• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Editorial 24 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ishobora gusaba u Rwanda kuyiha Gen.Laurent Nkunda n’abahoze ari abarwanyi ba M23, kugira ngo yemere kohereza LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR n’Umuyobozi wari ushinzwe ubutasi muri uyu mutwe.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru y’uko LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega bo muri FDLR igizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza. Kuwa Gatatu boherezwa i Kinshasa.

Bagifatwa, Leta y’u Rwanda yahise igaragaza ko ishaka ko boherezwa nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Major Guillaume Djike, yabwiye AFP ko abarwanyi bose ba “FDLR bagomba koherezwa mu Rwanda” bityo ko “n’aba bizakorwa.”

Icyakora, umwe mu basirikare bakuru muri RDC yabwiye Jeune Afrique ko Leta ye ititeguye gupfa kohereza abo bantu.

Yagize ati “Kubohereza bisaba ibiganiro n’urundi ruhande.”Yavuze ko hazazamo na dosiye ya Gen.Laurent Nkunda wahoze ayoboye umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CNDP) uba mu Rwanda ndetse n’abahoze ari abarwanyi ba M23.

Aba bose RDC yagiye isaba ko boherezwa ngo bakurikiranwe ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bakekwaho gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nkunda yatawe muri yombi muri Mutarama 2009 nyuma yo guhungira mu Rwanda ubwo ingabo ze zari zisumbirijwe n’iza Congo zifatanyije n’iz’u Rwanda.

Yatawe muri yombi nyuma y’imirwano yatangiye mu 2008 igakura abasaga ibihumbi 250 mu byabo mu burasirazuba bwa Congo.

Ntacyo u Rwanda rwifuje kuvuga ku makuru yo gutanga Gen NKunda kugira ngo ruhabwe abayobozi ba FDLR bafashwe.

Bazeye na Abega bafashwe bavuye i Kampala gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Leta ya Congo ibashinja ibyaha birimo; guhonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC no gutunga ikarita y’itora binyuranyije n’amategeko, kuko igenewe abanye-Congo gusa.

Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize

 

2018-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Editorial 29 Sep 2025
Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Editorial 05 Mar 2019
Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Editorial 22 Oct 2024
Burundi : Imbonerakure zahitanye Barutwanayo wari Umuyobozi wa Komini zimuteraguye ibyuma

Burundi : Imbonerakure zahitanye Barutwanayo wari Umuyobozi wa Komini zimuteraguye ibyuma

Editorial 30 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Editorial 10 Apr 2020
Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Editorial 15 Mar 2020
Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho
Mu Mahanga

Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Editorial 08 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru