• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

RUSHYASHYA 08 Sep 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Byansi Samuel Baker wahisemo kwisunga abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’abafitiye imigambi mibisha u Rwanda bahora barukwizaho ibinyoma ngo babone indonke ari nako bavuganira Abajenosideri akomeje kuvuza iya bahanda aharabika igihugu cy’amavuko ya nyina, u Rwanda.

Mu by’ukuri semuhanuka uyu akomeje gutangaza ibinyoma avuga ko ari inzirakarengane bikabije kandi nyamara ari we Nyirabayazana w’ibibazo ubwe yiteje byo kwishyira mu ntambwe zo kwisunga abagabo mbwa ndetse no gutera umugongo umuryango we kugeza nubwo se yishwe n’agahinda

Byinshi mu ngero z’ibinyoma utamenye ku Mutekamutwe Byansi ni urugero nk’amazina ye nyakuri, ni Kawama Sam, Baker, yabitse Mama we Inshuro Eshatu akiraho, Baker burya yize amashuri 3 yisumbuye gusa y’icyiciro rusange(Tronc Commun), Baker Yafunzwe imyaka 4 i Bugande azira ubujura, Baker Diplome ya kaminuza agenderaho, ni impimbano yacurishije i Bugande aho bita Nasser Road. Ibi byo ntabwo ari bishya, kuko yigeze kuyisabisha akazi ko kwigisha muri East Africa University Nyagatare bamuhakanira bivuye inyuma.

Byinshi ku Butekamutwe bwa Kawama Sam wiyise Baker, Mushiki we Esther Mugabekazi Kawoma, yabishyize hanze ubwo yatangazaga ko yavuze ko nyuma Byatsi ageze mu Buholandi, yabuze ibyangombwa byo kwiga no guturayo, yigira inama yo kurongora umugore w’umuzungu.

Ati “Nyuma amakuru namenye ni uko yagezeyo ibyangombwa byo gutura no kwiga biranga, numva ngo yabonye umugore w’umuzungu. Nigeze kumuhamagara kuri video aramunyereka.”

Umugore w’isezerano wa Byansi yaje kubimenya ahita arakara ajya mu Bubiligi ata umwana w’amezi abiri.

Esther Mugabekazi yavuzeko adatungurwa no kubona ibyo Byatsi akora ko yanagurisha abavandimwe be bavukana munda ariko akagaragarea we akabaho.

Nyuma yo kugera i Burayi, Byansi yatangiye kumvikana cyane mu mvugo zisebya u Rwanda n’abayobozi barwo, ndetse atangira gukorana bya hafi n’abari basanzwe mu migambi yo kururwanya.

Agaruka ku cyaba cyarateye musaza we iyi myitwarire, Mugabekazi yagize ati “Yabitewe no kudahaga n’inda nini no kutumva ko ibyo afite bimuhagije no kugira ngo abone ibyangombwa muri ibyo bihugu aho yahungiye.”

Yakomeje ati “Umuntu usebya igihugu cya nyina na se aba ari ikigwari.”

Mugabekazi yavuze ko iyi myitwarire ya Byansi n’ibyo atangaza ku Rwanda bitamutungura kuko kuva kera yari umubeshyi.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye, Byansi yagiye abeshya ko nyina yapfuye akiri muzima, ubundi akavuga ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Hari n’inkuru nigeze kumva ngo mama yaryaga inyama zo muri Supermarket, ni zo zamuteye kanseri, nza kumva inkuru ko mama yishwe muri Jenoside. Njye ibyo byose nari mbizi, nzi ko ari umubeshyi. Biriya yarabivugaga kubera ko njye muzi ngasigara mwita umubeshyi.”

Yakomeje avuga ko nk’umuryango ibitangazwa na Byansi bibababaza.

Ati “Njye byangizeho ingaruka nyinshi kuko nize ko gukunda igihugu ari cyo cya mbere, umuntu wabyize ntabwo nakwanga igihugu cyanjye ako kageni. Igihugu cyandeze, igihugu cyampaye ibyo kurya, igihugu cyampaye umusingi. Igihugu cyamugize kuriya kugira ngo amenyekane, nageze aho ndababara cyane ndavuga nti ’Ubwo umuntu ugera aho ahemukira igihugu cyamukoreye ibyo byose, ubwo twe abavandimwe be byagenda gute’?”

Nyuma yo kubona ko yayobotse inzira yo kurwanya u Rwanda, Mugabekazi yaburiye musaza we, ariko undi amubwira ko niba ari ibyo atangiye atazongera kuba mushiki we.

Ati “Naramubwiye pe! namubwiye ko nadahinduka nzashaka uburyo mvuga ukuri, nkabwira Abanyarwanda ukuri. Yambwiye ko ntazongera mu mateka kuba mushiki we.”

“Inama namugira yibuke inama mama yajyaga atugira, yibuke intego ababyeyi bacu bari bafite, ntabwo ari ugusenya igihugu, habe n’umunsi n’umwe.”

Samuel Baker Byansi ni umwe mu bafashe umurongo wo guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’abayobozi barwo, ku mpamvu benshi bemeza ko zigamije amaramuko.

Uyu musore wamenyekanye mu itangazamakuru ry’u Rwanda aho yiyitaga umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, hashize imyaka mike yimukiye i Burayi, aho yiyita impunzi ya politike.

Umwe mu bazi neza Byansi Samuel Baker ni Esther Mugabekazi kuko ari mushiki we kwa se no kwa nyina.

Ababyeyi babo ni Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva. Mugabekazi ni we mukuru agakurikirwa na Byansi. Bavukana n’abandi bana barindwi kuri se na nyina, bose hamwe bakaba icyenda.

Nk’umuntu wakuranye na Byansi, Mugabekazi yavuze ko amafuti ya musaza we yahereye ku kwihinduza amazina, atangira gukoresha aya se kandi na we afite aye.

Ati “Byansi Samuel Baker ni izina rya papa, Sam (Byansi) yitwa Sam Kama, ni yo mazina ababyeyi be bamwise. Mu muryango wacu abahungu bitwa Kama, abakobwa bakitwa Kawama.”

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Igicaniro TV, yavuze ko umuryango we watewe agahinda n’imigambi musaza wabo yinjiyemo yo guharabika igihugu.

Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangaza byinshi kuri Byansi Baker nyuma yo kubona ko akomeje kurenga igaruriro.

Akigera muri Uganda, Byansi yijanditse mu bujura ndetse bumuviramo gufungwa imyaka ine.

Mugabekazi ati “Arangije ajya muri Uganda arafungwa kwa mukuru wacu data yabyaye ahandi […] agiyeyo arahemuka birimo ubujura baramufata, baramufunga. Bamufunze imyaka ine. Ntabwo yongeye gusubira ku ishuri.”

Gufungurwa kwa Byansi byaturutse ku kuba ngo yarisiramuje (gukebwa) abikoreye muri gereza, ararwara, bisaba ko bahamagara se ngo ajye kumufata.

Mugabekazi yavuze ko nyuma yo gufungurwa, Byansi yatashye mu Rwanda, ariko ntiyakomeza ishuri. Amaze gukira ngo yigiriye inama yo gusubira muri Uganda gushaka impapuro mpimbano zigaragaza ko yarangije amasomo ya kaminuza.

Samuel Baker Byansi, watangiye itangazamakuru mu 2016, abeshya ko yagiye atabwa muri yombi inshuro zirenga enye. Yatanze urugero rw’uko mu 2022 yafunzwe iminsi ine azira tweet yari yashyize kuri Twitter ivuga ko umwanditsi w’Umunya-Uganda Kakwenza Rukirabashaija wari wahunze Uganda. Ibyo byatumye gahunda yari afite yo gusaba umukunzi we ko babana ihagarara, aha rero arabeshya nk’inzozi kuko umuhango wabereye muri UBUMWE GRANDE HOTEL iruhande rwa Piscine ndetse abitabiriye uwo muhango we barahari.

Samuel kandi avuga ko hari abayobozi bamwegereye bashaka ko akorana na Leta nka maneko (ariko yeee yasetsa nuvuye guta nyina), ngo bakamushukisha amafaranga, amafunguro, ubufasha mu kwishyura imisoro n’izindi nyungu. Avuga ko ibyo bishobora gutuma umunyamakuru atakaza ubwisanzure n’ubunyamwuga bwe.

Akomeza avuga ku Itorero ry’Igihugu, Samuel avuga ko yarinyuzemo, ndetse rikaba ryarigishaga indangagaciro z’Umunyarwanda mushya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi (aka ko ubanza yarabuze icyo atuka inka).

Sam Kawama rero mwana wa Mwalimu inama wagirwa ni uko akarenze umunwa karushya ihamagara kandi ntabwo ari wowe wa mbere utashye I Rwanda nk’uwamburiwe Mbarara witegure umuvumo wa so yakuvumye mbere y’uko yitaba Imana abaturanyi be Rukundo ya Bugaragara muri Rwimiyaga bakamuherekeza udahari nkaho atabyaye.

2026-09-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Theo Badege Umuyobozi wa CID  yaba yubikiwe imbehe

Theo Badege Umuyobozi wa CID yaba yubikiwe imbehe

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Ubwanditsi 16 May 2021
Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.

Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.

Ubwanditsi 28 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Ubwanditsi 12 Feb 2022
Abacungagereza 36 birukanwe kubera guta akazi
Mu Rwanda

Abacungagereza 36 birukanwe kubera guta akazi

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994
Amakuru

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Ubwanditsi 03 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru