• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Ubwanditsi 23 Jan 2018 SHOWBIZ

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania aherutse kuza mu Rwanda, aho yageze kuwa kane ushize, itariki 18 Mutarama, aje mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika ubunyobwa asigaye akora, gusa harakekwa ko mu Rwanda yanakurikiwe n’umukobwa witwa Tunda wigeze kuvugwaho kuryamana nawe, hakibazwa niba bari bumvikanye guhurira I Kigali.

Hano mu Rwanda Diamond yamuritse ku mugaragaro ubunyobwa asigaye akora bita Diamond Karanga, ndetse asura isoko rikuru rya Nyarugenge asuhuza abakunzi be. Uru rugendo rukaba rwarakurikiye ibyo yari amaze iminsi atangaje avuga ko ashaka kugura inzu mu Rwanda.

Inkuru dukesha urubuga ghafla.com rwo muri Tanzania ivuga ko Diamond yaje mu Rwanda mu gihe ashinjwa guca inyuma umugore we akihererana n’umukobwa ukiri muto witwa Tunda ukunze kugaragara muri videos z’abahanzi batandukanye harimo na video y’indirimbo Just a Dance ya Yvan Buravan.

Bikaba bivugwa ko uyu mukobwa yatangaje ko ari mu Rwanda muri bumwe mu butumwa yanyujije kuri instagram ye nubwo bitasobanutse neza niba yari mu Rwanda mu gihe na Diamond yari ahari.

Ubwo butumwa bwe akaba yarabutanze afata ubutumwa bwa diamond bwavugaga ko ari kwerekeza mu Rwanda we avuga ko yahageze agira ati: “Rwanda! I’m here babes”

Abakurikiranira hafi ibi byamamare bakaba bakeka ko aba bombi bari basezeranye guhurira mu Rwanda Tunda akaba yarasaga nk’ubwira Diamond ko yahasesekaye.

Mu minsi ishize ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya kikaba giherutse gusohora inkuru, aho uyu mukobwa Tunda Sebastian yahakanaga ko yaba atwite inda ya Diamond.

Mu Kiswahili kinshi Tunda akaba yaragize ati:

“Nimechoka mimi kuongelea hili suala, mimi na chibu hatuna uhusiano wowote wa kimapenzi nilishasema yaani hii ni mara ya nne nasema yani ni mtu ambaye namuheshimu halafu unajua mimi ni team WCB, nawapenda WCB wote ndio maana unaona nimekaa upande wa WCB kwahiyo hayo mambo ya mimi kutoka na Naseeb sio kweli Naseeb ni mtu tu ambaye namuheshimu na nampenda, Halafu sina kibendi (mimba), kila siku kibendi jamani eeh! Nimechoka sina mimba mimi.”

Mu Kinyarwanda ugenekereje akaba yaragiraga ati: “Ndambiwe kuvuga kuri iki kibazo, njyewe na Chibu nta mubano uwo ari wo wose dufitanye w’urukundo narabivuze iyi ubu ni inshuro ya kane navuga mbees ni umuntu nubaha, kandi urabizi njyewe ndi team WCB, ndabakunda WCB bose niyo mpamvu ubona ndi iruhande rwa WCB. Kubw’ibyo ibyo bintu byo gusohokana na Naseeb (Diamond) si ukuri Naseeb ni umuntu nubaha kandi nkunda, ariko nta nda mfite, buri munsi inda bagenzi eeh! Ndarambiwe nta nda mfite njyewe.”

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Ubwanditsi 23 Dec 2017
ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo  ‘Odeur ya Ocean’

ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali
Amakuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Ubwanditsi 28 Aug 2021
Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Mu Rwanda

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Agathon Rwasa mu mazi abira
INKURU NYAMUKURU

Agathon Rwasa mu mazi abira

Ubwanditsi 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru