• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ubwanditsi 03 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro umudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu kagari ka Karama, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko Imana irema Isi itashyizeho umwihariko ku gihugu cy’u Rwanda n’umugabane wa Africa ngo bizahore bikennye.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ibihumbi bari baje ahatashywe uriya mudugudu watujwemo imiryango 240 yari ituye mu bice by’amanegeka, yagarutse ku bikorwa remezo byuzuye hariya birimo inyubako igeretse bariya bantu bazabamo, amashuri, ikigo mbonezamikurire y’abana bato n’ibibuga.

Yavuze ko ibi bikorwa ari urugero rw’ibindi byinshi bishobora kugerwaho ku bufatanye bw’inzego bwite za Leta n’abaturage.

Ibi bikorwa bitashywe mbere habura amasaha make abanyarwanda bakizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Umukuru w’igihugu uvuga ko uriya munsi ukomatanyijemo ibiri irimo uwo Kwibohora n’uw’Ubwigenge, avuga ko biriya bikorwa bishushanya ishusho nyayo yo kwibohora.

Abaturage bagiye gutuzwa muri uriya mudugudu bagaragaje akanyamuneza k’iyi mibereho myiza binjijwemo n’imiyobore myiza ihora ishakira ineza Abanyarwanda.

Perezida Kagame avuga ko buri munyarwanda akwiye ibikorwa nk’ibi bimufasha kubaho neza.

Ati “Twifuza ko n’uwari ufite intege nke wagejejweho ibikorwa nk’ibi ni cyo twifuriza Abanyarwanda bose bataragera ku rwego rwo kuba batuye neza.”

Avuga ko umuvuduko wo guha abaturage ibi bikorwa ugenwa n’amikoro ahari kandi ko ayo mikoro agenda yiyongera uko igihugu kigenda kibona ubushobozi bugenda bugerwaho ku bufatanye n’abaturage.

Yibukije abaturage bahawe biriya bikorwa kubifata neza ariko bakiheraho babyifashisha mu kwiyitaho, bagakaraba, bakagira isuku aho baba no mu byo bakora byose.

Ati “Ni ko kwibohora kuko icyo gihe uba wumva ko ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’abandi gusa b’ahandi, ubuzima bwiza ni ubwacu twese.”

Perezida Kagame

Yanabasabye kudahora bategereje gufashwa ahubwo ko bakwiye gushaka ubushobozi bwo kwibeshaho no kuzafata neza biriya bikorwa.

Ati “Amacumbi ntakabasenyukireho, muba mufite mu bushobozi bwanyu kugira icyo mukora kugira ngo amacumbi atabasenyukira hejuru bikabasubiza inyuma.”

Umukuru w’igihugu uvuga ko imibereho myiza iharanirwa, yagarutse ku myumvire inyuranye n’ukuri y’abatekereza ko Africa yaremewe kubaho nabo.

Ati “Abenshi hano ntimwemera Imana, none se mwibwira ko Imana yaremye Isi, ikarema abantu ariko u Rwanda na Africa ikabiremera guhora biraho, biganya, bisabiriza, bikennye, mwibwira ko ari ko byabaye? [abaturage bati ‘Oya’] mwibwira ko Imana yaremye ibyo bice by’isi ivuze ngo bimwe bizamera neza ibindi bimere nabi?

Njye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ntabwo birimo rwose. Mu nyigisho nzi zo kwemera; muri wowe muri njyewe harimo ubushobozi, harimo uburenganzira, ibyo kumera neza ni iby’abantu aho baba bari hose.”

Perezida Kagame avuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko kwibohora bikomereje ku rugamba rw’ibikorwa.

Ati “Urugamba turiho ni urw’umutekano, ni urw’amajyambere tukaba abanyarwanda, abanyafurika dukwiriye kuba turi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko ibikorwa remezo byubatswe kubera uwo mudugudu bifitiye akamaro n’abandi baturage.

Urugero ni urw’umuhanda wa kaburimbo uva ahazwi nko kuri Ruliba ukagera i Nyamirambo witezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wajyaga uboneka ku muhanda wa Nyabugogo-Giticyinyoni.

Inzu zatanzwe kuri aba baturage, harimo izifite agaciro ka miliyoni zisaga 22 n’izindi za miliyoni zisaga 19.

2019-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 20 Feb 2020
Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 22 Nov 2021
Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Ubwanditsi 18 Oct 2018
Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Ubwanditsi 01 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera
Mu Rwanda

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw
UBUKUNGU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana
Amakuru

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Ubwanditsi 28 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru