• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Ubwanditsi 02 Jan 2017 ITOHOZA

Mu gihe ubushakashatsi mu bijyanye n’ikirere bukomeje gutera imbere hakaba hari byinshi bimaze kuvumburwa ibitari bike bikaba bikibitswe mu ibanga rikomeye kubera kwanga gutera ubwoba ikiremwamuntu, abantu benshi baracyari mugihirahiro bibaza niba mu isanzure iyi si dutuye ariyo yonyine ituwe nibiremwa bifite ubwenge cg ubuzima.

Gusa iyo usomye ubushakashatsi ibyo bwagezeho ubona ko hari amabanga menshi abashakashatsi na za leta zibakoresha badashaka kugaragaza kubera impamvu zitandukanye.

Nkuko tubikesha ikigo METI (Messaging Extra Terrestrial Intelligence) gikorera I San Francisco muri Amerika kikaba cyiga ibijyanye n’ibindi biremwa bishobora kuba bituye muyindi mibumbe itari iyi si yacu, baravuga ko ubu mugihe gito kitarenze umwaka wa 2017 cg ukurikiyeho wa 2018, ko bazatangira koherereza ubutumwa ibyo biremwa bituye kuyindi migabane.

Ubwo rero ni ukumenya ko ubu bushakashatsi bwatangiye mu myaka yaza 1980 bushobora kuba hari icyo bwagezeho kuko ntabwo baba bazatangira kuvugana n’ibiremwa baba batarigeze babona ikiranga ko bibaho kuko bagomba kugira aho bahera.

-5192.jpg

Mu gihe ubu butumwa buzatangira kohererezwa ibi biremwa bifite ubwenge nkatwe cg bibudusumbya, kandi bitaboneka kuri iyi si yacu ngo bazaba bafite intego yo gushyiraho imikoranire n’ubucuti hagati y’ikiremwa muntu nibyo biremwa bindi bibarizwa kure cyane uvuye hano turi.

Umuyobozi mukuru wa METI, Mr Douglas Vakoch yatangaje ko mbere yuko bohereza ubwo butumwa butandukanye ngo bari kwigira hamwe n’abandi bashakashatsi uko ubutumwa buzoherezwa bugomba kuba buteye kugira ngo butazateza ikibazo hagati y’ikiremwamuntu nibyo biremwa bindi.

Ikindi kibazo bafite ngo ni ukumenya indamutso bazaramutsamo ibyo biremwa mu gihe bashaka kubyimenyekanishaho ndetse n’ururimi bazavuganamo nabyo.

Ikibazo cyingorabahizi abashakashatsi bo kuri iyi si bafite ngo ni ukumenya igihe gikwiriye bishobora kwemera ko tubivugisha tutabibangamiye. Ikiriho ngo ni uko umubano ugomba kubaho hagati y’abatuye iy si nabiriya biremwa bindi. Aha umuntu yakwibaza niba koko batarabonye aho biri bakaba badashaka ko abandi bantu bagira icyo babimenyaho.

-5191.jpg

Itsinda ry’abanyabwenge rikaba riri kwigira hamwe icyakorwa ngo ibi bibazo bibonerwe igisubizo vuba byihuse bityo ikiremwamuntu gitsure umubano nibyo biremwa bindi bifite ubwenge bushobora kuba burenze ubwacu.

Ahantu abashakashatsi batekeraza ko hari ibi biremwa ni ahitwa Proxima Centauri hakaba hari umubumbe umeze nk’isi yacu ufite izuba rindi ritari iri ryacu kandi uyu mubumbe ukaba uzenguruka iryo zuba. Abashakashatzi bakoze inyigo zitandukanye basanga kuri Proxima Centauri hashobora kub ibinyabuzima nka hano ku isi.
Ubutumwa buzoherezwa ahantu hatandukanye mu isanzure, mundimi zinyuranye harimo icyongereza. Kumusozo wa buri butumwa hazajya havugwa ngo: Anyone is listening ? / Hari uwaba atwumva ? Nyuma yaho bazajya bohereza n’umuziki.

Ubu ikivugwa ni uko hari abantu batandukanye bakora mu by’umutekano bavuga ko hari ibiganiro bihuza ibihugu byibihangage mubyubushakashatsi mu kirere bakaba bavuga ko imikoranire hagati y’ikiremwamuntu n’ibindi biremwa byo kuyindi mibumbe yatangiye bakaba bashaka uburyo babimenyesha abantu muri rusange buhoro buhoro.

-5190.jpg

Tubitege amaso gusa mugihe hamaze kuvumburwa indi mibumbe igera kubihumbi ntawahakana ko itariho ibindi biremwa bifite umwimerere waho bituye kandi bikaba biturusha ubwenge.

Gusa ntibazadukoreho bahamagara ibishobora kutugira abacakara babyo.

Hakizimana Themistocle

2017-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 23 Jan 2020

Ibintu 3 Kiliziya isabwa kugirango ihabwe imbabazi

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Ubwanditsi 11 Mar 2017
Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Ubwanditsi 22 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda
ITOHOZA

Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire
Amakuru

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025
RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’
Mu Rwanda

RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

Ubwanditsi 12 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru