• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ubwanditsi 03 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro umudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu kagari ka Karama, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko Imana irema Isi itashyizeho umwihariko ku gihugu cy’u Rwanda n’umugabane wa Africa ngo bizahore bikennye.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ibihumbi bari baje ahatashywe uriya mudugudu watujwemo imiryango 240 yari ituye mu bice by’amanegeka, yagarutse ku bikorwa remezo byuzuye hariya birimo inyubako igeretse bariya bantu bazabamo, amashuri, ikigo mbonezamikurire y’abana bato n’ibibuga.

Yavuze ko ibi bikorwa ari urugero rw’ibindi byinshi bishobora kugerwaho ku bufatanye bw’inzego bwite za Leta n’abaturage.

Ibi bikorwa bitashywe mbere habura amasaha make abanyarwanda bakizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Umukuru w’igihugu uvuga ko uriya munsi ukomatanyijemo ibiri irimo uwo Kwibohora n’uw’Ubwigenge, avuga ko biriya bikorwa bishushanya ishusho nyayo yo kwibohora.

Abaturage bagiye gutuzwa muri uriya mudugudu bagaragaje akanyamuneza k’iyi mibereho myiza binjijwemo n’imiyobore myiza ihora ishakira ineza Abanyarwanda.

Perezida Kagame avuga ko buri munyarwanda akwiye ibikorwa nk’ibi bimufasha kubaho neza.

Ati “Twifuza ko n’uwari ufite intege nke wagejejweho ibikorwa nk’ibi ni cyo twifuriza Abanyarwanda bose bataragera ku rwego rwo kuba batuye neza.”

Avuga ko umuvuduko wo guha abaturage ibi bikorwa ugenwa n’amikoro ahari kandi ko ayo mikoro agenda yiyongera uko igihugu kigenda kibona ubushobozi bugenda bugerwaho ku bufatanye n’abaturage.

Yibukije abaturage bahawe biriya bikorwa kubifata neza ariko bakiheraho babyifashisha mu kwiyitaho, bagakaraba, bakagira isuku aho baba no mu byo bakora byose.

Ati “Ni ko kwibohora kuko icyo gihe uba wumva ko ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’abandi gusa b’ahandi, ubuzima bwiza ni ubwacu twese.”

Perezida Kagame

Yanabasabye kudahora bategereje gufashwa ahubwo ko bakwiye gushaka ubushobozi bwo kwibeshaho no kuzafata neza biriya bikorwa.

Ati “Amacumbi ntakabasenyukireho, muba mufite mu bushobozi bwanyu kugira icyo mukora kugira ngo amacumbi atabasenyukira hejuru bikabasubiza inyuma.”

Umukuru w’igihugu uvuga ko imibereho myiza iharanirwa, yagarutse ku myumvire inyuranye n’ukuri y’abatekereza ko Africa yaremewe kubaho nabo.

Ati “Abenshi hano ntimwemera Imana, none se mwibwira ko Imana yaremye Isi, ikarema abantu ariko u Rwanda na Africa ikabiremera guhora biraho, biganya, bisabiriza, bikennye, mwibwira ko ari ko byabaye? [abaturage bati ‘Oya’] mwibwira ko Imana yaremye ibyo bice by’isi ivuze ngo bimwe bizamera neza ibindi bimere nabi?

Njye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ntabwo birimo rwose. Mu nyigisho nzi zo kwemera; muri wowe muri njyewe harimo ubushobozi, harimo uburenganzira, ibyo kumera neza ni iby’abantu aho baba bari hose.”

Perezida Kagame avuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko kwibohora bikomereje ku rugamba rw’ibikorwa.

Ati “Urugamba turiho ni urw’umutekano, ni urw’amajyambere tukaba abanyarwanda, abanyafurika dukwiriye kuba turi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko ibikorwa remezo byubatswe kubera uwo mudugudu bifitiye akamaro n’abandi baturage.

Urugero ni urw’umuhanda wa kaburimbo uva ahazwi nko kuri Ruliba ukagera i Nyamirambo witezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wajyaga uboneka ku muhanda wa Nyabugogo-Giticyinyoni.

Inzu zatanzwe kuri aba baturage, harimo izifite agaciro ka miliyoni zisaga 22 n’izindi za miliyoni zisaga 19.

2019-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abashinzwe umutekano basatse mu rugo rwa Gen Kale Kayihura bari kumwe nawe

Uganda: Abashinzwe umutekano basatse mu rugo rwa Gen Kale Kayihura bari kumwe nawe

Ubwanditsi 16 Jun 2018
Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Ubwanditsi 28 Feb 2024
Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation
UBUKUNGU

Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.
Mu Rwanda

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Ubwanditsi 25 Jan 2018
Uganda: Brig Abel Kandiho Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Brig Abel Kandiho Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho

Ubwanditsi 02 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru