• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 3 n’abagore 2

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 3 n’abagore 2

Ubwanditsi 03 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Moses Nakintije Ssekibogo ni amazina yiswe n’ababyeyi bamwibarutse, naho ku mazina yiyise ari nayo yamenyekanyeho cyane kuva yatangira ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki ni Mowzey Radio, ni umugande, yabonye izuba tariki 25 Mutarama 1985, akaba yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Radio yinjiye mu muziki akora wenyine mbere yo guhuza imbaraga n’umuvandimwe wa Dr Jose Chameleone, ari we  Douglas Sseguya uzwi nka Weasel Manizo, mu ndirimbo yakoze wenyine twavuga nka “Tuja Kuba Wamu” mu mwaka wa 2004 ubwo yigaga muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye na Social Sciences mbere y’uko ayoboka inzu itunganya umuziki ya ‘The Leone Island Music Empire muri 2005’.

Muri 2005 yakoraga nk’umwikirizi (backup singer) wa  Chameleone aho yabifatanyaga na mugenzi we Weasel baririmbanaga kugeza ubu.

Bakoranaga bya hafi na Dr.Chameleone

Jennifer na Sweety Lady ni indirimbo yashyize Radio ku rundi rwego kuko zakiriwe neza mu matwi y’abafana be impande n’impande kugeza ubwo mu Kwakira 2007 ubwo Chameleone yamujyanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa nk’ibisanzwe yabaga ari kumwe na Weasel kuko bafashaga Chameleone ku rubyiniro.

Mbere yo kugaruka muri Uganda habayeho kutumvikana hagati yabo na Chameleone ku masezerano y’imikoranire bahera ko bamwigumuraho batangiza ikitwa “Goodlyfe Crew” yaje no gukundwa kub uryo bwabatunguye ku ndirimbo yabo “Nakutadata” ntibatindiganyije bahise bayikurikiza indi bise “Ngamba”.

Radio mu mwaka wa 2005, ubwo yigaga muri Kaminuza ya Makerere yamenyanye n’umukobwa w’umunyarwanda, Mbabazi Lilian. Kimwe mu bintu byatumye umubano wabo ukomera ni uko bose bahise bayoboka umuziki nyuma yo kuba bari basanzwe bigana mu ishuri rimwe bakomeje no kubonana cyane mu kazi k’umuziki dore ko uyu Mbabazi yaririmbaga mu itsinda rya Blue3.

Nk’uko bitangazwa na Mbabazi Liliane ngo Radio avuka ku babyeyi badahuje ubwenegihugu kuko ngo se umubyara avuka i Burundi naho nyina avuka muri Uganda akaba ari naho uyu Radio yakuriye kugeza itariki ya yashiriyemo umwuka.

 

Mbabazi Liliane, umunyarwandakazi wabyaranye na Radio

Tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu binyamakuru ko umuhanzi wari ukunzwe mu itsinda rya GoodLyfe Mowzey Radio yapfuye  nyuma yo gukubitirwa bikomeye akajyanwa mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Ubwo umurambo wa Radio wari ujyanwe mu kiliziya 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018, kuri Paruwasi ya Rubaga, nibwo habereye amasengesho yo gusabira Radio, agashyingurwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Nakawuka muri district ya Wakiso.

Goodlyfe ryari itsinda rimaze kwiyegurira imitima ya benshi

Radio and Weasel bari bagize itsinda GoodLyfe bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka: “Ability”, “Akapapula”, “Bread and Butter”, “Hellenah” ft David Lutalo, Juice Juicy, Lwaki Onnumya, Magnetic, Tukikole Neera, Mr DJ, Mukama Talya Mandazi, Ngenda Maaso, Nyambula, Nyumbani, Obudde, Potential, Sitaani, Zuena, and “Neera” n’izindi nyinshi.

2018-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Ubwanditsi 19 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe
ITOHOZA

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Leta Y’Amerika Iraburira  Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika
ITOHOZA

Leta Y’Amerika Iraburira Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Ubwanditsi 30 Aug 2018
CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba
Amakuru

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Ubwanditsi 23 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru