere kwigisha no gufasha abaturage kwirinda guhanwa. Twese twabonye ko zidahutiraho mu guta muri yombi abitwaza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bagakora ibyaha, ahubwo zitanga umwanya wo kwikosora. Nka Karasira yarigishijwe, asabwa kureka gukwirakwiza uburozi, ariko arinangira. Idamange nawe yafashwe amaze gusohora video ebyiri zuzuyemo uvuvunderi busenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Umwanya wo kwikosora ntibawukoresheje neza, none ingaruka zatangiye kubageraho.

5. Abatarafatwa bagombye guhindura ingendo, kuko byagaragaye ko kuba umunyamakuru cyangwa umunyapolitiki wo muri ”opozisiyo” bitaguha ubudahangarwa imbere y’amategeko. Abaturage banyuranye bamaze iminsi binubira ibikorwa by’abantu nka Agnès Uwimana, Niyonsenga Dieudonné, Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard n’izindi nkozi z’ibibi. Aba bantu bigize indakoreka, kugeza n’aho ibimenyetso simusiga bigaragarije ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN n’iyindi.

Umwanzuro.

Aya masomo rero n’andi menshi twavanye mu ifatwa rya Idamange Yvonne na Aimable Karasira, atwereka ko uRwanda rwarenze ibyo gutinya igitutu cy’abanyamahanga. Abibwira ko rukiri urwo kwa Kinani rwahabwaga amategeko y’imyitwarire, baradindiye mu myumvire. Nta rubuga rw’abangiza rukiri mu Rwanda, ahubwo buri muturage asabwa kuba itegeko, hagamijwe kubaka uRwanda twibonamo twese.

Rutagengwa Amin

Umusomyi wa Rushyashya

2021-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Ubwanditsi 12 May 2017
Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka

Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka

Ubwanditsi 02 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali
Amakuru

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

Ubwanditsi 26 Jun 2025
Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho
ITOHOZA

Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho

Ubwanditsi 10 Sep 2016
Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana
Mu Mahanga

Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru