• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Miss Rwanda: Uwaraye asezerewe ngo yari yacitse intege mbere

Miss Rwanda: Uwaraye asezerewe ngo yari yacitse intege mbere

Ubwanditsi 23 Jan 2019 HIRYA NO HINO

Umurungi Sandrine waraye asezerewe mu irushanwa ryo gushaka ikamba rya Miss Rwanda wa 2019 yabwiye Itangazamakuru  ko yacitse intege ku munsi basezereyeho umukobwa wa mbere.

20 bagize amahirwe yo kujya mu mwiherero bahagiye baziko hari abakobwa batanu bazasezererwa.

Babiri basezerewe bwa mbere bahitaga bataha mu gicuku kuko habaga hari imodoka zibacyura gusa ibi byaje guhinduka kuko uzajya asezererwa azajya arara atahe bukeye.

Umurungi Sandrine wari uhagarariye Amajyepfo yatubwiye uko byifashe mu mwiherero barimo i Nyamata n’uko yakiriye ibyamubayeho.

Avuga ko muri uyu mwiherero biga, umwarimu avaho haza undi ubundi bakajya gusura inganda, ngo umwanya wo kuruhuka uba ari mucye, gusa ahandi ngo imibereho ni myiza.

We icyamuciye intege ngo ni uko bazingaga imyenda buri munsi buri umwe yiteguye gutaha, ibi ngo byatumaga ajya kubazwa yarakaye. Ngo byamuciye intege cyane umukobwa wa mbere asezererwa.

Kubwe, ngo nta karengane yabibonyemo, abakemurampaka ngo abona bizewe kuko nta n’umukobwa mu bahatana baziranye.

Kuri we kandi ngo abasezererwa si uko badashoboye ahubwo ngo abandi baba bakoze neza kubarusha.

Umurungi yari afite umushinga wo gufasha abana b’ abakobwa bavuye mu ishuri kuko batwaye inda batateganyije, akjya abafasha kuribasubizamo.

Ati “Umushinga wanjye narawutangiye kandi nzawukomeza ubu namaze gufasha abakobwa batatu, babiri basubira mu ishuri undi umwe abona akazi Imana nibimfashamo nizeyeko nzagira Organisation ikomeye.”

Umushinga we ngo azawukomeza ndetse yarawutangiye

Umushinga we ngo azawukomeza ndetse yarawutangiye

2019-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Ubwanditsi 03 Oct 2022
Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Ubwanditsi 13 Jan 2018
Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Ubwanditsi 19 Jan 2017
FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

Ubwanditsi 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma
Mu Mahanga

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
HIRYA NO HINO

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza
ITOHOZA

Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Ubwanditsi 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru