• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Ubwanditsi 11 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira iryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, nibwo rutahizamu wahoze akinira Amvubi, Jimmy Gatete yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho aje kwitabira igikorwa mpuzamahanga cyo ku rwego rw’igihugu cyiswe Legends in Rwanda.


Legends in Rwanda ni igikorwa cyateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina umupira w’amaguru mu bihe byahise mu bihugu bitandukanye, ni ihuriro riteganyijwe kubera muri Kigali Mariott Hotel guhera kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2022.

Iri huriro rigiye kubera mu Rwanda ryari ryabanjirijwe n’inama y’akazi yo kuritegura yari iyobowe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa wari kumwe na na Fred Siewe Perezida w’ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago ndetse akaba na poromoteri w’icyo gikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda muri 2024.


Muri gahunda ziteganyijwe muri uyu muhuro w’iminsi ibiri, aba banyabigwi bazahura na Minisitiri wa Siporo na Perezida wa Ferwafa, hazabaho kandi ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo uburezi, ubukungu, ubukerarugendo ndetse no guhura n’abana bakiri bato bakina Umupira w’Amaguru.

Mu bindi byamamare byamaze kugera mu Rwanda bije kwitabira iri huriro ritangira kuri uyu wa gatatu harimo Liliam Thuram, Patrick Mboma, Anthony Baffoe, na Khalilou Fadiga naho Roger Milla na Laura Georges baragera i Kigali mu masaha ari imbere.

Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yamamaye mu Rwanda mu gihe cyo hambere aho yafashije Amavubi gukina igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia ku ncuro ya mbere, Gatete yakiniye ikipe y’igihugu imikino 42 mpuzamahanga atsinda ibitego 25.



2022-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 yanganyije na Etincelles

APR FC yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 yanganyije na Etincelles

Ubwanditsi 29 Sep 2024
Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo

Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo

Ubwanditsi 18 Feb 2016
Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2022
Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Ubwanditsi 16 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye Bamwe Mu Barwanya Leta Y’u Rwanda
ITOHOZA

Tumenye Bamwe Mu Barwanya Leta Y’u Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Amakuru

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2024
Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)
IMIKINO

Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)

Ubwanditsi 02 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru