• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

  • Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha   |   06 Nov 2025

  • APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse   |   05 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Editorial 25 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Iyicwa    ry’umusubirizo ry’abantu bibikomerezwa  muri Uganda riracyakomeza muri iyi myaka yose ya Museveni ku ngoma.

Hari urupfu rwa nyakwigendera Noble Mayombo, wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo, umusirikare wari ikirangirire mu ngabo. Raporo yo kwa muganga yagaragaje ko Mayombo yahawe uburozi bwicira igihe kirekire, bwaje kumuhitana muri 2007.

Ubwo bamwihutishaga bamujyana Nairobi kumuvuza, bari baracyererewe. Ni urwo rupfu  nyakwigendera Aronda Nyakirima wahoze ari cyizigenza w’ingabo za Uganda, yapfuye akaba atarakozwaga nabusa iby’umushinga wa “Project Muhoozi”, umugambi wacuzwe n’umutegetsi wa Uganda n’umugore we mu rwego rwo kugirango umuhungu wabo azasimbure se ku ngoma.

Hari abandi benshi b’ibirangirire bihaye Imana bo mu idini ya  Isilamu (Clerics), bagiye baburirwa irengero, mu byiciro, batwara umwe ejo batwara undi muri icyi gihe cy’imyaka icumi(10). Muri Mata 2012, Sheikh Abdul Karim Sentamu yarasiwe mu mujyi wa Kampala. Muri Kamena 2012 Sheikh Abubak Kiweewa yiciwe Kyanja, mu nkyengero z’umujyi wa Kampala. Mu Ukuboza 2014 Abdul Kadir  Muwaya yarasiwe Karere ka Mayuge. N’abandi benshi, mu gihe byitwaga ko habonetse agahenge, iduzeni ry’ibirangirire by’abihaye Imana bo mu idini rya Isilamu bari barapfuye.

Umunyauganda w’icyirangirire wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni uri mu buhungiro, Dr. Aggrey Kiyingi yanditse agaragaza ko Museveni ariwe kaboko kihishe inyuma y’urupfu rw’aba bihaye Imana. ‘‘ Museveni yategetse ko aba bantu bose bicwa, kubera iki? Kuko yatekerazaga ko bari bagize umutwe wa ADF,’’ Kiyingi, kuri we ngo ibyo birahagije kugirango iduzeni ry’abantu rihatikirire!”

Ubwo Kaweesi yapfaga, cyangwa se na Abiliga, Kirumira n’abandi bagize ibyago byo guhitanwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwasabitse igihugu cyabo, bwatangiye bucyebucye, none bukaba bumaze kuba ubukombe mu gihe cy’imyaka 33 y’ubutegetsi bwa Museveni- ahita yirukankira kuri Televiziyo atangaza, ‘‘Igihugu cy’abaturanye cyishe uyu muntu!”Nkaho ibyo bidahagije akifashisha ibitutsi, ‘‘ Imvunja zinjiye mu birenge byacu, ariko tuzazihandura!”

Igitangaje ,nanone kandi, ubutegetsi bwa Museveni bwageretse  ku Rwanda ikindi cyaha cyabereye muri Uganda. Kandi ibi, Uganda ikaba yarabikoze nyuma y’amasaha make icyaha kibaye.

Noneho ubu uRwanda rukaba arirwo rwagizwe urwitwazo rw’iyicwa ry’uwitwa  Isaac Sendegeya, umuturage wa Kisoro bivugwa ko yarashwe mu masaha y’igitondo cyo ku wa 22 Nyakanga 2019. Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda, yari akimara guparika imodoka, akiyisohokamo, ngo abantu babiri bahise bamurasa, ahita apfa ako kanya, abamurashe bahita bahunga, icyo gihe bikaba byari sa saba z’ijoro, nkuko raporo zibigaragaza, abantu bose bari baryamye.

Nyamara,ibimenyetso  bigaragaza iyicwa rya nyakwigendera, byari byakusanijwe, ariko bamwe mu banya bihuha b’ubutegetsi bwa Kampala, bageretse urupfu rwa Sendegeya ku uRwanda. Rumwe muri izo mbuga ni, “ugandanz.com” rukaba rwaranditse inkuru yari ifite umutwe ugira uti,,: “Rwanda gets linked to murder of prominent Kisoro city lawyer.”ugenekerereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo Rwanda rufite uruhare mu rupfu rw’umwavoka w’ikirangire wa Kisoro.

Mu rwego rwo gushyigikira iki gihuha, ibi akaba aribyo byanditswe n’urwo rubuga: “umuhungu (utaravuzwe amazina) ngo wabanaga na nyakwigendera ngo yaba yarabwiye se wa nyakwigendera ko Sendegeya yarashwe n’abantu babiri, kandi ko ngo abo bantu bari bambaye imyenda isa n’imyenda y’ingabo z’uRwanda agahita apfa. Guharabika bigakomeza bigira biti: “Uwo muhungu akaba avuga ko Sendegeya yatabaje, ubwo yakinguraga idirishya yabonye abantu babiri bambaye imyenda y’ingabo z’uRwanda, barimo kurasa Sendegeya, mbere yuko bahunga.

Iyi nkuru yuzuye mo ibimenyetso bigaragaza ibinyoma, kandi ikaba yaranditswe n’umuntu wategetswe kwandika aharabika uRwanda.

Ese uwo muhungu ufite amaso areba nk’ay’injangwe ni muntu ki, washoboye kubona umwenda w’ingabo z’uRwanda? Iyo nkuru ikomeza ivuga ko abakekwaho kuba barishe Sendegeya, akimara guparika imodoka, ko ngo bahise bahunga, none se n’uwuhe muvuduko uwo muhungu yaba yarakoresheje kugirango ave mu bitotsi, agahita akingura idirishya akitegereza, ari nako yitegereza  imyenda y’ingabo z’uRwanda!”, mu gihe iryo yicwa ryarimo kuba? Ntibabivuga.

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeza guhirikira uRwanda ibyaha byabwo, nkuko abasesenguzi babivuga.

Inyandiko zigaragaza neza ko Museveni, mu minsi ya mbere mu butegetsi kubera inyota y’ububasha abasangirangendo be bari bafite, kwari ukwikiza abo bumvaga ko ba babangamiye, ku mpamvu zizwi nawe gusa.. Rugikubita uhereye muri 1981 nka kizigenza w’inyeshyamba, uyu mutegetsi wa Uganda yatangaga amabwiriza yo kwica inzirakarengane.

Muri uwo mwaka abarwanyi bari aba National Resistance Army (NRA), muri bo harimo uwitwa Hannington Mugabi, ubwo barimo kuruhuka bakina amakarita,  umwe muri bo yasimbukaga akarasa Mugabi, agahita amwica. Iryo yicwa ryahise rigirwa ibanga ribangirwa ingata, kuva icyo gihe nta muntu n’umwe wagira atya ngo akopfore ku birebana n’urupfu rwa nyakwigendera.

Benshi bavuga ko Museveni yamwishe, kubera ko yamubonagamo nk’umuntu wari umubangamiye, umuntu abandi barwanyi babonaga nk’umuyobozi, kandi wari ufite amatwara atandukanye n’aya Museveni, wabaga utari ku rugamba. Nuko byari bimeze, kandi ni nako bikiri, Museveni nuko akora, iyo witegereje amateka ndetse nuko ibyegera bye bibigaragaza.

Ubwo yari akigera mu butegetsi, igikomerezwa cya mbere cyari mu butegetsi bwe yabanje kwikiza, yari Andrew Kayiira, wahoze ari umukuru w’inyeshyemba zitwaga Uganda Freedom Movement (UFM), Kayiira yari yatangiye kujya amuvuguruza kubera ubujura na ruswa byari byaramunze igihugu, mu gihe yari yarasezeranije abaturage ko mu gihe cy’umwaka azaba amaze kuzana impinduka zikomeye.

Mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 1987, Kayiira yari arimo kuruhukira mu nzu y’inshuti ye Henry Gombya, n’umuryango wa Gombya, ubwo abantu bari bitwaje imbunda binjiraga mu nzu. Nkuko ibitangazamakuru by’icyo gihe byabyanditse, amasasu ane gusa niyo yarashwe, kandi Kayiira wenyine niwe warashwe. Inzego za Museveni zari zishinzwe umutekano icyo gihe zahise zitahwa n’icyoba nyuma, ubwo abashinjacyaha batahuraga abacyekwagaho kuba barishe Kayiira, abantu ba NRA bari bitwaje imbunda, mbere y’uko igisirikare cya Uganda gihindurirwa izina cyikitwa Uganda People’s Force (UPDF), bakaba barabashimuse bityo kugeza magingo aya nta kanunu kabo.

“Umuntu akaba yahamya neza ko iyo ubutegetsi bwa Kigali buba bwari ku ngoma muri 1987, Museveni yari kuvuga ko uRwanda rwishe Kayiira!”nkuko biherutse kuvugwa n’umunyamakuru.Nkuko ibi bintu bimeze ubu, ntawundi bari bafite wo gusiga ibara bararuciye bararumira. Ni icyimenyimenyi, Museveni yarumye gihwa yanga gushyira ahagaragara raporo yari yakozwe n’igipolisi cy’UBwongereza.

URwanda rwatangiye kuba urwitwazo rwa Uganda nyuma yaho Perezida wa Uganda ahisemo gukorana n’abanga uRwanda, cyane cyane Kayumba Nyamwasa na RNC ye, mu rwego rwo kugirango bahungabanye igihugu. Nibwo uko guhirikira  izo mfu zose ziba zabereye Uganda byatangiye, mbere yuko yewe na raporo yo kwa muganga igaragaza icyaba cyahitanye nyakwigendera  ishyirwa ahagaragara.

Abasesenguzi babibonyemo nk’amagambo yavuzwe n’umuntu utagira icyimwaro nabusa ndetse no kutiyubaha. Mbere na mbere, abantu bibajije ukuntu umukuru w’igihugu uhora arira, umwaka ugashira undi ugataha, kandi afite ubushobozi bwose bwo gukora iperereza bityo agakemura icyibazo cy’ubugizi bwa nabi?

“Birigaragaza, ntibabishyiramo umwete ngo bacyemure ibyo bibazo, kuko ibyinshi muri byo bikorwa n’ubutegetsi bwa Museveni. Museveni niwe wica abantu hanyuma agatunga intoke ze zigoramye ku bandi Museveni, nibyo nta bindi!”amagambo y’umusesenguzi utarashatse ko izina rye ritangazwa.

Mu gihe Museveni n’abambari be aribo bakora ibyo byaha byose, hari izindi mfu nyinshi zishingiye kuri politike, ishimutwa, ubujura bukabije bibera muri icyo gihugu, ‘‘ kubera ko ingoma y’imyaka 33 idashobora guha umutekano abaturage ba Uganda,” umuturage wa Uganda wamize karungu yibaza uko bizagenda.

Inzego nka Uganda’s Chieftaincy of Military Intelligence, (CMI), Internal Security Organisation, (ISO) n’izindi, zose zishengurwa no kuba zarananiwe guhagarika ibyaha by’indengakamere none ubu, bikaba byarafashe indi ntera. Bityo bakaba nabo barafashe urugero nk’urwa sebuja mu guhirikira Kigali buri cyibi cyose cyibereye iwabo.

Nyakwigendera Isaac Sendegeya

Ukuri ni uko ukuri kugenda kubatamaza, kuko ibinyoma byabo bimaze kurenga kure ibya Semuhanuka, ugereranije n’ibimenyetso biba bigaragara aho ibyaha byabereye. Ibinyoma birakomeza kugenda biba ibyacyana, nk’ icyo  bacuze ku bijyanye n’urupfu rwa Isaac Sendegeya.

2019-07-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Editorial 01 Jan 2025
Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Editorial 01 Jun 2021
Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Editorial 12 Apr 2019
Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure

Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure

Editorial 21 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2018
Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless
Amakuru

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Editorial 08 May 2025
Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse
HIRYA NO HINO

Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru