• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ubwanditsi 25 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije , DGPR risaba ko ibyaribayeho ubwo ryamamazaga umukandida wa ryo mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu bitakongera kuba mu gihe abazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko bazaba bari mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri shyaka, Dr Frank Habineza ubwo bari mu nama rusange y’abarwanashyaka aho mejwe rw’ abakandinda iyi kongere yanatoye abayobozi bashya b’ ishyaka kuko abasanzwe manda yabo yarangiye uyu mwaka bikaba bijyanye no kuvugurura ibikorwa bimwe na bimwe bikubiye muri politiki yaryo.

Muri iri huriro hanatowe komite nshya y’ishka irimo abarihagarariye mu Ntara zitandukanye n’abandi

Dr Habineza yagize ati “Turasaba umutekano kuko ubushize twagize ikibazo cy’umutekano cyane cyane nka za Nyagatare na za Nyabihu hari aho twageze tukabura aho twiyamamariza ndetse ahandi bagashaka kudukubita,  za Rusizi na za Nyamasheke tubura abaturage, ubu rero turasaba umutekano abakandida bacu bazabashe gutanga ibitekerezo byabo bisanzuye.”

Uretse ikibazo cy’umutekano kandi, Dr Frank Habineza avuga ko hari n’ikibazo cy’indorerezi z’ishyaka zabujijwe uburenganzira bwazo bwo gukurikirana ibikorwa by’amatora kuri site y’itora hose ibo na byo bikaba ari bimwe mu bishobora kubangamira abakandida ba ryo mu gihe bidakosowe.

Yagize ati “Ubushize twari dufite indorerezi nyinshi kuri site zitandukanye z’itora ariko twagize ikibazo ko indorerezi yacu kuri site runaka wasangaga ijya mu cyumba kimwe cy’itora ariko bakayangira ko ijya mu kindi bityo ntimenye ibiberamo.”

Dr HAbineza avuga ko nubwo indorerezi z’ishyaka rye zitavuze byinshi ku byavuye mu matora y’ubushize ariko ko hari byinshi zabonye bityo bikaba bigomba kuzakosorwa mu matora.

Avuga kandi ko atizeye neza niba azabona indorerezi ibihumbi 14 bingana n’ibyumba by’itora bizifashishwa mu matora y’Abadepite ariko ko bazagerageza kureba umubare munini ushoboka.

Ishyaka Green Party risabwa kimwe n’andi mashyaka gushaka byibuze abakandida 50 barimo abagore n’abagabo, Dr Habineza akaba avuga ko ishyaka rye ritazabura n’abantu 10 barihagararira mu Nteko.

Iri shyaka DGPR ryatangijwe muri 2013 nyuma y’ amatora y’ abadepite aheruka. Bivuze ko ari ku nshuro ya mbere iri shyaka rigiye kwiyamamaza rishaka imyanya mu nteko ishinga amategeko.

2018-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026
‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

Ubwanditsi 20 Mar 2020
Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?
Mu Rwanda

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Abantu  cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?
Mu Mahanga

Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi
HIRYA NO HINO

Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Ubwanditsi 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru