• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?

Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?

Ubwanditsi 06 Oct 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma y’u Rwanda, maze Minisiteri yari isanzwe ishinzwe gahunda z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) isenyerwa muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).

Iki ni igikorwa cyongerera imbaraga Minisiteri yari isanzwe ari iy’Ubucuruzi n’Inganda, kandi bijyanye koko n’inshingano zayo.

Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, ni umuryango w’ubukungu, ugamije guteza imbere ibihugu biwugize binyuze mu guteza imbere ubucuruzi, inganda, urujya n’uruza rw’abantu, guhuza za gasutamo, n’ibindi, byose bigamije iterambere ry’ibi bihugu byishyize hamwe.

Ahanini inshingano zawo zuzurizwa muri Minisiteri yari isanzwe ari iy’Ubucuruzi n’Inganda iyobowe na François Kanimba.

Usanga ingingo nyinshi zikubiye mu masezerano ashyiraho EAC ahanini ziri mu nshingano za MINICOM, ari yo kuri ubu yabaye “Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba”.

Nk’umutwe wa 11 w’amasezerano ashyiraho EAC, uvuga ubufatanye mu guhuza ubucuruzi n’ibikorwa by’iterambere. Naho umutwe wa 12, ukavuga ubufatanye mu ishoramari n’iterambere ry’inganda, umutwe wa 20, ubufatanye mu bukerarugendo no kurinda inyamaswa. Ibi byose kimwe n’ibindi, bisanzwe bigaragara mu nshingano za Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ikindi kandi, ubucuruzi bw’u Rwanda ku gipimo cyo hejuru bukorwa n’ibihugu byo muri EAC. Nk’urugero, mu gihembwe gishize cya kabiri cya 2016, ni ukuvuga amezi ya Mata, Gicurasi na Kamena, igihugu cya Kenya ni cyo kiza imbere y’ibindi ku isi u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, aho herekeje 29.10% by’ibyoherejwe hanze byose, bingana n’amadorali y’Amerika miliyoni 26,85 muri miliyoni 92,24.

By’umwihariko, ibyoherejwe mu bihugu bya EAC gusa, ni 34.87% by’ibyo u Rwanda rwohereje hanze, mu gihe ibicuruzwa rwakuye hanze mu bihugu bitanu bya mbere havuye byinshi bibiri ni ibyo muri EAC, aho Uganda iza ku mwanya wa kabiri, Kenya ikaza ku wa kane. Muri rusange, muri EAC havuye ibicuruzwa bihagaze mu gaciro k’amadolari y’Amerika miliyoni 111.17 muri miliyoni 483.86 (hatabariwemo Sudani y’Amajyepfo), ni ukuvuga 22.98%.

Ikindi cyerekana ko byari ngombwa guhuza ziriya Minisiteri, kuri ubu hari gahunda ikomeye y’Umuryango EAC yo guca caguwa mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa n’inganda zo mu karere. Iyi ni inshingano ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ibi bikazarushaho gukorwa neza kubera ko Minisitiri wari ubifite mu nshingano ubu ari na we ushinzwe gahunda z’Umuryango EAC by’umwihariko.

Iyi gahunda yaje kubyara “Made in Rwanda” igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Nk’uko bigaragara, ibi bikorerwa mu Rwanda nta handi byagurishirizwa ku rwego rwo hejuru uretse mu bihugu bya EAC. Ibi byanozwa neza na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi gahunda kandi u Rwanda ruyihuriyeho na buri gihugu cya EAC hagamijwe guteza imbere inganda zo mu karere, ubucuruzi ndetse no kwigira muri rusange.

Ibi bijyana n’uko ibikomoka mu gihugu runaka cya EAC igihe byinjira mu bihugu bindi bya EAC bitakwa imisoro, ibi bikaba biri mu rwego rw’Ubucuruzi, bityo bireba cyane Minisiteri nshya y’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, aho yanafasha mu bukemurampaka muri uru rwego rw’ubucuruzi no kugaragaza ibibazo byabayemo kuko Minisitiri ni we bwite uzajya yigererayo.

Guhuza izi Minisiteri bizatuma Minisitiri wari usanzwe ushizwe Ubucuruzi n’Inganda gusa azaba anafite mu biganza gahunda z’Umuryango EAC no kuzishyira mu bikorwa kuko azajya yitabira inama z’umuryango ari na we uzashyira mu bikorwa ibyavuye muri izo nama.

Ibikazoroshya imikorere n’imikoranirane cyane mu rwego rw’iterambere rishingira ku iterambere ry’ubucuruzi n’iry’inganda.

Ariko kandi nta wabura kuvuga ko Minisitiri François Kanimba ubu agize akazi katoroshye ko kumenyekanisha Umuryango EAC mu baturage kuko imikorere yawo n’imikoranire y’ibihugu biwugize byari bitracengera mu Banyarwanda.

Ni na cyo cya ngombwa cyane kuko ibikorwa byose by’uyu Muryango bigamije iterambere ry’abaturage b’ibihugu biwugize ari nayo mpamvu u Rwanda rwawinjiyemo.

-4253.jpg

Minisitiri Francois Kanimba

Abamaze gusobanukirwa n’Umuryango EAC batangiye kubyaza inyungu amahirwe awubonekamo. Kuri ubu rero, abacuruzi n’abanyenganda kimwe n’abanyabukorikori bashyizwe igorora kuko bari basanzwe bashinzwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, noneho rero kuri ubu izajya ibafasha byoroshye kugera ku isoko ryagutse rya EAC, inabagezaho impinduka zabaho mu buryo bwihuse muri uyu muryango, ibi bikaba bizanoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Kugeza ubu isoko riragutse muri EAC, ni isoko ry’abaturage miliyoni 146 bo mu bihugu bitandatu ari byo Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, u Rwanda na Sudan y’Amajyepfo. Abacuruzi b’Abanyarwanda rero ntibakwiye gucikwa n’amahirwe aboneka kuri iri soko ryagutse.

2016-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 08 May 2016
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Ubwanditsi 13 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda
POLITIKI

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Ubwanditsi 17 Mar 2024
Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Ubwanditsi 21 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru