• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Dec 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu nyandiko ndende  yamaze kugera ku mbuga nkoranyambuga zose , abayobozi  n’ abarimu mu mashuri makuru na  za kaminuza zikomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abashakashatsi. Anbanyamategeko bazwi ku rwego mpuzamahanga,  n’izindi mpuguke mu nzego zinyuranye, baravuga ko barambiwe abariganya , bitwaza filimi mbarankuru, Hotel Rwanda nayo ubwayo irimo ibinyoma gusa, bakita Paul Rusesabagina intwari, birengagije ko yashinze, akayobora , akanatera inkunga imitwe y’iterabwoba, yanahitanye inzirakarengane mu Rwanda no mu bihugu bituranye narwo.

Aba bahanga  bashingiye ku bushakashatsi bikoreye no ku bimenyetso simusiga bakusanyije mu buryo bwa kinyamwuga, bavuga ko  biboneye ibikorwa bya Paul Rusesabagina bidashobora kwihanganirwa, nk’uko ibikorwa  abategetsi ba Amerika badashobora kwihanganira ibikorwa bya Bin Laden na Al Qaida ye,  n’indi mitwe y’iterabwoba. Binubiye bikomeye abiyita ko baharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamakuru , n’abigize impuguke ku bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bagoreka nkana amateka y’uRwanda kubera urwango gusa  bafitiye uRwanda n’abayobozi barwo .Nubwo birinze kuvuga amazina y’abo  bagerageza gutagatifuza Rusesabagina kandi ari shitani, aba banyabwenge bo muri Amerika baragaya cyane abita Rusesabagina umugiraneza watabaye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya bwerekanye ko  yishyuzaga abari bahungiye muri Hotel des Mille Colinnes,  abatabishoboye  akabashyikiriza abicanyi. Bibukije video yagaragaye na Rusesabagina ubwe yiyemerera ko iyo filimi irimo amakabyankuru, ndetse nk’uko bivugwa muri iyi nyandiko, Gen Romeo Dalaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda, MINUAR,  akaba yareretse isi yose ko nta muntu  warokotse kubera Rusesabagina. Abanditse iyi baruwa bavuga ko ubu buhangange Rusesabagina  yahawe n’abanyabinyoma, bwamufashije kumara imyaka yose apfobya anahakana Jenoside yakorewe Abatutsi,  nk’uko yabikoze kuwa 28 Ugushyingo 2008, mu kiganiro yagiranye na Peter Erlinder(umunyamategeko w’Umunyamerika nawe uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi), aho bombi bemeje ko nta Jenoside  yakorewe Abatutsi yabayeho, ko ibyabaye ari ubwicanyi hagati y’abaturage.

Iyi nyandiko yagarutse kuri bimwe mu  bimenyetso  bishinja  Paul Rusesabagina iterabwoba,   birimo kuba:

-Tariki 17 Gicurasi 2008, hari ubutumwa bwagiye ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko Rusesabagina akorana kandi ashyigikiye ibikorwa bya FDLR, umutwe w’abicanyi, ndetse akaba yaragaragaye I Walikale muri Kongo, aho uwo mutwe wari ufite ibirindiro.

-Tariki 12 Kanama 2008, imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR, yishyize hamwe, Paul Rusesabagina aba umuyobozi ushinzwe demokarasi muri urwo rugaga.

-Tariki 15 Gashyantare 2012, mu kiganiro yatanze muri  “University of Central Florida”, Paul Rusesabagina yavuze ko FDLR ari umutwe ugamije kubohora uRwanda, ko rero ugomba gushyigikirwa.

-Tariki 07 Mata 2017, umunsi isi yose yibukaga ku nshurom ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rusesabagina na bagenzi be, bo  batangaje ko batangije ku mugaragaro umutwe wa MRCD, ugamije kurwanya Leta y’uRwanda.

-Tariki 15  Mata 2018, iyo MRCD ya Rusesabagina yasohoye itangazo rivuga  ko yagabye ibitero mu Rwanda. Ibyo bitero byahitanye abantu,binangiza ibyabo.

-Tariki 22 mata 2019, Rusesabagina yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika, ko bafite umutwe wa gisirikari, FLN, kandi uzakomeza ibikorwa byawo kugeza uhiritse ubutegetsi mu Rwanda. Ubu butumwa yakomeje kubutanga ku mbuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu gushyigikira urwo “rubyiruko ruri ku rugamba “.

-Tariki 25 Ukwakira 2020, hasohotse video igaragaza abana Paul Rusesabagina yashoye mu gisirikari cya FLN, ndetse bibaviramo  ihungabana rikomeye, ubu bakaba barimo kwitabwaho mu kigo cya Mutobo.

Iyi nyandiko isoza igira iti:” Twemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye icyazana amahoro n’umutekano muri Afrika yo  hagati n’iy’Iburasirazuba. Kuba Rusesabagina  n’ imitwe ye y’iterabwoba, FLN na MRCD,barahungabanyije  bikomeye amahoro n’umutekano muri ako gace, haba mu burasirazuba wa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, haba no mu Rwanda, byabangamiye icyifuzo cy’Abaturage ba Amerika n’abayobozi bayo.Bityo rero, bagombye guharanira ko Rusesabagina n’abo bafatanyije mu gukora ibyo byaha ndengakamere, babibazwa mu butabera”.

Abashyize umukono kuri iyi nyandiko ni abantu 23, basanzwe bavuga rikumvikana haba muri Amerika,haba no hanze yayo, bose bakaba basanga nta marangamutima yagombye kujyana n’ifatwa ry’umugizi wa nabi, Paul Rusesabagina, ko ahubwo igikwiye ari ukumuha ubutabera bunyuze mu mucyo.

 

2020-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024
Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Ubwanditsi 25 Jul 2019
Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Ubwanditsi 03 Dec 2019
Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya
Mu Rwanda

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi
Mu Mahanga

Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Ubwanditsi 16 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru