• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

RUSHYASHYA 21 May 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, intumwa zirimo abahagarariye FIFA, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ishami rishinzwe iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bakoze uruzinduko rwo gusura no kugenzura aho imirimo yo kubaka ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano kuri Stade ya Gicumbi igeze.

Uyu mushinga uterwa inkunga binyuze muri gahunda ya FIFA Forward ugeze ku musozo, aho ibikorwa byinshi byamaze kurangira, mu gihe hasuzumwaga imirimo ya nyuma n’ibindi bikorwa byunganira ibikorwa remezo kugira ngo stade yuzuze ibisabwa ku rwego rwa tekiniki n’imikorere.

Abagize iri tsinda bagaragaje ko iterambere ry’ikorwa ry’iyi stade rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Karere ka Gicumbi no mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange, binyuze mu kubona ibikorwa remezo bigezweho.

Uyu mushinga uri muri gahunda ya FERWAFA yo gukomeza gufatanya na FIFA ndetse n’izindi nzego z’igihugu mu guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo hagamijwe kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nyuma y’uru ruzinduko hemejwe ko iyi stade iri ku rwego rwo kwakira imikino ya shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League, igomba gukinwa n’ikipe ya Gicumbi FC imaze igihe ikinira mu Mujyi wa Kigali.

Image

Iyi kipe ya Gicumbi FC yazamutse muri uyu mwaka w’imikino. Biteganyijwe ko izakirira umukino wayo ubanziriza uwa nyuma wa BK Pro League 2025-2026 kuri iki Cyumweru, aho izakina na Mukura Victory Sports guhera saa cyenda.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 35, aho imaze gukina imikino 32, igatsindamo 9, ikanganya 8 ndetse igatsindwa indi 15, mu gihe isigaje gukina imikino ibiri harimo uwo izahuramo na Mukura VS na APR FC.

Uko Stade yari imeze mbere yo kuvugururwa

Isura ya Stade yuma yo kuvugururwa

Image

ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-05-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Ubwanditsi 17 Aug 2024
Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Ubwanditsi 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Samputu yitabiriye iserukiramuco rya “World Culture Open 2017 “ ahagarariye umugabane wa Afurika
SHOWBIZ

Samputu yitabiriye iserukiramuco rya “World Culture Open 2017 “ ahagarariye umugabane wa Afurika

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Frank Habineza yatewe n’abajura
ITOHOZA

Frank Habineza yatewe n’abajura

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 13 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru