• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

Ubwanditsi 03 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Ubwo shampiyona y’u Rwanda yakomezaga ku munsi wayo wa 12, amakipe yabanjirije andi gukina ni APR FC yaraye inganyije na Gasogi United ubusa kubusa naho Marines FC yo yatsinzwe na Mukura VS ibitego 6-0.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu wabereye kuri Sitade Umuganda mukarere ka Rubavu aho Marines FC yari iri murugo yatsinzwe ibitego 6-0 na Mukura uba umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino 2022-2023 ikipe itsinzwe ibitego byinshi.

Ni ibitego byatsinzwe na Murenzi Patrick, Aboubakar Djibrin, Iradukunda Elie, Kubwimana Cédric uzwi nka Jay Polly, Kamanzi Ashraf na Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Mukura VS byatumye yuzuza imikino 5 idatsindwa kuko iheruka gutakaza kuri Etincelles FC ubwo hari ku itariki ya 30 Ukwakira 2022.

Mu mikino yitwayemo neza, yatsinze Musanze FC 3-2, inganya na Rayon Sports 2-2, inganya kandi na APR FC, irsinda na Rutsiro3-0.

Kugeza ubu kurutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, ikipe ya Mukura VS iri ku mwanya wa 6 n’amanota 17.

Mu wundi mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona waraye ubaye ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku bhsa ku mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa moya z’ijoro.

Mu nshuro zose aya makipe yombi yari amaze guhura kuva Gasogi United igeze mu kiciro cya mbere , ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba inganyije n’iyi kipe ku ncuro yayo ya mbere kuva mu mwaka wa 2019.

Kugeza ubu APR FC iri kumwanya wa 4 n’amanota 20 ikaba izigamue umukino w’ikirarane izakina na As Kigali, naho gasogi United yo iri ku mwanya gatanu n’amanota 19.

Shampiyona y’u Rwanda ikaba iri bukomeze ku munsi wayo 12, aho ikipe ya As Kigali yakira Kiyovu Sports kuri uyu wa gatandatu, Rutsiro FC irakira Police FC kuri Sitade Umuganda naho Sunrise FC yo irakira ikipe ya Espoir FC i Nyagatare.

2022-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Ubwanditsi 11 Dec 2020
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Ubwanditsi 26 Feb 2021
Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Ubwanditsi 20 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe
ITOHOZA

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Ubwanditsi 28 Oct 2018
China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda
HIRYA NO HINO

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Ubwanditsi 21 Jun 2019
Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe
IMIKINO

Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Ubwanditsi 08 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru