• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Ubwanditsi 29 Nov 2016 Mu Mahanga

Muganga M. Mariam na Ikuzwe Christian ni Abanyarwanda batangije ikoranabuhanga rifasha ababyeyi gukurikirana abana babo aho babohereje ku ishuri ku buryo indangamanota bazibona kuri telefoni cyangwa ku butumwa bwo kuri internet.

Si indangamanota gusa kuko no mu gihe umunyeshuri asabye uruhushya ryo kujya ahantu aho ari ho hose, ababyeyi be bahabwa ubutumwa kuri telefoni busobanura ko ikigo yigaho hari aho kimwohereje bityo hakirindwa ko ababyeyi babeshywa ibikorwa abana babo baba barimo ku ishuri.

Tariki 18 Ugushyingo uyu mwaka i Bangkok muri Thailand nibwo Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) ryahembye uyu mushinga wiswe Academic Bridge nk’umwe mu mishinga y’icyitegererezo mu guhindura uburezi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bitandukanye byifashisha iri koranabuhanga birimo nka Lycée de Kigali, Ecole Internationale de Kigali, Riviera High School, Gashora Girls Academy, Gahogo Adventist Academy, Sonrise School, Good Harvest Primary School, CMS APADEM, Muhabura Integrated Polytechnic College, Keystone School, Wisdom School, Kagarama Secondary School n’ibindi.

Ikuzwe na Muganga babwiye izubarirashe.rw ko ubu hari ibihugu byifuza ko Academic Bridge yakoreshwa iwabo birimo nka Cameroun, Tanzania, Benin, Kenya n’u Burundi bwo ngo batangiye ibiganiro.

Ikuzwe watangiye iki gitekerezo ubwo yigaga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, avuga ko hari ibibazo bibiri yifuzaga ko byabonerwa umuti.

Yagize ati “Nk’ishuri nigagaho mu mashuri yisumbuye rya Collège Adventiste de Gitwe bagiraga ibibazo by’indangamanota. Kwa kundi ibizamini birangira abana bakazataha nyuma y’icyumweru kubera ko abarimu bibatwara umwanya munini mu gutegura izo ndangamanota rimwe na rimwe ugasanga ziriho n’amakosa.”

Akomeza agira ati “Ikindi kibazo cyari uburyo ababyeyi bakurikirana abana babo bohereje ku ishuri. Ku ishuri twari 1000 urumva ko ababyeyi bose batashoboraga guhamagara umuyobozi w’ikigo bose ntiyabivamo.Ni yo mpamvu ubu buryo twakoze bworoshya gucunga ikigo no kugenzura abanyeshuri kuko n’uwasibye isomo ababyeyi be babimenya.”

Muganga Mariam warangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi mu Ikoranabuhanga (Computer Science) ari na we ubu uyobora uyu mushinga, avuga ko akurikije ibitekerezo bakira, ari uko ngo abakoresha iri koranabuhanga bagenda babona ko riborohereza akazi kandi n’ababyeyi ngo ntibakibeshywa ku bijyanye n’indangamanota ndetse n’imyitwarire y’abana babo.

-4863.jpg

Academic Bridge yahembwe n’umushinga w’ikoranabuhanga riteza imbere uburezi kubera ubuhanga mu gukurikirana imyigire y’abanyashuri

Umubyeyi witwa Nyabutsitsi Gérald afite abana babiri biga kuri Ecole Interantionale de Kigali, aho umwe ari mu wa gatandatu undi akaba ari mu wa kabiri.

Avuga ko akamaro iri koranabuhanga ribafitiye ari uko bomworerezwa amanota y’abana kandi na we akaba yayoherereza n’undi muntu igihe aba atari kumwe n’undi mubyeyi atiriwe yitwaza ibipapuro ngo amusange aho ari.

Yagize ati “Hari igihe uba uri nk’ahantu tuvuge nk’umwana akajya gushaka indangamanota ugasanga atayibonye, ariko iyo ufite nka smart phone yawe cyangwa kuri mudasobwa ubona amanota ye aho waba uri hose.”

Yunzemo ati “Njyewe ku giti cyanjye ntabwo ndatangira kuyikoresha cyane ariko ikintu cyiza nabonye ni uko ushobora no gusubiza nk’iyo bakwandikiye. Urebye nibwo tukibitangira ni umwaka wa mbere. Akenshi abarimu babigisha tuba dufite telefoni zabo ari ubu buryo bwo buranoze. Kugeza ubu ubutumwa nabonye ni ubujyanye n’indangamanota z’abana z’ibihembwe bibiri bishize, ibindi sindatangira kubikoresha.”

Hategekimana Assiel uyobora Gahogo Adventist Academy yo mu mujyi wa Muhanga, avuga ko usibye n’imikorere yorohejwe, mu bijyanye n’imyitwaririre hari byinshi iri koranabuhanga ryahinduye.

Yagize ati “Ubu iyo twakiriye umwana ikintu cyose umunyeshuri akora umubyeyi arakimenya. Ubwo rero ni ukuvuga ngo uburyo baba bana bitwaraga nk’iyo yitwaraga nabi, agira ubwo bwoba bwo kumva y’uko ibyo azakorera ku ishuri umubyeyi ahita abimenya ku buryo wenda na we ashobora kumucyaha mu buryo runaka cyangwa se akamufatira indi myanzuro. Niba akunda gukererwa, adafata note, byose umwarimu yinjira muri system agashyiramo amakuru.”

Uyu muyobozi avuga ko kandi ubu nk’amakarita y’imyitwarire ubu atakiri ngombwa kuko ngo abana bazitakazaga ku bushake kuko yabonaga amaze gukurwaho amanota menshi mu myitwarire.

Academic Bridge kandi ngo yafashije mu byakunze kugaragara aho abanyeshuri bahimba indangamanota ku buryo ubu bitakiborohera kuko ngo n’abashaka guhindura ibigo bigaho bagahimba indangamanota bitakiborohera.

-4864.jpg

ITU yahembye imishinga itandukanye mu ikoranabuhanga ku Isi hose

Source: Izubarirashe

2016-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Ange Kagame arahakana ko asigaye akorana na Se  muri Village Urugwiro

Ange Kagame arahakana ko asigaye akorana na Se muri Village Urugwiro

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ubwanditsi 30 Jan 2023
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC
Amakuru

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

Ubwanditsi 03 Dec 2024
Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Ubwanditsi 19 Jun 2018
RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama
POLITIKI

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Ubwanditsi 20 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru