• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 21 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Byitezwe ko Rwandair ishobora gutangira ingendo zayo muri RDC, nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriye itsinda ry’impuguke ririmo n’intumwa z’u Rwanda, mu biganiro biganisha ku masezerano yo gufungurirana ikirere hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Congo, APC, byabitangaje, Umujyanama Mukuru wa Thsisekedi, Nicole Ntumba Bwatshia, wari muri iryo tsinda, yavuze ko icyo kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe n’Umukuru w’Igihugu, uburyo u Rwanda na RDC byakwemeranya ku masezerano yo gufungurirana amarembo mu bwikorezi bw’indege.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugire amahoro arambye, cyane ko umubano mu by’ubucuruzi, by’umwihariko mu bijyanye n’ikirere, ugiye kongera kumera neza hamwe n’ibihugu duturanye.”

Yakomeje avuga ko mu minsi mike indege za RwandAir zizatangira gukoresha ikirere cya RDC ndetse n’iza Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda, ku buryo nibigerwaho, ibihugu byombi bizabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose umubano wabyo utanga.

Perezida Tshisekedi yakiriye itsinda ririmo n’intumwa z’u Rwanda

Bwatshia yavuze ko kugira ngo byose bishoboke ari uko haboneka amahoro n’umubano utanga inyungu ku bihugu byombi.

Mu minsi iri imbere kandi biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azasura u Rwanda, umuyobozi w’ibiro bye, Vital Kamerhe, akaba aheruka i Kigali mu gutegura uruzinduko rwe.

Biteganyijwe ko azaba yitabiriye inama izwi nka 2019 Africa CEO Forum iteganyijwe ku wa 25-26 Werurwe 2019 muri Kigali Convention Centre, ikazahuriza hamwe abayobozi bakomeye mu nzego za leta n’abikorera bagera ku 1,500, baganira uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi muri Afurika.

Byitezwe ko azifashisha iyi nama mukugaragaza ishusho y’ubukungu bw’igihugu cye, nyuma yo gutorerwa kukiyobora muri manda y’imyaka itanu.

2019-03-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 04 Aug 2018
Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi

Ubwanditsi 04 Apr 2019
U Rwanda rwiteguye gufatanya na Santarafurika mu rugendo rw’iterambere – Perezida Kagame

U Rwanda rwiteguye gufatanya na Santarafurika mu rugendo rw’iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gaz Methane:  Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu
UBUKUNGU

Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo
Mu Rwanda

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Ubwanditsi 18 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru