• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 09 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO, SHOWBIZ

Ku mugoroba wo kuri uyu gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo umusifuzi mpuzamahanga w’u Rwanda, Salima Rhadia Mukansanga ahawe igihembo cya FORBES Woman Africa Sports Sports mu birori byabereye i Pretoria muri Afurika yepfo.

Mukansanga yari mu bagore b’indashyikirwa bamenyekanye cyane mu mwaka ushize wa 2022 bitewe n’imirimo yamuranze cyane kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar.

Uyu mwali w’imyaka 34, wabaye umugore wa mbere w’umunyafurika witwaye neza mu muri icyo gikombe cy’Isi cy’Abagabo 2022, yaraye atwaye icyo gihembo cyari giheruka gufatwa na Tatjana Schoenmaker wo muri Afurika y’Epfo nyuma yo kuba umugore wa mbere woga metero 200.

Tatjana Schoenmaker yari yatwaye icyo guhembo cya 2022 nyuma yaho yegukanye  umudari wa zahabu anashyiraho amateka mashya ku isi mu mikino Olempike yari yabereye i Tokyo, icyo gihe yari yabaye uwambere muri metero 200 akoresheje mu gihe kitarenze iminota 2, n’amasegonda 19.

Mukansa Salima ahawe iki gihembo, nyuma yaho kandi yari ku rutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika mu 2022, ni urutonde rwakoze na BBC.

Iki gihembo Mukansanga yakiriye, gitangwa ku mugore  wahize abandi bagore ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo mu byiciro bitandukanye harimo ababa mu bucuruzi, politiki, ubuhanzi, siporo, sosiyete sivile no mu Buzima.

Ibi bihembo bitangwa bihurirana n’umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa ku ya 8 Werurwe buri mwaka.

2023-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2024
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 02 Apr 2018
APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Ubwanditsi 24 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu
Mu Mahanga

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB
Mu Rwanda

Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside
HIRYA NO HINO

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru