• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Dr. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto Perezida wa Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, Gen (Rtd) James Kabarebe, baganira ku kongerera imbaraga umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ubwo Gen (Rtd) Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yakirwaga ku biro bya Perezida Ruto i Nairobi, yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.

Perezida Ruto yasobanuye ko mu bindi yaganiriye na Gen (Rtd) Kabarebe harimo intego Kenya n’u Rwanda bihuje yo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, umutekano, ubucuruzi no kwishyira hamwe kw’akarere ndetse n’ibibazo byo mu karere.

Yagize ati “Kenya n’u Rwanda biracyari abafatanyabikorwa bahamye mu guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.”

Umubano w’u Rwanda na Kenya uhagaze neza kuva mu myaka myinshi ishize. Ushingiye cyane cyane ku bufatanye mu rwego rwa politiki ndetse n’ubukungu.

Mu rwego rw’ubukungu, Kenya ni kimwe mu bihugu binyuzwamo ibicuruzwa byinshi biva cyangwa bijya mu Rwanda, binyuze ku cyambu cya Mombasa. I Kigali kandi hakorera ibigo byinshi by’Abanyakenya.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Mata 2025, Kenya yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 24,56 z’Amadolari. Muri uko kwezi yaje ku mwanya wa kane mu bihugu byohereje byinshi i Kigali.

Muri Mata 2023, u Rwanda na Kenya byagiranye amasezerano 10 arimo ay’ubufatanye mu iterambere ry’uburezi, ikoranabuhanga, uburinganire n’iterambere ry’umwana, amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuhinzi, ubuzima no guhererekanya ubumenyi mu iterambere ry’amakoperative.

Perezida Ruto yakiriye Gen (Rtd) Kabarebe kuri uyu wa Kane

Perezida Ruto na Gen (Rtd) Kabarebe baganiriye ku kongerera imbaraga umubano wa Kenya n’u Rwanda

Baganiriye kandi ku bibazo birebana n’akarere ndetse n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu bikagize

Uruzinduko rwa Gen (Rtd) Kabarebe i Nairobi rushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kenya

2025-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Ubwanditsi 19 Mar 2019
Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru

Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 May 2018
Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026

Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026

RUSHYASHYA 08 Sep 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi
Mu Mahanga

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Ubwanditsi 06 Apr 2016
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi
Amakuru

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ubwanditsi 28 Oct 2021
Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru