• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubwanditsi 18 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Umuririmbyi Ali Kiba uri mu bakomeye muri Tanzania agiye kurushingana n’umukobwa w’uburanga mu birori bizabera mu Mujyi wa Mombasa kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018.

Ali Kiba aheruka mu Rwanda mu mezi atatu ashize, yahavuye aririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2018. Ubu, aritegura ubukwe n’umukobwa wo muri Kenya.

Bongo5 yatangaje ko, inshuti za hafi, abavandimwe ba Ali Kiba n’abantu be b’ingenzi bari kumufasha gutegura ubu bukwe bamaze kugera mu Mujyi wa Mombasa kugira ngo bitegure hakiri kare.

Mu bamaze kugera mu Mujyi wa Mombasa harimo abakinnyi ba filime bazwi muri Afurika y’Uburasirazuba nka Esha Buheti ndetse na mushiki wa Alikiba, Zabibu n’abandi batandukanye.

Ali Kiba agiye kurushingana n’umukobwa w’uburanga witwa Aminah Rikesh, ubukwe buzabera ahitwa Diamond Jubilee mu Mujyi wa Mombasa.

Mu bashyitsi bategerejwe muri ubu bukwe harimo Guverineri wa Mombasa, Hassan Joho. Muri Tanzania na Kenya hasakaye amakuru avuga ko Aminah Rikesh afitanye isano ya hafi na Joho ndetse uyu muyobozi ashobora kuzaba yicaye mu basaza bo ku ruhande rw’umuryango wa Kiba.

Ali Kiba kandi ngo yatumiye Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania; abaherwe bakomeye basanzwe bashyigikira umuziki we bakaba n’inshuti za Hassan Joho.

Ali Kiba na Aminah Rikesh ngo bagiranye ubucuti bukomeye kubera Guverineri Joho

Ali Kiba asanzwe ari inshuti magara ya Guverineri Hassan Joho ndetse uyu muhanzi akunze kujya i Mombasa kuharuhukira akagirana ibihe byiza n’uyu muyobozi. Urukundo rwa Aminah na Ali Kiba ukunze kwiyita [King Kiba] rwakomejwe n’uko bahuriye kuri Joho.

Ali Kiba agiye gukora ubukwe mu gihe asanzwe afite abana batatu bazwi yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, muri aba bose nta n’umwe yigeze ashyingiranwa na we.

Inshuti za hafi za Ali Kiba zamaze kugera i Mombasa ahazabera ubukwe bwe na Aminah Rikesh

Bamaze kugera muri Kenya ahazabera ubukwe bwa Ali Kiba na Aminah Rikesh

Ali Kiba asanzwe ari inshuti ikomeye ya Joho

2018-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Ubwanditsi 28 Jun 2024
Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa  umwanya w’ubujyanama

Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa umwanya w’ubujyanama

Ubwanditsi 27 Nov 2017
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w’iterabwoba

Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe
Mu Mahanga

Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR
Amakuru

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Ikipe y’igihugu y’abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma  y’igikombe cya Afurika
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru