• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu gihe mu kwezi gushize habaye inama I Gatuna ihuza igihugu cy’u Rwanda n’ubugande ku italiki ya 21 /02/2020, ibihugu byombi bikemeranya gukora ibishoboka byose ngo umubano wabyo wongere ube nta makemwa, Ubugande bwo bwananiwe kwigobotora Kayumba Nyamwasa, birasa nkibya ya mpyisi ngo ncire ncire akaryoshye mire mire umuriro.

Nta mugayo kuko Kayumba Nyamwasa ajya yigamba abwira inshuti ze zahafi ko avuga rikijyana muri Uganda ndetse ko benshi mubari mu nzego z’umutekano muri Uganda yagize uruhare mu kubavuganira bakazamurwa mu ntera.

Akaba ariyo mpamvu abagize RNC ye muri Uganda bakomeza kwidegembya bakora amanama yo guhimbira ibinyoma u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 , abagize RNC ya Kayumba Nyamwasa mu kuyobya uburari bakoze inama ahitwa Kakumiro-Gayaza, bahurira murugo rw’uwitwa Pastor Gashongore Evariste, ufite urusengero rwita Church of God, akaba umumotsi wa Kayumba kuva kera, aho yari yakusanyije abogore bimbura mukoro agahishyi ngo abafate ama liste nk’ ibimenyetso ngo byogushinja u Rwanda ko rwashimushe ngo abagabo babo bakazanwa mu Rwanda.

Ibi byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative washinzwe na Kayumba Nyamwasa na Sulah Nuwamanya Wakabirigi Rutaburingoga afatanyije n’ inshyomotsikazi Prossy Bonabaana wiyemeje gukura ingutiya akayambara ku gahanga ngo arwanye U Rwanda .

Abenshi mu bitabiriye iyo nama ni abantu bashonje babeshye ko bazabajyana I Kampala bakavugira kuma Radiyo batuka u Rwanda maze ngo bakamenyekana ngo imiryango mpuzamahanga ngo ikabamenya ikabafasha. Ibyo byose nibimwe mu maturufu akoreshwa na Sulah na Prossy mu kuroha abantu batagira ingano bangisha igihugu cyabo byakomera bakabitakana cyangwa byaba nabi bakabifungishiriza bagahera mu gihome dore ko bahorana banagendana n’ababa bafite imfunguzo za gereza.

Ikindi gitangaje ni ukuntu Uganda yongeye gukora u Rwanda mu jisho ishimuta abanyarwanda bikorera utwabo muri iki gihugu, ijya kubakorera iyicarubozo ibabaza ibyo batazi.  Nyuma y’uko Uganda yaherukaga guhabwa ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego byose ikabifataho umwanzuro wa nyuma, abantu benshi bibwiraga ko ibibazo byose birimo no gushimuta Abanyarwanda no gufungura umupaka bigiye kubona ibisubizo, ariko bisa n’aho igihe kitaragera.

Ibi bishingiye aho Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, rwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Ronald Mutarindwa, wari umaze imyaka ibiri n’igice muri Uganda.

Mutarindwa yafashwe ku wa 21 Werurwe 2020 aho yari kunywa icyayi muri Café Javas i Lugogo. Nyuma yo kuburirwa irengero kuri uyu wa gatatu tarikiya 25 Werurwe, CMI  yafashe Mutarindwa imushyira mu modoka imujyana aho yari acumbitse, basaka inzu abamo ariko ntibagira icyo babonamo, nyuma bongera kumusubiza aho afungiye.

Mutarindwa yakoze mu bigo bitandukanye mu Rwanda harimo Sosiyete y’itumanaho ya MTN, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari n’umunyamuryango w’’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), dore ko ari umubaruramari.

Kugeza ubu ntibaravuga icyo bamushinja umuryango we ufite impungege ku buzima bwe kuko asanzwe arwara indwara ya diabetes n’umuvuduko w’amaraso, urumva ko batangiye kumukorera iyicarubozo ashobora no gupfa nkuko byagiye bigenda kubandi.

2020-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021
Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Ubwanditsi 01 Mar 2022
Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Paris : Inyandiko   zagizwe ibanga n ‘ Ubutegetsi bwa Mitterand kuri Jenoside y’Abatutsi  zishobora gushyirwa ku karubanda

Paris : Inyandiko zagizwe ibanga n ‘ Ubutegetsi bwa Mitterand kuri Jenoside y’Abatutsi zishobora gushyirwa ku karubanda

Ubwanditsi 14 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna
Mu Mahanga

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Ubwanditsi 13 May 2016
Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda
Amakuru

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru