• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

RUSHYASHYA 21 May 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, intumwa zirimo abahagarariye FIFA, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ishami rishinzwe iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bakoze uruzinduko rwo gusura no kugenzura aho imirimo yo kubaka ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano kuri Stade ya Gicumbi igeze.

Uyu mushinga uterwa inkunga binyuze muri gahunda ya FIFA Forward ugeze ku musozo, aho ibikorwa byinshi byamaze kurangira, mu gihe hasuzumwaga imirimo ya nyuma n’ibindi bikorwa byunganira ibikorwa remezo kugira ngo stade yuzuze ibisabwa ku rwego rwa tekiniki n’imikorere.

Abagize iri tsinda bagaragaje ko iterambere ry’ikorwa ry’iyi stade rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Karere ka Gicumbi no mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange, binyuze mu kubona ibikorwa remezo bigezweho.

Uyu mushinga uri muri gahunda ya FERWAFA yo gukomeza gufatanya na FIFA ndetse n’izindi nzego z’igihugu mu guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo hagamijwe kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nyuma y’uru ruzinduko hemejwe ko iyi stade iri ku rwego rwo kwakira imikino ya shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League, igomba gukinwa n’ikipe ya Gicumbi FC imaze igihe ikinira mu Mujyi wa Kigali.

Image

Iyi kipe ya Gicumbi FC yazamutse muri uyu mwaka w’imikino. Biteganyijwe ko izakirira umukino wayo ubanziriza uwa nyuma wa BK Pro League 2025-2026 kuri iki Cyumweru, aho izakina na Mukura Victory Sports guhera saa cyenda.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 35, aho imaze gukina imikino 32, igatsindamo 9, ikanganya 8 ndetse igatsindwa indi 15, mu gihe isigaje gukina imikino ibiri harimo uwo izahuramo na Mukura VS na APR FC.

Uko Stade yari imeze mbere yo kuvugururwa

Isura ya Stade yuma yo kuvugururwa

Image

ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-05-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ubwanditsi 02 Mar 2017
“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 20 Feb 2025
Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Ubwanditsi 12 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC
INKURU NYAMUKURU

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Ubwanditsi 28 May 2018
Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya
ITOHOZA

Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Ubwanditsi 11 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru