• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Ubwanditsi 03 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma yuko Jean Paul Turayishimye wari Komiseri ushinzwe ubushakashatsi ndetse akaba n’umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC yanditse ibaruwa isezera ku mwanya w’ubuvugizi tariki ya 25 Ukwakira 2019, inama ya RNC yateranye ku munsi w’ejo yamwirukanye no ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubushakashatsi. Mu mpamvu bashyize imbere hari ukwigomeka n’ubugambanyi. Ngo mu mpamvu Jean Paul yatanze harimo ko adashaka kugaragara muri Rushyashya kandi iba itangaza ibyabaye.

Icyo bapfa na Rushyashya ni ukuvuga ukuri.

Ibi bibaye mu gihe RNC isa naho yabuze aho yerekeza dore ko abitwaga ko bari mu nzego zabo mu bihugu bya Canada nabo birukanywe abandi bakishyiraho.

Ibi bigaragaza ko nta buyobozi buhamye bwo muri RNC, ko igikorwa cyose ari icyo Kayumba Nyamwasa  na Muramu we Frank Ntwali bashaka. Ubundi umuhutu wabo nkuko bamwita, Jerome Nayigiziki agashyira umukono ku mpapuro. Muri iyo nama kandi Etienne Mutabazi niwe washyizweho nk’umuvugizi wuwo mutwe w’iterabwoba.

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, yahyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Yari inshuti magara ya Ben Rutabana, kubera inyerezwa rye, Jean Paul yasanze nawe atakwizera Kayumba akuramo ake karenge. Ubu RNC igizwe n’udutsiko dutandukanye, aho Kayumba yiyegereza abahoze muri CDR na MRND kuko abandi bamutahuye.

Dore ibaruwa yose uko iteye kuko Rushyashya yabonye copie.

Rwanda National Congress

1200 G Street,

NW, Suite 800

Washington D.C. 20005

United States of America

Washington, Tariki ya 2 Ukuboza 2019

Bwana Jean Paul TURAYISHIMYE

Komiseri Ushinzwe Ubushakashatsi

Impamvu: Guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo

Bwana Komiseri,

Ndakumenyesha ko Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda yateranye ku cyumweru tariki ya 1  Ukuboza 2019 yafashe icyemezo cyo kuguhagarika by’agateganyo mu mirimo yawe yose ukora mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda kubera impamvu nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira:

  • Kuva weguye ku mirimo yawe nk’umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda ntiwongeye kurangiza inshingano zawe za Komiseri ushinzwe ubushakashatsi
  • Wowe ubwawe wivanye cyangwa wanga kujya ku mbuga Komite Nshingwabikorwa na Biro Politike zikoresha zihana amakuru kandi waragiye ubisabwa kenshi. Hari n’aho wavuze ko udashaka kujya ku mbuga za “Rushyashya”.
  • Aho kugirango ukoreshe uburyo buteganywa n’amategeko atugenga cyangwa indi mikorere myiza yaturanze, wowe wahisemo kujya utesha agaciro ibikorwa by’Ihuriro ukorera hanze yaryo mw’itangazamakuru no ku zindi mbuga nkoranyambaga ukajijisha abakumva ugambiriye kubangamira imikorere myiza y’Ihuriro, witwaje ko hari inama udatumirwamo kandi ari wowe wiheje wivana ku mbuga zitangirwaho amakuru yo gutumira inama.

Kubera izo mpamvu kandi ishingiye ku biteganywa na sitati zitugenga n’amategeko agenga imyitwarire y’abayoboke’n’abayobozi nk’uko yemejwe kugeza ubu; Komite yafashe icyemezo cyo kuguhagarika by’agateganyo ku mirimo yose wakoreraga Ihuriro kuva taliki ya 2 Ukuboza 2019.

Nk’undi muyoboke wese kandi ukagerekaho n’akarusho ko kuba umwe mu bagize Biro Politiki, ufite uburenganzira bwo kujuririra icyi cyemezo nk’uko biteganywa mu mategeko atugenga mu gihe kitarenze iminsi 14 guhera uyu munsi (ingingo ya 36 y’Ingengamyirwarire y’abayobozi n’abayobake).

Ugire amahoro.

Bimenyeshejwe:

  • Abayobozi n’abayoboke (Bose)

Jerome Nayigiziki

Umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda (RNC)

(sé)

2019-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

Ubwanditsi 29 Dec 2018
Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Ubwanditsi 23 Mar 2022
Rurambikanye hagati Kayumba  n’umugore we Rosette

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Umubiligi  uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside  wavugiraga  Umuryango wa  Rwigara yasabye Imbabazi

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

Ubwanditsi 11 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.
Amakuru

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

Ubwanditsi 05 Nov 2022
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Ubwanditsi 22 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru