• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yatanzweho urugero rw’Umukuru w’Igihugu muri Afurika warwanyije ruswa

Perezida Kagame yatanzweho urugero rw’Umukuru w’Igihugu muri Afurika warwanyije ruswa

Ubwanditsi 24 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yatanzweho urugero n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi, Transparency International (TI), nk’umwe mu bayobozi bashyize imbere politiki yo kurwanya ruswa mu bihugu byabo bituma igihugu ayoboye kiri mu birangwamo nke.

Transparency International muri raporo yayo yasohowe ku wa 21 Gashyantare 2018 igaragaza ibipimo by’uko ruswa ihagaze, yerekana ko icyegeranyo cy’uyu mwaka kiri mu murongo wa 2018 w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ugamije gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa.

Muri iki gihe, Afurika ihombera nibura miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu bikorwa bitemewe byo guhanahana amafaranga. Aya mafaranga aruta kure ayo uyu mugabane uhabwa nk’inkunga. Ni mu gihe kandi mu myaka 50 ishize, Afurika yahombye miliyari 1000 $ zingana n’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere yahawe muri icyo gihe.

TI ivuga ko mu buryo bumwe hari icyizere ko ahazaza ha Afurika hazaba heza, ibishingiye ku iterambere ry’u Rwanda na Cape Vert, ibihugu bikomeje kwerekana ko ruswa ishobora kurwanywa mu gihe hashyizwemo ingufu.

Indi mpamvu ni ingamba z’igihe kirekire zo kurwanya ruswa nko mu bihugu bya Côte d’Ivoire na Senegal ariko mu bindi bihugu nka Somalia na Sudani y’Epfo haracyari guseta ibirenge mu kuyirandura.

Mu gihe hakiri ibihugu bimwe biri inyuma mu kurandura ruswa bituma uyu mugabane uri mu hantu yiganje cyane, TI isobanura ko ibihugu birimo u Rwanda, Botswana, Seychelles, Cap Vert na Namibia byose byateye imbere mu kuyirwanya ugereranyije n’ibindi nk’u Butaliyani, u Bugereki na Hongrie.

Muri ubu bushakashatsi, u Rwanda rufite amanota 55 aho rwavuye ku mwanya wa 50 rwariho mu 2016 rukagera ku wa 48 mu 2017 mu bihugu birimo ruswa nke ku Isi.

Kuri rutonde rugaragaza uko ibihugu bikurikirana, Botswana ni yo iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, igakurikirwa na Cap Vert, u Rwanda rukaza ari urwa gatatu, umwanya ruhuriyeho n’Ibirwa bya Maurice.

Raporo ya TI hari aho igira iti “Icyo ibihugu bya Afurika biza imbere bihuriyeho ni ubuyobozi budateshuka ku kwiyemeza kurwanya ruswa.”

Ikomeza igira iti “Uhereye ku ngamba za Perezida Kagame zijyanye n’imiyoborere mu Rwanda, ukagera ku buryo Perezida Jorge Fonseca yateje imbere ibijyanye no gukorera mu mucyo kw’inzego cyangwa se uburyo bwo guhanga udushya bwa Perezida Ian Khama muri gahunda yo kurwanya ruswa muri za Minisiteri zo muri Botswana; ibi bihugu byamenye ibyo bigomba gukora binabishyira mu bikorwa ku bushake.”

Perezida Kagame ntahwema gushishikariza abayobozi b’u Rwanda kurwanya ruswa bivuye inyuma ndetse aherutse kwemerera abacamanza n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera ko uko bazajya bagira uruhare mu kuyihashya ariko imibereho yabo izajya irushaho kuba myiza.

Ati ’’Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye ni ko nzajya nzamura ikwiye kandi buriya iyo bigabanutse, turwanyije ibigenda mu buryo butaribwo hose no hanze y’ubutabera ariko byanashingira no ku butabera igihugu kirunguka.’’

U Rwanda muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC ) ruza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 103 ku Isi n’amanota 36, Kenya ni iya gatatu muri EAC iri mu mwanya wa 143 ku Isi ikagira amanota 28.

Uganda ni iya kane muri EAC ikaza ku mwanya wa 151 ikagira amanota 26 mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa nyuma n’amanota 22 bukaba buri ku mwanya wa 157 ku Isi.

Mu Rwanda hashyizweho ingamba mu gukumira no kurwanya ruswa mu gihugu; harimo amategeko, ubushake bwa politiki, kutihanganira na gato abijandika muri ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ibindi bigarukwaho ni uburyo kugeza ubu himakajwe ikoranabuhanga mu masoko no gusaba akazi hifashishijwe.

Ruswa ni icyaha gihanwa mu Rwanda aho uyitanze n’uyakiriye bose bakurikiranwa n’ubutabera ku buryo bashobora guhabwa ibihano biri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

Perezida Kagame yatanzweho urugero rw’Umukuru w’Igihugu muri Afurika warwanyije ruswa

2018-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Ubwanditsi 13 Jul 2022
Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Ubwanditsi 12 Aug 2019
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ubwanditsi 21 Jan 2018
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!
Amakuru

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Ubwanditsi 10 May 2021
“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.
Amakuru

Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.

Ubwanditsi 28 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru